Ubushinwa bugiye gufasha mu kwagura imwe mu mihanda yo muri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakiriye ku nshuro ya mbere Ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda Pan Hejun, baganira ku mishinga inyuranye irimo no kwagura imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali ku burebure bwa Kilimetero 54. Nyuma yo kubonana na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Ambasaderi Pan Hejun yabwiye […]Irambuye

Senegal yahamagaye 23 bazahura n’u Rwanda n’u Burundi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Senegal, Aliou Cissé yahamagaye abakinnyi 23 bazakina umukino wa gicuti n’u Rwanda, ndetse n’umukino yo guhatanira itike yo kujya mu mikino nyafurika ‘CAN 2017’. Umukino wa gicuti wa ‘Lions de la Telanga’ za Senegal n’Amavubi y’u Rwanda uzabera i Kigali tariki 28 Gicurasi. Hanyuma uwo bazahuramo n’Abarundi ube tariki 04 Kemena. […]Irambuye

Karongi: Mayor Ndayisaba mu kuvugurura ubuhinzi agamije gukura mu bukene

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François ngo agiye kuvugurura urwego rw’ubuhinzi ku buryo yiteguye guhangana n’ubukene bukabije buri ku kigero cyo hejuru muri aka Karere, ndetse byagenda neza bukaranduka burundu, 21,3% by’Abanyakarongi bafite ubukene bukabije. Aka Karere gakunze kwitirirwa icyahoze ari Kibuye gatuwe n’abaturage basaga 331,000, ni agace k’amahirwe menshi kubera imishinga minini, imito […]Irambuye

Rayon Sports yanganyije na Gicumbi 1-1, Ikizere cy’igikombe kiragabanuka

Rayon Sports yanganyije na Gicumbi igitego 1-1, uba umukino wa kabiri inganyije yikurikiranya, ndetse bikaba byatangiye kuyigabanyiriza amahirwe y’igikombe cya Shampiyona yari itangiye kwizera. Rayon Sports yaje muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, iherutse kunganya na Sunrise FC 0-0. Ibi byatumye Masudi Djuma utoza Rayon Sports akora impinduka mu babanjemo. Niyonkuru Radju yabanje […]Irambuye

Abanyarwanda n’Abanyafurika ntabwo dukwiye kwemera kubana akaramata n’ubukene – Kagame

Ubwo yaganiraga n’Abavuga rikumvikana bakunze kwitwa Abavuga-rikijyana (opinion leaders) bo mu Karere ka Karongi no mu tundi Turere tw’Intara y’Uburengerazuba, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda guhindura imyumvire niba bashaka kugera ku iterambere, bakumva ko batagomba kubaho nk’abantu bihebye cyangwa ko amajyambere yabasize. Ikiganiro cya Perezida n’aba bayobozi mu nzego za Leta, amadini, ba rwiyemezamirimo n’abandi, […]Irambuye

Karongi: Abayobozi 7 b’inzego z’ibanze na SACCO barafunze

Mu mpera z’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi abayobozi b’inzego z’ibanze na SACCO mu Mirenge inyuranye ya kariya Karere bazira kunyereza ibya rubanda. Abatawe muri yombi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, abakozi b’Umurenge SACCO ya Murundi ndetse n’abakozi ba muri gahunda ya VUP. Bose, bafunze bazira kunyereza ibya rubanda, […]Irambuye

Gatsibo: Abakuze barashinja abayobozi kunyereza inkunga yabo y’ingoboka

Bamwe mu bageze muzabukuru bo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo baravuga ko batunguwe no kuba barahagarikiwe amafaranga y’inkunga y’ingoboka bahabwaga binyuze muri gahunda ya VUP, bakaba bafite impungenge ko amafaranga bagenerwaga ashobora kuba asigaye ajya mu mifuka ya bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze. Bamwe mu basaza ndetse n’abakecuru bo mu Mudugudu wa […]Irambuye

“Ubusumbane mu bukungu bwahozeho, ku kibazo cy’u Burundi n’u Rwanda,…”Kagame

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yavuze ko Impinduramatwara ya kane mu Bukungu atariyo izanye ubusumbane mu bukungu ku Isi kuko bwahozeho. Yagarutse kandi kuri Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba utavuga rumwe na Guverinoma yo mu Burundi, n’ibindi. Mu […]Irambuye

Habyarimana wakoze Jenoside ngo inshuti ze magara ni abo yiciye

*Yaburanye yemera ibyaha, asaba imbabazi akatirwa igifungo cy’imyaka 13 yanakozemo imirimo nsimburagifungo, *Avuga ko aho kongera gukora nk’ibyo yakoze muri Jenoside Imana yazamutwara bitaraba, *Ubu ari mu rugamba rwo kwiteza imbere, ngo abikesha amahoro yakuye mu gusaba no guhabwa imbabazi. Habyarimana Anastase wo mu Murenge wa Rushekeri, mu Karere ka Nyamasheke yagize uruhare mu iyicwa […]Irambuye

en_USEnglish