Kuri uyu wa kane, Banki y’Isi yahaye Akarere ka Muhanga Miliyoni 11 z’Amadorari ya Amerika, aya asaga Miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kuzamura umujyi w’aka Karere mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo imihanda ya Kaburimbo no gutunganya za ruhurura. Iyi nkunga Banki y’Isi yayitangaje mu nama mpuzamhanga y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri b’ishuri rya business ‘Wharton’ rya Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baje kwigira ku Rwanda uburyo rwabashije kuva mu bibazo rukabasha kugera ku rwego rumaze kugeraho. Aba banyeshuri 33 bari mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kuyobora za Business […]Irambuye
Abatuye mu Murenge wa Gikondo n’uwa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ngo barinubira umwanda ukabije uri muri ruhuruhura iherereye hagati y’imirenge yombi, batewe impungenge n’umunuko n’indwara zishobora guturuka mu bizenga by’amazi n’umwanda uhahora. Nubwo aribo bagira uruhare mu kuyihindanya, abaturage batuye n’abanyura umunsi ku munsi kuri iyi ruhurura ihererye ku ikorosi rikata ujya ku ishami […]Irambuye
Nyuma yo kwirukana Seninga Innocent mu buryo bunyuranyije n’amategeko, FERWAFA yahanishije Kiyovu Sports kumuha Miliyoni esheshatu (6) z’amafaranga y’u Rwanda. Akanama gashinzwe imyitwarire k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ kategetse Kiyovu Sports kwishyura Seninga Innocent, amafaranga yose yagombaga guhembwa mu mwaka w’amasezerano yari afite muri Kiyovu Sports. Mu itangazo ryamenyeshejwe Kiyovu Sports, FERWAFA yavuze ko […]Irambuye
Mu marushanwa y’ikompanyi MTN-Rwanda areba indirimbo yakunzwe cyane kurusha izindi muri ‘Caller tunes’, indirimbo ‘Ese Ujya Unkumbura’ ya Lil G niyo yatsinze mu kwezi kwa kane ahize abandi bahanzi bagenzi be. Muri aya marushanwa azajya akorwa buri mezi atatu yatangiye tariki 14 Werurwe, hatoranywa indirimbo z’abahanzi banyuranye eshanu zigahatana, hanyuma indirimbo yasabwe n’abantu cyane kurusha […]Irambuye
Rutahizamu w’Umunya-Senegal Sadio Mane uri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Senegal, ifite umukino wa gicuti n’Amavubi, ngo yatangajwe cyane n’umutuzo mwinshi yasanze mujyi wa Kigali. Uyu Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Southampton FC yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza, kuva ku cyumweru Sadio Mane ari mu Rwanda hamwe n’ikipe ye ‘The Lions of Teranga’ […]Irambuye
Ntaribi Steven wa APR FC na Ndayishimiye Antoine Domonique wa Gicumbi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi basimbura Habimana Yussuf n’umuzamu Andre Mazimpaka bahagaritswe ukwezi badakina. Akanama gashizwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kahagaritse abasore babiri ba Mukura VS kubera imyitwarire mibi bagaragaje ku mukino bakiriye Rayon Sports. Nyuma yo gutsindwa 1-0 na […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo bwatangaje ko bwafashe ingamba zikomeye kumukozi wese w’iyi kaminuza uzafatwa abangamira imyigire y’umunyeshuri haba mu kumwaka ruswa n’ibindi byagiye bigaragara muri iyi Kaminuza. Iyi myanzuro ngo yafashwe nyuma y’uko hari abayobozi batatu b’iyi Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa ‘INATEK’ ubu bafunzwe kubera ibyaha binyuranye. Mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, ubuyobozi bwa APR FC bwahagaritse mu gihe kitazwi abakinnyi bayo bane (4) barimo n’uwari umaze iminsi ariwe Kapiteni wayo Iranzi Jean Claude kubera imyitwarire itari myiza. Amakuru agera ku UM– USEKE aravuga ko APR FC irimo guhatanira igikombe cya Shampiyona yahagaritse Kapiteni wayo Iranzi Jean Claude, n’abandi bakinnyi basanzwe babanza mu […]Irambuye
Abakora imirimo yo gutwara abagenzi n’ibyabo mu bwato mu kiyaga cya Kivu babavana mu birwa n’ibice by’Akarere ka Rutsiro berekeza Karongi baravuga ko bibafasha cyane mu buhahirane kandi ngo biranateza imbere ubukungu n’imibereho yabo. Urujya n’uruza hagati y’Akarere ka Rutsiro na Karongi mu nzira z’amazi rugenda rurushaho kuzamuka, aho usanga abejeje imyaka Rutsiro bajyana kuyigurisha […]Irambuye