Digiqole ad

Kagame yasabye Abanyarwanda 30 bagiye kwiga mu mahanga guhora bibuka u Rwanda

 Kagame yasabye Abanyarwanda 30 bagiye kwiga mu mahanga guhora bibuka u Rwanda

Perezida Paul Kagame afata ifoto y’urwibutso n’aba banyeshuri, ndetse n’abayobozi ba Bridge to Rwanda.

Kuri uyu wa gatandatu,  mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 41, barimo 30 b’Abanyarwanda batsindiye kujya kwiga muri za Kaminuza z’Iburayi na Amerika, Perezida Paul Kagame yasabye aba banyeshuri kuziga neza kandi bakazibuka kugaruka iwabo kugira ngo basangize abandi ubumenyi bazaba bakuye muri izo kaminuza.

Abanyeshuri 41, barimo 30 b'Abanyarwanda bishimira ko bagiye kujya kwiga muri za Kaminuza nziza ku Isi.
Abanyeshuri 41, barimo 30 b’Abanyarwanda bishimira ko bagiye kujya kwiga muri za Kaminuza nziza ku Isi.

Uyu muhango wabereye byabereye mu Karere ka Gasabo, i Gacuriro, ku ishuri rya ‘Kicks Rwanda’ warimo abana bose 41, ababyeyi babo n’abanyacyubahiro banyuranye.

Aba bana bagiye kwiga muri za Kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Iburayi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, babifashijwemo  n’umuryango ‘Bridge to Rwanda’, barimo 30 bo mu Rwanda, n’abandi 11 bo mu Burundi, DR Congo, Sudani y’Epfo n’ahandi.

Umwe muri aba bana, Fiston Muhire ugiye kwiga muri California, USA yavuze ko kuba agiye kwiga hanze ari ishema kuko ari abantu bacye babona ayo mahirwe. Akavuga ko we na bagenzi be bazakora ko bashoboye bakamenyekanisha u Rwanda n’umuco warwo.

By’umwihariko ariko, Muhire azi ko agiye kwiga ibyo abandi bagezeho kugira ngo azagaruke afatanye n’abandi Banyarwanda guteza imbere igihugu cyabo.

Aba bana bari bamaze amezi 16 bahugurwa mu bintu binyuranye bizabafasha mu buzima bushya bagiye kujyamo mu bihugu byo burengerazuba bw'Isi.
Aba bana bari bamaze amezi 16 bahugurwa mu bintu binyuranye bizabafasha mu buzima bushya bagiye kujyamo mu bihugu byo burengerazuba bw’Isi.

Muri uyu muhango, Perezida Paul Kagame yifurije aba bana amahirwe mu masomo, abasaba guteza imbere umuco wo gukorera hamwe no gufatanya kuko ariwo Afurika ikeneye kugira ngo itere imbere.

Yibukije ko umuntu ku giti cye nta bikorwa bihambaye yakwigezaho kabone n’ubwo yaba afite impano imeze gute, ariko iyo afatanyije n’abandi ntacyabananira.

Kagame yibukije aba bana ko imiryango n’ibihugu bakomokamo aribo byitezeho iterambere. Abasaba guhora bazirikana imiryango n’ibihugu byabo, no gufasha abo bafite icyo basumbya.

Ati “Mu gihe mugiye gutangira ubuzima bushya, ndabashishikariza kuzabyaza umusaruro ku rwego rwo hejuru ibyo za Kaminuza zizabaha. Aho muri hose, mubyo mukora byose, kora uko ushoboye ushyire Afurika n’u Rwanda imbere ya byose mu bitekerezo byawe no mu mutima wawe.”

Perezida Paul Kagame yabwiye aba banyeshuri by’umwihariko ab’Abanyarwanda ko guhera ubu bashobora guhindura byinshi, ariko bagomba guhora bibuka ko mu Rwanda ari iwabo (ko ari murugo). Abasaba kandi kuzatsinda neza mu ishuri kuko abana b’Afurika barangwa no gutsinda aho bari hose.

Perezida Paul Kagame afata ifoto y'urwibutso n'aba banyeshuri, ndetse n'abayobozi ba Bridge to Rwanda.
Perezida Paul Kagame afata ifoto y’urwibutso n’aba banyeshuri, ndetse n’abayobozi ba Bridge to Rwanda.

