Lil G yahize Urban Boys, Charlie&Nina, Theo Bosebabireba na Amag muri MTN Caller Tunes
Mu marushanwa y’ikompanyi MTN-Rwanda areba indirimbo yakunzwe cyane kurusha izindi muri ‘Caller tunes’, indirimbo ‘Ese Ujya Unkumbura’ ya Lil G niyo yatsinze mu kwezi kwa kane ahize abandi bahanzi bagenzi be.
Muri aya marushanwa azajya akorwa buri mezi atatu yatangiye tariki 14 Werurwe, hatoranywa indirimbo z’abahanzi banyuranye eshanu zigahatana, hanyuma indirimbo yasabwe n’abantu cyane kurusha izindi ikaba ariyo ihembwa.
Lil G yari ahanganye n’abandi bahanzi barimo Urban Boys mu ndirimbi ‘Aragiye’, Charlie na Nina mu ndirimbo ‘Indoro’, Amag The Black mu ndirimbo ‘Amasengesho’ na Theo Bose babireba.
Ese Ujya Unkumbura yatsinze izindi nyuma yo gusabwa (download) inshuro zisaga 182,000, byinjije amafaranga y’u Rwanda asaga 1,820,000, kuko gusaba indirimbo inshuro imwe ari amafaranga 10.
Lil G nk’uwatsinze irushanwa, uretse Sheki y’ibihumbi 200 yahawe nk’igihembo, ngo amasezerano afitanye na MTN amwemerera no guhabwa hagati ya 60 na 70% by’amafaranga indirimbo ye yinjije.
Nyuma yo gushyikirizwa igihembo, Lil G yashimiye MTN cyane kuko ngo ibikorwa nk’ibi bituma barusho kongera umurava mu gukora cyane.
Ati “Cyera tugitangira umuzika ibintu nk’ibi bitwongerera imbaraga ntabyabagaho.”
Eric Sesonga, ushinzwe gusakaza ibikorwa ku bafatabaguzi ‘Consumer Marketing Manager’ muri MTN yavuze ko mu gutoranya indirimbo zihatana bifashishije ikigo ‘Net Solutions’ kibaha indimbo eshanu zarimo zisabwa cyane muri ‘Caller Tunes’ muri Werurwe.
Ati “Buri mezi atatu duhemba umuhanzi wagize indirimbo yakunzwe cyane n’aba-client bacu muri Caller Tunes.”
Yavuze ko uburyo bwo kubarura amajwi busobanutse kuko uko indirimbo isabwe, icyuma kigenda kibarura umubare w’abasabye indirimbo ku buryo kubona indirimbo yasabwe kurusha izindi ngo biba mu mucyo.
Sesonga yashimiye uburyo abahanzi bitanze, by’umwihariko Lil G kuko ngo yakoresheje imbaraga nyinshi mu kumenyekanisha no gusaba abantu ko bashyigikira indirimbo ye.
UM– USEKE.RW
3 Comments
akakazingo karabahize
utu dufranga ni duke
Ubusambo! None se kuki MTN idaha buri muhanzi amafaranga ye iba yacuruje, wenda igakuraho icyo iba yashoye, n’inyungu yayo, atari ukubiha ubaye uwa 1 gusa?! Ni gute muri 1,800,000 umuntu ahabwa 200,000 gusa?????????!!!!!!!!!!!! Copyright not yet protected in Rwanda! Bizahera mu mategeko gusa, ariko implementation is another issue.
Comments are closed.