Digiqole ad

Kiyovu Sports yategetswe kwishyura Miliyoni 6 Seninga wari umutoza wayo

 Kiyovu Sports yategetswe kwishyura Miliyoni 6 Seninga wari umutoza wayo

Umutoza Seninga Innocent.

Nyuma yo kwirukana Seninga Innocent mu buryo bunyuranyije n’amategeko, FERWAFA yahanishije Kiyovu Sports kumuha Miliyoni esheshatu (6) z’amafaranga y’u Rwanda.

Umutoza Seninga Innocent.
Umutoza Seninga Innocent.

Akanama gashinzwe imyitwarire k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ kategetse Kiyovu Sports kwishyura Seninga Innocent, amafaranga yose yagombaga guhembwa mu mwaka w’amasezerano yari afite muri Kiyovu Sports.

Mu itangazo ryamenyeshejwe Kiyovu Sports, FERWAFA yavuze ko nyuma yo kugenzura ikabona ingingo ya gatandatu (6) y’amasezerano hagati ya Kiyovu Sports Association n’uwahoze ari umutoza wayo Seninga Innocent, ivuga ko mbere yo gusesa amasezerano kuri buri ruhande hagomba kubanza kubaho integuza yanditse itubahirijwe.

Iti “…Kiyovu Sports ntiyubahirije amategeko ubwo yirukanaga uyu mutoza. Bityo igomba kumwishyura amafaranga y’imishahara yose yagombaga guhembwa.”

Iyi myanzuro ariko yatesheje agaciro ikifuzo cya Seninga cyo guhabwa Miliyoni ebyiri z’indishyi y’akababaro, kuko ngo nta shingiro ryacyo abamuburanira bagaragaje.

Seninga Innocent nyuma yo kwirukanwa muri Kiyovu Sports, ubu ni umutoza mukuru muri Etincelles y’i Rubavu ndetse arimo gufasha kwitwara neza.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntacyo bamuhe n’ayo batamunanije, abamwunganire abahemo 1500 000 asigarane asigaye, kandi andi makipe arebereho, umutoza si umuboyi nawe umwe wakera birukanaga uko bishakiye.
    Courage SENINGA mwana wanjye.

    • haha umutozi si umuboyi kandi nawe wa kera !!!!!!!

    • Nuko Yeeee Komerezahoo ubwiwe nikiko ko ibyo arega ari ukuri abatoza bacu nabo si shyashya kuko nabao bakora amanyanga menshi million 6 ndakeka nawe atazimarana nukwezi seninga nzi bazahemuka kugezubwo Ntakipe nimwe izaba ibareba….

Comments are closed.

en_USEnglish