Umuryango w’Abanyamerika “Bridge to Rwanda” ufasha Abanyarwanda kujya kwiga hanze, iyi ikaba yari inshuro yayo ya gatanu bafashije abana kujya kwiga muri Kaminuza zo muri Amerika n’Iburayi.

Bridge to Rwanda itoranywa aba bana hashingiwe ku manota bagize, ibikorwa byabo ku mashuri no hanze, n’icyerekezo cyabo ubwabo no ku gihugu.

Mbere yo kubohereza muri za Kaminuza babanza guhurwa mu ndimi, imibereho n’umuco by’Iburayi na Amerika, n’ibindi, mu gihe cy’amezi 16.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nibyiza no kujya yakira abana b’abanyarwanda ubundi usanga yakira abanyamerika gusa.Ikindi ndabona aribake kuko kera u Rwanda rwoherezaga abikubye 5 bariya, URSS,USA,Algérie,Cuba,Zaire,etc…Ahubwo aho i burayi muvuga ni mubihe bihugu.

    • Ntabwo ari abo gusa n’ubundi u Rwanda rwohereza kwiga hanze ahubwo abo ni ababifashijwemo n’uyu muryango Bridge to Rwanda. Naho ubundi Abanyarwanda biga mu mahanga bo ni benshi kandi ku migabane yose y’Isi. Mbese ntiwabigereranya nibya kiriya gihe usanga harajyagayo mwene boss gusa (Mbese ufite ico ari co) naho ubu imiryangao yarakingutse kuri buri wese. Ahibwo igisigaye ni ukumenya koko niba umusaruro igihugu kiba kibatezeho waratangiye kugaragara koko.

  • Mega ibikobwa Bibi??

    • Uti “Mbega ibikobwa bibiiii”. Ko se bizi kwihinga bifite intumbero (vision) yabo, abandi bari muri wararaye (ngabo mu miziki, ngabo mubitabi, ngabo muri za ghettos) n’ubundi burara bashukwa n’ubwiza ukagirango igihe ntikibarengana bakazashyira ubwenge ku gihe amazi yararenze inkombe. Nimubwire abo beza barebe kure hakiri kare, hakirigaruriro maze bareke kwireba ubwiza bipfusha ubusa, abandi barimo kubakorana. Bakanguke, barebe imbere hazaza, kuko ibyo bishoramo n’iby’igihe kigufi bitewe n’imyaka y’ubuto ibashuka, ntibashukwe n’ubwiza bibonamo cga ababashuka ngo birate, bige kdi babishyizemo umwete. Hari abo ubona bikagutera umujinya, ukumva wabafungirana ahantu ukabahana bya sérieux bakazasohokamo bafata ingamba zo gukunda ishuri aho kujya mubifutifuti bicuramye.

  • Kujya kwiga hanze urihirwa n’abandi nibyo bihuruza ababyeyi na presidentw’igihugu, abana bakamera nk’abagiye mu ijuru ?! Ibi ababyumva neza bamfasha gusobanukirwa ikintu kirimo kidasanzwe, hanyuma bakangereraniriza n’abajya kwiga za SFB, UR, ULK…uko bo baba biyumva ! Simbyumva ubanza ndwaye ya ndwara y’icyaduka bita “mindset”

    • Baba bameze nk’abagiye mwijuru nyine,kuko baziko bazavanayo impamyabumenyi bazashobora kurisha kwisi yose naho izo za UR,ULK,SFB nomu Rwanda wicwa ninzara kandi uzibitseho.Ese uzimpamvu numwana wa perezida ajya kwiga secondaire hanze?

      • koko se President atari umunyarwanda? cg kuko umwanawe iyo afite amanota yo gukomereza hanze nkabandi, we atajyayo kuko yavutse kwa president sinumva comment yawe ubuhanga nicyo isobanura?

        • @Jean, Harya mu Rwanda batanga bourse yokujya kwiga urangije primaire hanze? Ayo manota yarafite abimwemerera ubizi gute nangahe? Mbere yo gutanga igitekerezo ujye ubanza usesengure.

  • Etutana eee, bango na bangoeeee. Mbega byiza weee.

Comments are closed.

en_USEnglish