Russia: Ubukwe bw’agatangaza bwatwaye hafi miliyari ebyiri Frw
Muri iki cyumweru nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru binyuranye, umusore witwa Sargis Karapetyan n’umukunzi we witwa Salome Kintsurashvili bakoreye ubukwe bw’agatangaza mu mujyi wa Moscow mu Burusiya bwatwaye amadolari ya Amerika arenga kuri Miliyoni ebyiri.
Umusore Sargis Karapetyan w’imyaka 23, ni umunya-Armenia, afite umubyeyi w’umuherwe witwa Samvel Karapetyan ugaragara mu bantu 30 ba mbere bakize ku Isi ku rutonde rw’ikinyamakuru ‘Forbes Magazine’. Umukunzi we barushinze Salome Kintsurashvili, ni umunya-Georgia afite imyaka 25.
Nk’uko bigaragara mu mafoto y’ubu bukwe, bwabereye muri Resitora ikundwa cyane i Moscow kandi ihenze yitwa Safisa, iyi isanzwe iberamo ubukwe bw’abaherwe cyangwa abana babo.
Ubukwe bwabo bwari bwatumiwemo abantu 500, kubakira, indabo zateguye aho bwabereye, kwishyura abahanzi baririmbye n’ibindi bitwara amafaranga arenga Miliyoni ebyiri z’amadolari (2,000,000 $), aya arenga Miliyari imwe na Miliyoni 580 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ubu bukwe, umugeni yahinduye imyambaro y’abageni inshuro eshatu, harimo agatimba k’ibihumbi 35 by’amadolari, ararenga Miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umugeni kandi yari yambaye imirimbo y’ubwiza (jewelry) y’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, asaga Miliyoni 158 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu banyacyubahiro bitabiriye ubu bukwe hariko na Perezida wa Armenia, Serzh Sargisyanu n’abandi bari batumiwe na Se w’uwarongoye.
Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko itsinda ry’abahanzi rizwi ku Isi Maroon 5 ryahembwe amadolari ari hagati y’ibihumbi 500 na 800 kugira ngo risusurutse abari bitabiriye ubu bukwe.
UM– USEKE.RW
7 Comments
ABAFITINKA BARYIBIHIYE
niko kuba kwiyi ukayivamo ufite icyo ubonye
Abayafite barakimara wana ni danger ndebera nawe ukuntu hari hameze yewe nineza kabisa uwayampa sinazongera kuba mubukene bukaze nkubu hehe no gusubira inyuma. It was my dream otherwise congratulations kabisa bari baberewe.
Ariko mwabanyamakuru mwe cake y’abageni yari ifite metero 6 si metero 60!mujye mushyiramo common sense mu byo mwandika. Murakoze!
arilo runuya nawe irabarenganya babivanye mu zindi ndimi batazi!!!! naho abaririmywi bahembwe amadorari 500 wagiranga ni Eric Senderi wari watumijwe ariko nawe ntiyayemera
Amadorari ibihumbi 500 wongere usome neza
erega ubukwe ni ikintu kiba rimwe mu buzima!!!!!!!!!! iyo hari ikitagenze neza nta gihe cyo kwikosora niyo mpamvu buri wese uko yifite agerageza gukora ibishoboka. Ntibitangaje ariya F ni nk’agatonyanga gato.
No mu Rwanda ngirango mujya mubona ko hari n’abasigaramo imyenda batazishyura arko ngo ubukwe bwabo bube bwiza!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.