Digiqole ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibuzi ko bakinnyi abahagaritse imyitozo

 Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibuzi ko bakinnyi abahagaritse imyitozo

Abakinnyi ngo bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo.

Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo ngo kuko barambiwe gukora badahembwa, Ubuyobozi bw’ikipe bwo bugahakana iby’aya makuru.

Abakinnyi ngo bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo.
Abakinnyi ngo bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo.

Rayon Sports yitegura umukino wa Shampiyona wo ku munsi wa 29, bagomba gukina n’Amagaju FC kuri uyu wa gatatu.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yabwiye Umuseke ko bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kuko ngo bamaze amezi atatu badahembwa.

Uyu mukinnyi wifuje ko amazina ye atatangazwa ati “Umupira w’amaguru niko kazi kadutunga twe n’ingo zacu. Ariko tubona abayobozi batatuzirikana. Ubu baturimo ibirararane by’imishahara y’ukwezi kwa kane, n’ukwa gatanu, none dore n’ukwa gatandatu kugiye kwiyongera ho. Banaturimo ibirararane by’ama ‘Prime’ (uduhimbaza musyi) z’imikino ine. Ubu se baba bumva umuntu azabaho gute?”

Yongeraho ati “Gukorera Rayon Sports bitandukanye no gukorera itorero. Twahagaritse imyitozo. Babanze batwishyure,  ubundi dukore akazi. Umukinnyi iyo atubahirije amasezerano biba ikibazo, ariko bo iyo batayubahirije baba bumva tuzakomeza kwihangana! Nta n’ikizere cyo kwishyurwa tubona, kuko ukwezi kurashize tutabona umuyobozi n’umwe.”

Nubwo abakinnyi bavuga ko bahagaritse imyitozo ariko, abayobozi ba Rayon Sports bo ngo ntabyo bazi kuko uyu mwanzuro batawugejejweho, nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga wayo, Gakwaya Olivier.

Gakwaya yabwiye Umuseke ko ayo makuru yo guhagarika imyitozo ari ibihuha, ngo kuko nta baruwa abakinnyi bandikiye ubuyobozi bavuga ko bahagaritse imyitozo.

Ku kibzo cy’ibirarane babereye mo abakinnyi, Olivier Gakwaya yavuze ko ari ukwezi kumwe gusa, kandi ngo nako bazakubishyura bitarenze kuri uyu wa gatanu.

Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 54, irushwa na APR FC amanota 10. Ariko ifite imikino itatu itarakina.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mwe murakinisha uwo bita GACINYA Denis, ni rutamizi ntacyo asubiza inyuma, tureke nabo bakinnyi ayoboye ni mubaze naba mukorera muri business abishyura zahize, ibeshye se mukorane affaire irangire aho kwishyura yumvishe abantu ko yakwishyuye kera byaheeee

    Uyu muhungu ni bihemu nakurwe ku buyobozi bwa Rayon hakiri kare, dore na business ze imbwa zabirwaniyemo imiryango bayifunze.

    Ndamuvuga ibye muzi neza bihagije ubihakana anyomoze.

  • Rayon we waragowe pe nabwo biritirirwA APR se kandi

Comments are closed.

en_USEnglish