Kayonza: Imbere ya Meya abaturage bashinje bamwe mu bayobozi kurya

Mu kiganiro imbonankubone umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yagiranye n’abaturage, hari abaturage bashinje bamwe mu bayobozi babo kurya ruswa muri gahunda ya Girinka bigatuma abatabashije gutanga ruswa badahabwa inka kabone nubwo baba batishoboye ku buryo bugaragara. Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza bavuga ko bemerewe inka ariko imyaka ikaba igiye kuba 10 batarazibona kubera ko batatanze […]Irambuye

U Rwanda ku isonga ku Isi muri gahunda ya HeForShe

Ubu u Rwanda ruyoboye ibindi bihugu bigize umuryango w’abibumbye mu kugaragaza ko rushyigikiye gahunda igamije guteza imbere umugore izwi nka “HeForShe”, Abanyarwanda hafi ibihumbi 111 bamaze kugaragaza ko bayishyigikiye. Gahunda ya HeForShe igamije gukangurira igitsina gabo guhaguruka bakarengera uburenganzira bw’Ababyeyi bababyara, bashikibabo cyangwa abagore babo b’igitsina gore. Perezida wa Repubulika Paul Kagame umwe mu bayobozi […]Irambuye

U Rwanda rwakiriye inama Nyafurika ku Irangamuntu ikoranye ikoranabuhanga

Hagati y’itariki 24-26 Gicurasi, u Rwanda rurakira inama yiga ku buryo ibihugu bya Afurika byagira irangamuntu ikoranye ikoranabuhanga rigezwe nk’iyo u Rwanda rufite, abantu basaga 650 bayijemo ngo bazigira byinshi ku Rwanda. Iyi nama izwi nka ‘ID4Africa’ yitabiriwe n’abantu basaga 650 mu basaga 750 bari basabye kuyitabira, bakaba baraturutse mu bihugu 36 bya Afurika n’imiryango […]Irambuye

Abunganira Mbarushimana batari biteguye neza basabye ibyumeru bibiri, bahabwa kimwe

*Bavuga ko amakuru y’ingenzi bakuye mu iperereza bayabonye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize; *Ngo ubushobozi bemerewe n’Urukiko ntibabuboneye igihe ndetse ntibwaje uko bwari bwategetswe; *Mbarushimana avuga ko azabanza gusuzuma ibyavuye muri iri perereza rikorwa n’Abanyamategeko atemera; *Umunyamategeko ni we ukemerewe kugira icyo avuga, undi kuva yacibwa ihazabu nta jambo yemerewe mu gihe atarishyura. Mu rubanza Ubushinjacyaha […]Irambuye

53% by’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni urubyiruko

Mu gikorwa cyo gutaramira imiryango yazimye cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu ijoro ryo kuwa 21-22 Gicurasi, hagaragajwe ko 53% by’abishwe bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko, mu gihe 59% baguye ku misozi naho 11.6% bagwa mu nsengero na za Kiliziya. Muri ririya joro ryo kwibuka imiryangonyazimye, hatanzwe ibiganiro binyuranye byagaragaje uburyo Jenoside yateguwe […]Irambuye

Ku nshuro ya kabiri Areruya Joseph yatwaye ‘Kivu Race’ (Amafoto)

Areruya Joseph w’ikipe ya ‘Les Amis Sportifs’ yongeye gutsinda agace ka Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare “Rwanda Cycling Cup” kiswe ‘Kivu Race’ (Ngorero – Rubavu). Kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Gicurasi 2016, hakinwaga isiganwa rya gatatu muri Rwanda Cyclinga Cup. Abasiganwa bahagurutse ku Karere ka Ngororero, basoreza mu mujyi wa Rubavu nyuma […]Irambuye

Mu mikino 4 Shampiyona y’abagore hatsinzwe ibitego 22

Mu mikino y’umunsi wa 9 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru w’abagore mu kiciro cya mbere hatsinzwe ibitego 22, birimo bya AS Kigali y’abagore. Mu gihe izindi kipe zahatanaga mu mikiyo yo kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Nyagatare yo yari yaruhutse kubera umubare w’amakipe y’ibiharwe. AS Kigali iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo yakiriye Rambura iyitsinda ibitego […]Irambuye

APR FC itsindiwe Rusizi, iby’igikombe bikomeza kuba urusobe

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo yatsindiwe i Rusizi mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’Ikiciro cya mbere “Azam Rwanda Premier League”. Ikipe ya Espoir FC yari mu makipe atatu ya nyuma yakiriye APR FC ya mbere ibasha kuyitsinda igitego 1-0, ndetse ibasha guhagarara ku gitego cya […]Irambuye

Rugby: DR Congo yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma

Nyuma yo gutsinda u Rwanda amanota 12-9, DR Congo yegukanye irushanwa ry’Afurika muri Rugby rihuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’iyo mu Burasirazuba (African Championship East 2). Iyi mikino yaberaga kuri Stade Amahoro yasorejwe kuri uyu wa gatanu, umukino wa nyuma ukaba wahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo). Abakongomani […]Irambuye

U Rwanda ntiruratezuka ku mushinga wa Gariyamoshi Kenya – Kigali

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete arahakana amakuru avuga ko u Rwanda rwamaze gufata umwanzuro wo kuva mu mushinga wa Gariyamoshi y’umuhoora wa Ruguru uzaturuka Mombasa muri Kenya ukagera i Kigali. Uyu mushinga umaze imyaka itatu kuko wumvikanyweho n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya mu mwaka wa 2013, usa n’utarasobanuka neza igihe uzagerere mu Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish