Rwandair yamaze kugaragaza amafoto y’indege nshya ya Airbus

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ikompanyi y’u Rwanda gutwara abantu mu kirere ‘Rwandair’ yatangaje amafoto y’imwe mu ndege zayo nshya zo mu bwoko bwa ‘Airbus A330 -200’. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330 -200 yiswe “Ubumwe” na ngenzi yayo A330 -300, biteganyijwe ko zizagera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka. Rwandair yatangaje ko […]Irambuye

Kigali: Abakozi b’uruganda rukora ‘envolope’ bafite ikibazo cy’imyambaro y’akazi

Abakozi b’uruganda ‘SRB investment Rwanda ltd’ ngo bafite impungenge ku buzima bwabo kubera gukora nta bikoresho birinda ubuzima birimo imyambaro, uturindantoki, urunda imyanya y’ubuhumekero n’ibindi bafira. Uruganda SRB investment Rwanda ltd rwatangiye gukora muri Gashyantare 2011, rufite abakozi 150, aho buri umwe ahebwa amafaranga y’u Rwanda 1,000 ku munsi, rufite ubushobozi bwo gukora Toni za […]Irambuye

Kutishyurwa Miliyoni 172 y’ibirarane bya Mutuelle byadindije iyubakwa ry’ibitaro bya

Ubuyobozi bw’bitaro bya Kibungo buratangaza ko kuba hari amafaranga y’u Rwanda asaga kuri Miliyoni 172, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kitarabishyura byadindije gahunda yo kubaka ibi bitaro, n’ibindi bikorwaremezo by’ibitaro, ndetse no kugura ibikoresho nkenerwa. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo buvuga ko mu mafaranga y’ibirarane by’ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Santé” asaga Miliyoni 200, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) […]Irambuye

Ngoma: Haravugwa ubujura bwa moto babanje gusinziriza abamotari

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ‘Abamotari’ bo mu Karere ka Ngoma baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ubujura bwa moto bwadutse muri iyi minsi, aho ngo abajura babiba bakoresheje imiti bashyirirwa mubyo kunywa cyangwa ibyo kurya bagasinzira. Abamotari bo mu Karere ka Ngoma baravuga ko ubujura bwa moto bugenda bufata indi ntera, kubera amayeri asigaye […]Irambuye

Paralympics: Muvunyi Hermas akomeje imyiteguro yo gushaka umudari i Rio

Muvunyi Hermas usiganwa ku maguru mu bafite ubumuga, agiye kujya mu Budage gukomeza imyiteguro y’imikino Paralympic. Muvunyi Hermas usiganwa ku maguru mu bafite ubumuga bw’ingingo azitabira amarushanwa ya“Berlin Open Grand Prix” mu Budage, azaba kuva tariki ya 16 kugeza 18 Nyakanga 2016. Nk’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga, Nzeyimana Celestin yabitubwiye, iri rushanwa rizafasha cyane […]Irambuye

Urukiko rwanzuye ko Umulisa uyobora Ikigo ‘INMR’ afungwa by’agateganyo iminsi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Umulisa Alphonse wayoboraga Ikigo cy’Ingoro z’Umurage z’u Rwanda (INMR) akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, ngo kuko bimwe mu byaha akurikiranyweho yiyemerera ko yabikoze (n’ubwo we atabibona nk’ibyaha). Urukiko rutegeka ko Olive Habiryayo bakurikiranywe hamwe arekurwa agakurikiranwa ari hanze. Muri iri somwa ryakozwe […]Irambuye

Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bashinjwa kunyereza Miliyoni 300 bagejejwe mu

Nyuma y’uko hakozwe ubugenzuzi mu bitaro bitandukanye, kuri uyu wa gatatu abayobozi bakuru batatu b’ibitaro bikuru bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke barimo n’umuyobozi wabyo bakekwaho kunyereza akabakaba Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi. Abakekwaho icyaha bagejejwe imbere y’urukiko ni Dr. Nsabimana Damien, wari umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibogora, […]Irambuye

MTN_Rwanda yatangije Promotion nshya yise ‘YOLO’ igenewe urubyiruko

MTN_Rwanda igiye gutangiza gahunda (promotion) yise ‘YOLO’ mu rwego rwo kurushaho kwegera urubyiruko n’abakiri bato no kubafasha kugera ku nzozi z’ubuzima bwabo. Kuri uyu wa 01 Kamena, mu kiganiri n’abanyamakuru, Yvone Makolo Manzi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri MTN (Chief marketing) yavuze ko gahunda ya ‘YOLO’ ari uburyo bwo kwegera urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-24. Ati […]Irambuye

Sake: Abahinzi barasaba gufashwa kuhira imirima yabo

Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma barishimira gahunda ya “Twigire muhinzi” kuko ngo ibafasha kwiteza imbere mu buhinzi, babifashijwemo n’abajyanama mu buhinzi, gusa baracyasaba gufashwa kubona uburyo bwo kuhira imirima. Abaturage bo mu Murenge wa Sake, bashimira Minisiteri y’ubuhinzi n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi ‘RAB’ kubwa gahunda ya ‘twigire muhinzi’ kuko ngo irimo kubafasha kuvugurura ubuhinzi. Umuhinzi […]Irambuye

Turukiya igiye gufasha u Rwanda guteza imbere inganda z’imyambaro

Kuri uyu wa kabiri, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Turukiya basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi akubiyemo ubufatanye mu burezi, urujya n’uruza, guteza imbere inganda z’imyambaro, kongera ingufu z’amashanyarazi, ubucuruzi n’ibindi. Bwa mbere mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yasinye […]Irambuye

en_USEnglish