Digiqole ad

Bitunguranye APR FC yahagaritse Iranzi, Bugesera, Titi na Emery

 Bitunguranye APR FC yahagaritse Iranzi, Bugesera, Titi na Emery

Iranzi, Emery na Bugesera bahagaritswe.

Kuri uyu wa kabiri, ubuyobozi bwa APR FC bwahagaritse mu gihe kitazwi abakinnyi bayo bane (4) barimo n’uwari umaze iminsi ariwe Kapiteni wayo Iranzi Jean Claude kubera imyitwarire itari myiza.

Iranzi, Emery na Bugesera bahagaritswe.
Iranzi, Emery na Bugesera bahagaritswe.

Amakuru agera ku UM– USEKE aravuga ko APR FC irimo guhatanira igikombe cya Shampiyona yahagaritse Kapiteni wayo Iranzi Jean Claude, n’abandi bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga nka Bayisenge Emery, Ndahinduka Michael bita ‘Bugesera’ na Ntamuhanga Tumayine ‘Titi’.

Kalisa Adolph Camarade, Umuvugizi wa APR FC yabwiye UM– USEKE ko nta makuru menshi yo kuvuga ku ihagarikwa ry’aba bakinnyi.

Yagize ati “Bahagaritswe kubera imyitwarire mibi (indiscipline) nta kindi.”

Aba bakinnyi uko ari bane bafatiye runini ikipe ya APR FC bahagaritswe mu gihe kitazwi, bivuze ko igihe igihano cyabo kizamara kitazwi. Ubuyobozi bwa APR ariko ntibusobanura niba imyitwarire mibi bahaniwe ari ikosa bose bahuriyeho cyangwa buri umwe yarakoze ikosa ku giti cye.

Aba bakinnyi bahagaritswe barasanga Kwizera Olivier usa n’uwahagaritswe mu buryo bw’ibanga kuko nyuma yo kuvugwaho imyitwarire itari myiza mu ikipe y’igihugu, APR  nayo yahise imukura ku rutonde rw’abakinnyi 18 bajya ku bibuga nyamara yari asigaye ari umuzamu wayo wa mbere.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • hahahah aka panthere noir kashobotse do you guy think that we still in that past era when Rwagafirita stand in front of referee and ask him to give a penalty no mumazeiminsi mwitwara nabi mwari mukwiye ibihano APR is typical diferent with panthere noir so nabndi barebereho

    • ICYAMPA ORGANISATION APR IFITE NA RAYON IKAYIGIRA;
      RAYON YAHITA IJYA GUHANGANA KU ISOKO MPUZAMAHANGA (VS ASEC D’ABIDJAN, HEARTS OF OAK, ZAMALEK, ENYIMBA, etc)

  • ubu se uwavuga ko bifitanye isano n’itsindwa ryayo riherutse yaba yibeshye cyane?

  • binezero ntago byari gusiga ubusa! gusa bitonde badashiduka bahindutse ba bangamwabo cg ba barihima ba mujinya!

  • Eee Ariko nyine ibihano kuba tubahiriza amategeko yikipe igendera nisawa pe ariko nyine banana menyesha abakunzi bumupira ibihano byafashe kubera iki?

    Ikintu cyiza kuri Apr nubwo inkuru batanze ituzuye

  • Na none byagiye ahagaragara, niba bashaka transperency nibavuge amakosa kuko bishobora gukurura uruntu runtu mu bafana dore ko ikipe ishaka igikombe. Ubwo rero hari abakeka ko ari umutego ku ikipe.

    Guhagarika abakinnyi si ibanga n’amakosa si ibanga, n’ugambanira igihugu baramutangaza.

Comments are closed.

en_USEnglish