Kagame yakiriye abanyeshuri ba Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Amerika
Kuri uyu wa kane, Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri b’ishuri rya business ‘Wharton’ rya Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baje kwigira ku Rwanda uburyo rwabashije kuva mu bibazo rukabasha kugera ku rwego rumaze kugeraho.
Aba banyeshuri 33 bari mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kuyobora za Business ‘‘Masters in Business Administration (MBA)’ muri Kaminuza ya Pennsylvania bari mu Rwanda kuva tariki 24-27 Gicurasi. Gusa, si ubwa mbere abanyeshuri b’iri shuri basura u Rwanda kuko iyi ari inshuro ya gatanu.
Kuza mu Rwanda ngo baje kurwigiraho byinshi ku makimbira yabaye mu Rwanda n’uburyo ubuyobozi bushobora gufasha abaturage bavuye mu makimbira kwiteza imbere, ni ukugira ngo bumve neza isomo ryitwa “Conflict, Leadership and Change.”
Prof. Katherine J.Klein, Umuyobozi wungirije wa gahunda y’iri shuri rya Wharton igamije inyungu z’abaturage (Wharton Social Impact) waje uyoboye aba banyeshuri yavuze ko kuba ishuri ryabo ari irya business, bituma abanyeshuri babo bifuza kwiga amasomo y’imiyoborere n’impinduka, ari nabyo baje kwigira ku Rwanda na Perezida warwo.
Ati “Mu gihe tumaze hano twize byinshi ku cyerekezo (vision), uko wakubaka ubumwe bw’abantu, ubushake bw’iterambere no gukora amahitamo rimwe na rimwe akomeye.”
Klein avuga ko buri uko baje ikintu gikuru bahora biga ari imbaraga zo kwishyiriraho icyerekezo, akamaro ko kumvisha abaturage intego zagutse, ubu bushake bwo guteza imbere igihugu n’abanyagihugu bose, imbaraga zo gukorera ku ntego n’ibindi.
Ati “Iki ni igihugu kirimo abantu bakunda igihugu cyane kandi bafite ubushake bwo kubaka igihugu, ubushake ntekereza ko bukomoka ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo, ariko ni byiza kuri twe kubona abaturage bashyize hamwe bagamije gutegurira ejo hazaza heza igihugu cyabo.”
Prof Klein kandi yavuze ko uretse kwigira ku Rwanda ngo Wharton na Kaminuza ya Pennsylvania muri rusange barimo kunoza uburyo barushaho kubaka ubufatanye n’u Rwanda.
Francis Gatare, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) yavuze ko uretse kuba abanyeshuri Wharton bigira ku Rwanda, narwo ngo rubifitemo inyungu kuko barimo kubaka ubufatanye buzatuma barushaho gukurura abashoramari bifuza gukora ishoramari rigirira inyungu abaturage.
Gatare yavuze ko kuva mu mwaka ushize barimo gukorana n’iri shuri ‘Wharton Business School’ rifite inararibonye n’abahanga muby’ubukungu, aho ryohereza mu Rwanda inzobere (expert) mu bukungu n’ishoramari bakaza gufasha u Rwanda kubaka gahunda (strategy) izarubafasha gukurura abashoramari batareba inyungu z’amafaranga gusa, ahubwo bananezezwa no gushora imari mu buryo burambye kandi buteza imbere abaturage b’aho bashoye imari.
Yagize ati “Ubu ku isi hari abashoramari benshi barimo guhitamo gukora muri ubwo buryo bwo gushora imari izabungukira ariko bikanafasha abaturage, turimo gufatanya n’iri shuri kubaka gahunda y’uko twareshya bene abo bashoramari.”
Aba banyeshuri basanzwe baba bari mu myanya inyuranye y’ubuyobozi, bazava mu Rwanda babonanye n’inzego zinyuranye za Leta zirimo na za Minisiteri, ndetse n’ibigo by’abikorera binyuranye.
Photo: Urugwiro
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
7 Comments
Komeza imihigo Rwanda.
OOhh mbega amagambo meza . aya magambo nimeza pe angezekumutima . kubaka ubumwe bwabantu. bivugitse neza rwose byunvukana neza kandi harageze ko ndumunyarwanda ibanzirizwa na ndumuntu . aya magambo nimeza rwose . kubaka ubumwe bwa bantu. guteza imbere igihugu nabene gihugu bacyo. abashoramari batagamije inyungu zamafaranga gusa . abo nibo urwanda rwabuze kugeza aho abenshi ubu bangara hirya nohuno . abo bashoramari nibeza rwose/ mbega abanyeshuri batandukanye . mbega umwarimu uvuga neza . wagira ngo yize kandi yigisha mubizerimana . mubantu bakunda abandi batarobanuye kubutoni . yooh mbega amagambo meza . abaturage bashyize hamwe urukundo rubayeho rukemerwa . ugira ngo twakongera gukenera aba peace keeper reka da . abashoramari benshi baramutse babaye abashoramari batagambiriye amafaranga gusa abantu twese twahumeka umwuka mwiza uzira amakemwa . arihamudurirahi amahoro yasagamba agasugira kandi iterambere rikagerwaho na bose buri wese iko abishoboye . agaciro twagasangira kandi tugatuza tukizera ko ituze tuzarihorana ntampagarara ntarwikekwe. nibyiza kandi birashimishije kunva ko kwisi haba hari abashoramari batagamije inyungu zamafaranga gusa
Bible kubemera IMANA y ablaham iratubwira iti amafaranga niyo soko yibibi byose . Bible kandi ikatubwira ngo ayo mahanya yamafaranga mubanze muyashakishe inshuti . ngaho nimugire IMANA namafaranga . ikiruta byose ariko mugire ubuntu . mugirirane neza murukundo nubworoherane . musigeho guhigirana mwe mukiriho
Ese twebwe twiga hano mu Rwanda azatwakira ryari?
Uvuze ikntu nanjye mpora nibaza! Ko ntarumva Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri ba hano imbere mu gihugu nk’aba UNATEC, ULK, MOUNT KENYA…?! Ndetse ko mpora numva ari abo muri USA Turkey, England, Luvanium…ho nta kaminuza n’abanyeshuri bakeneye kuza mu Rwanda?! Ibi bintu by’uko hari abanyeshuri bo muri Amerika baza mu Rwanda kenshi bisa naho bifite umuntu cg company bafite icyo kiraka cyo kubashakisha no kubohereza mu Rwanda bakabihemberwa. Nizere ko mutari bunigire igitecyerezo.
Hahah! Urakoze Edward. U Rwanda ngo rushobora gukorana na “Wharton University” bagakurura “Abashoramari” batagamije inyungu, ahubwo bashishikajwe no “gufasha abaturage”. Tubaye Paradizo mbere ya 2020.
Nibyo komerezaho, kaminuza nayo twarabyishimiye ko iyoborwa n’umunyamerika n’ubu turishimye ko nyakubahwa umunsi k’umunsi yakira abana babanyeshuri bo muri Amerika. Kandi twishimiye n’igikorwa cya panafricanism cyatangijwe na nyakubahwa Musoni hano iwacu mu Rwanda.
Comments are closed.