Digiqole ad

REG ngo iracyizeye ko MW 563 z’amashanyarazi zizaba zarabonetse mu 2018

 REG ngo iracyizeye ko MW 563 z’amashanyarazi zizaba zarabonetse mu 2018

Ubu u Rwanda rufite MW 186, Ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano umuriro w’amashanyarazi kirizeza Abanyarwanda ko mu 2018, intego ya MW 563 z’umuriro w’amashayarazi izaba yagezweho, intego ijyana no guha umuriro 70% by’Abaturarwanda.

Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG.
Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG.

Kubyerekeranye umuriro w’amashanyarazi, Gahunda y’imbagurabukungu ya kabiri (EDPRS2) iteganya ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 u Rwanda ruzaba rufite umuriro wa Megawatt (MW) 563, ndetse Abaturarwanda bagera kuri 70% bakaba baragejejweho umuriro w’amashanyarazi.

Intego ni uko 48% bazafatira umuriro ku muyoboro w’igihugu uturuka ku ngomero, hanyuma 22% bandi basigaye bagacanirwa n’ubundi buryo cyane cyane ubw’imirasire y’izuba.

Ubu u Rwanda rufite MW 186, gusa Ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano umuriro w’amashanyarazi (REG) kirateganya ko mu kwezi gutaha kwa Mata 2016, haziyongeraho izindi MW enye (4) zizaturuka ku rugomero rwa Giciye II, mu gihe Abaturarwanda bafite umuriro w’amashanyarazi babarirwa kuri 22%.

Kugeza ubu 64% by’umuriro u Rwanda rufite ukoreshwa n’Umujyi wa Kigali gusa. Kuba udahagije, kandi umubare w’abaturage, ibigo n’inganda ziwukenera zikomeza kwiyongera ku kigero hafi cya 10% buri mwaka.

Imishinga u Rwanda rutezeho amakiriro

-Hari umushinga wa Kivuwatt, igeragezwa rya mbere ryatanze MW 25, ndetse ngo rimwe zirarenga zikagera kuri 26.5. Aha rero ngo umushinga ugiye kwinjira mu kiciro cya kabiri kizatuma utanga MW 100.

-Umushinga w’Abanyamerika mushya wo mu kiyaga cya Kivu witwa Symbion Power Lake Kivu Ltd, uyu uzakura MW 50 muri Gazi Methane;

-Hari umushinga uzakorwa na Hakan, wo uzabyaza nyiramugengeri zo mu Karere ka Gisagara MW 80;

-Hari izindi Mw 80 zitezwe ku rugomero rwa Rusumo ruzatangira kubakwa mu mpera z’uyu mwaka kuko muri uku kwezi kwa Werurwe aribwo ngo abapiganira kurwubaka bazasoza gutanga ibitabo.

-Leta kandi yamaze kubona abaterankunga mu mushinga wa Rusizi III yitezweho MW 147, ikaba kandi ihuriwe n’ibihugu bitatu. Aha kandi hakaba hateganywa Rusizi IV yo izatanga 285 MW nihaboneka ubushobozi bwo kuyubaka.

-Hari n’umushinga wa Nyabarongo II witezweho MW 120, nyuma y’uko Nyabarongo I itangiye gutanga MW 28.

Uteranyije umuriro ushobora kuva mu mishinga ihari n’iteganyijwe, u Rwanda rushobora kugira byibura MW zirenga 640, hiyongereyeho umuriro uzaturuka mu mishinga y’ibirasire y’izuba igihugu cyaba gisezereye ibibazo by’umuriro bya hato na hato. Ikibazo ni uko nta gihe kizwi iyi mishinga izaba yatangiye gutanga umusaruro yose.

Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano umuriro w’amashanyarazi (REG) avuga ko mu gushyira mu bikorwa iriya mishinga bahura n’imbogamizi nyinshi.

Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo intego zirahinduka, ntabwo iyo mibare irahinduka, turacyazikoraho ariko hagenda haboneka imbogamizi ku mishinga ikererwa, gutinda,… kubera ibibazo mu nyigo yakozwe nabi.”

Mugiraneza kandi akavuga ko hari n’ubwo bahura n’ibibazo by’uko imishinga iba isaba ubushobozi bwinshi.

Ati “Ikigaragara ni uko ino mishinga yose ijyanye n’ibikorwaremezo iba ari imishinga minini isaba imbaraga, amafaranga, ndetse isaba n’ubuhanga. Ikindi ibikoresho bikoreshwa muri ino mishinga bituruka hanze, ibyo byose iyo bifatanye usanga bisaba ibintu byinshi.”

Mugiraneza kandi akavuga ko mu gihe iriya mishinga itaraboneka ngo itange umusaruro yose, u Rwanda rurimo kugerageza uburyo rwahahirana amashanyarazi n’ibihugu bituranye.

Byari byitezwe ko bitarenze Ukuboza 2015, u Rwanda ruzaba rwatangiye kugura umuriro wa MW 30 muri Kenya, hanyuma rukazabona kugura izindi MW 400 muri Ethiopia ariko ntibirakunda kubera ikibazo cy’ibikorwaremezo.

Mu byerekeranye no gukwirakwiza amashanyarazi, Leta yagiranye amasezerano na n’ibigo bigomba kugeza amashanyarazi ku baturage benshi birimo nk’ikitwa Ignite Power Ltd kizaha amashanyarazo ingo ibihumbi 250, na Mobisol izaha umuriro ingo ibihumbi 49.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nta coupure za hato na hato?? Ahaaa !! uwampa kuzaba nkiriho ngo byirebere!!

  • Ariko se uretse kwiiraariira murabona koko muri 2018 (hasigaye imyaka ibiri gusa) u Rwanda ruzaba rufite umuriro wa Megawatt (MW) 563 ubu rufite MW 186 gusa!!! murabona koko abaturarwanda bagera kuri 70% bazaaba baragejejweho umuriro w’amashanyarazi kandi ubu (muri 2016) abaturarwanda bafite umuriro ari 22% gusa.

    Birakomeye kubyemera, keretse umuntu utazi icyo amashanyarazi ari cyo n’uko aboneka. Biramutse binashobotse, mu mibare haba harabaye ITEKINIKA. Kandi ibyo abayobozi bamwe barabimenyereye.

    Ikibabaza ni uko nitugera muri 2018 bazemeza ko abaturawanda bafite umuriro ari 70% kandi atari byo, hanyuma abatera-nkunga ntibabe bagishoboye kudufasha muri “energy sector”, kubera ko bazaba bahawe imibare yerekana ko u Rwanda rwihagije muri Electricity power.

    Dear brothers and sisters from REG, please think twice before you release your statistics on energy availability.

  • Wamugani wa KABANO kubyemera biragoye.Byaba bivuze ko ubu izo ngomero zose imirimo yaratangiye mu kuzubaka. Kuko ingomero zingana kuriya ntushobora kuzubaka mu nsi y’imyaka 2.5.
    Ibaze rero ko hafi ya zose (iza hydropower) zitaratangira kandi nizo zigorana cyane. Mwibuke imyaka RUKARARA na MUSHISHIRO(Muhanga) zatwaye.

  • Ntibishoboka. Merci

  • Vision2050.:)

Comments are closed.

en_USEnglish