Gikondo: Umwanda uri muri ruhurura ngo urembeje abaturage
Abatuye mu Murenge wa Gikondo n’uwa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ngo barinubira umwanda ukabije uri muri ruhuruhura iherereye hagati y’imirenge yombi, batewe impungenge n’umunuko n’indwara zishobora guturuka mu bizenga by’amazi n’umwanda uhahora.
Nubwo aribo bagira uruhare mu kuyihindanya, abaturage batuye n’abanyura umunsi ku munsi kuri iyi ruhurura ihererye ku ikorosi rikata ujya ku ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryahoze ryitwa ‘SFB’ bavuga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya izabakururira Indwara ya Malariya n’izindi zituruka ku mwanda.
Umukecuru Mukansanga Yvonne wo mu Murenge wa Gikondo yabwiye UM– USEKE ko impungenge zabo nk’abaturage zidashingiye ku munuko n’ibizenga by’amazi biri muri iyi ruhurura gusa, kuko ngo inegeranye n’ahacururizwa ibiribwa na za Resitora.
Niyibizi, Umunyeshuri mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha icungamutungo n’Amabanki we avuga ko iyi ruhurura ishobora kuzabatera indwara z’ubuhumekero, dore ko ngo bahanyura buri munsi bapfutse ku mazuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo Kanyesigye Nathan yadutangarije ko ikibazo cy’iyi ruhurura atari akizi.
Ku rundi ruhande, Niyomutoni Theophile ushinzwe isuku mu Murenge wa Gikondo nawe uvuga ko atari azi iki kibazo, yatubwiye ko ubwo amenye iki kibazo bagiye gufatanya n’Umurenge wa Kigarama basangiye iriya ruhurura, kugira ngo barebe uko bafata ingamba zigamije kurinda ko abaturage bakomeza kuyimenamo imyanda.
Niyomutoni avuga kandi ko binyuze mu nteko z’abaturage bazanahana abaturage bazafatwa bamena imyanda muri iriya ruhurura kugira ngo bibere abandi isomo abandi, bakaba ngo bagiye gushyirwaho uburinzi bw’abo yise ba ‘Maneko’ ngo babikurikirane. Akanakangurira abaturage gucukura aho bazajya bamena imyanda.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Abashinzwe isuku muri iyo Mirenge yombi, bakwiye kwigisha abaturage ko Ruhurura zigenewe gutwara amazi y’imvura ko atari ibimoteri byo kwikiza imyanda! Ibi byakabaye isomo bazatanga ku munsi w’Umuganda Rusange uzaba kuwa 28/5/2016, cyane ko tuzaba dutangiye Icyumweru cyo kubungabunga Ibidukikije ku rwego rw’Igihugu, twitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ku Isi uba buri mwaka ku itariki ya gatanu Kamena. Murakoze
Comments are closed.