Digiqole ad

I Kigali harabera inama Nyafurika yiga ku guhangana n’indwara y’ibicurane

 I Kigali harabera inama Nyafurika yiga ku guhangana n’indwara y’ibicurane

Inzobere mu buzima ziteraniye mu Rwanda.

Ibicurane ni indwara Abanyarwanda benshi bafata nk’iyoroshye ndetse bamwe na bamwe ntibitabira kuyivuza uko bikwiye nyamara ari indwara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu cyane ku bana, abantu bari muzabukuru, ndetse no ku bantu barwaye indwara zikomeye nk’Umutima nk’uko inzego z’ubuzima mu Rwanda zibivuga.

Inzobere mu buzima ziteraniye mu Rwanda.
Inzobere mu buzima ziteraniye mu Rwanda.

Kuri iri uyu wa gatatu tariki 09 Werurwe, mu Rwanda hateraniye inama Nyafurika izamara iminsi itatu ihuje impuguke mu ndwara z’ibyorezo zigera ku 150. Barimo kurebera hamwe uburyo hakorwa ubushakashatsi ku gakoko ka ‘Influenza’ gatera indwara y’ibicurane, kugira ngo hashyirweho uburyo abaturage bagera ku nkingo z’iyi ndwara.

Muri iki gihe uko Isi igenda iba nk’umudugudu umwe, indwara z’ibyorezo ngo zisigaye zihererekanywa cyane zigahita zikwira henshi.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho avuga ko ‘virus ya Influenza’ itera ibicurane itaraba ikibazo mu Rwanda, gusa ngo nk’igihugu kigendwa cyane, inzego z’ubuzima zigomba guhora ziri maso.

Ati “Influenza (agakoko gatera ibicurane) karica, gusa mu karere kacu ntiraba ikibazo, murabizi ko u Rwanda ruri mu bihugu bigendwa cyane n’abakerarugendo muri aka karere, bivuze ko tugomba guhora twiteguye mu buryo bwose.”

Minisitiri w'Ubuzima Dr Agnes Binagwaho avugana n'abanyamakuru.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho avugana n’abanyamakuru.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigasaba Abanyarwanda kujya bivuza neza indwara y’ibicurane bakareka kuyifata nk’indwara isanzwe, kuko ngo iyo itavuwe neza yica cyangwa ikaba yateza n’ubundi bumuga bwo mu mutwe cyangwa gupfa amatwi.

Dr Jose Nyamusore, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko ibicurane ari indwara Abanyafurika bafata nk’iyoroshye, ariko ko ishobora kwica mu gihe itivujwe neza.

Dr Nyamusore avuga ko by’umwihariko umwana muto ashobora kurwara ibicurane, atabivuzwa neza bikaba byamuviramo indwara yo mu matwi cyangwa izo mu mihogo. Akavuga ko kugeza ubu nta muti ubaho uvura ibicurane, ahubwo habaho kugabanya ubukana bwayo.

Muri iyi nama yahuza impuguke mu buzima, harahuza imibare kugira ngo bayisesengure barebe uko bayiheraho bafata ingamba zo gukumira indwara y’ibicurane iterwa na ‘Virus ya Influenza’.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Komerezaho mwenewacu! Ibyo bitsindwa by’ ibicurane dufatane urunana tubihashye!

  • Cngs Jolie
    Wakoze kutuvira imuzingo kuby%iyi Ndwara.

Comments are closed.

en_USEnglish