Digiqole ad

Ikigega gifasha abohereza ibintu mu mahanga cyagiyeho ntigikore, kigiye kuzahurwa

 Ikigega gifasha abohereza ibintu mu mahanga cyagiyeho ntigikore, kigiye kuzahurwa

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017, Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera amafaranga agenewe Ikigega kigamije gufasha abacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga ‘Exports Growth Fund’ kitabyajwe umusaruro kuva cyajyaho mu mwaka ushize.  

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba aganira n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro n’abayobozi b’inganda
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba

U Rwanda rufite ikibazo gikomeye cy’icyuho kinini cy’ibitumizwa mu mahanga biruta cyane ibicuruzwa rwoherezayo, ibi bikazahaza ubukungu ku buryo bumwe kandi bigatesha agaciro ifaranga ry’igihugu imbere y’amadevize aba yoherezwa cyane guhira mu mahanga.

Kuva mu mwaka ushize gishingwa, hashyizwemo Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ngo Guverinoma izongeramo indi Miliyari imwe.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba avuga ko Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda ‘BRD’ ariyo icunga iki kigega, ariko ba rwiyemezamirimo bashobora kugikoresha binyuze muri Banki z’ubucuruzi bakorana nazo zose. BRD kandi ngo yemeye gukora ubukangurambaga no kongeramo andi mafaranga Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Francois Kanimba avuga ko iki kigega kizafasha cyane cyane ibigo bito n’ibiciriritse bigerageza kwinjira mu masoko mashya, n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga muri rusange.

Kizaba kirimo ibice bitatu:

-Igice cya mbere ni ikigamije korohereza abacuruzi bakora ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga kubona inguzanyo ‘Catalyst investment fund’.

Aha, Minisitiri Kanimba avuga ko inganda n’abandi bakora ibikorwa byo kohereza mu mahanga, Guverinoma izabafasha kubona inguzanyo ku nyungu iri hafi 10%, mu gihe muri Banki z’ubucuruzi inyungu idashobora kujya munsi ya 18%.

-Igice cya kabiri ni igifasha abacuruzi kwinjira ku masoko mashya ‘Grant Facility for market entry’.

Minisitiri Francois Kanimba, ati “Kohereza ibicuruzwa hanze birahenda cyane cyane aboherezayo umusaruro w’inganda,imboga, imbuto, n’ibinyamisogwe. Abagerageza kwinjira mu masoko yo mu karere, cyangwa kujya kure nk’Iburayi, USA n’ahandi, kwinjira muri aya masoko birahenda, ku buryo rimwe na rimwe abantu banga kujya gushorayo batazi niba bazayagaruza.”

Aha, ngo Guverinoma izajya yishyura 50% by’ikiguzi cyo kwinjira ku isoko (cost of market entry) mashya.

-Igice cya gatatu ni ukwishingira mu mabanki ababonye amasoko hanze.

Minisitiri Kanimba avuga ko mu gihe nk’uruganda cyangwa ikindi kigo gito n’igiciritse kibonye isoko hanze, kikaba gikeneye amafaranga yo gukora ibyo bicuruzwa no kubigeza mu gihugu aho babishaka, cya kigo cyangwa uruganda rukaba rudafite ingwate ihagije Banki z’Ubucuruzi zisaba, ngo Guverinoma izajya yishingira uwo mucuruzi ku kigero cya 80%, mu gihe cy’iminsi 270, kugira ngo rya soko ritamucika kubera kubura ingwate imuhesha amafaranga muri Banki.

Abacuruzi bavuga nubwo iki kigega kimaze umwaka batari bakizi, gusa ngo kizabafasha gukemura ibibazo by’amafaranga bahuraga nabyo.

Mutunzi Jean de Dieu, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri uruganda ‘Phoenix Metal’ rutunganyiriza amabuye y’agaciro rwa Karuruma, yabwiye Umuseke ko nubwo amakuru kuri iki kigega atamenyekanye cyane, ariko kizabafasha cyane gukora ubucuruzi bujyana ibintu hanze.

Umwanzuro wo gushyiraho iki kigega, uri muri gahunda ya Guverinoma yo kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, hagamijwe guhangana n’ibibazo biterwa no kuba rutumiza cyane kuruta uko rwohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ayo mafaranga ashobora kuba yarariwe muri byabindi tumenyereye ngo abanyarwanda b’indashyikirwa mu bubiligi.Ukibaza icyo bakora kikakuyobera.Ariko burya abantu bazi kwihangira imirimo kweli.

  • ark simpinze ibikorwa rwose nibyiza gusa iyo mbonye umubare wabashomeri urwanda dufite nkareba imfungwa zifungiye ubusa (zidakora) nkareba ukuntu mais d oeuvre mu rda ikosha narangiza nkanamenya system yo guhembwa wakoze mbona abaturebera haraho batageza amaso kbs

    nta excuse nimwe mbona kukuba dukennye its all cames from mind gusa ufashe abantu urugero 100 ukaba akazi uti mukore ark muzahembwa twagurishije/twungutse biruta gukoresha umunt 1 ugahora umuhemba utanaziko azagaruza ibyo wamutayeho.

    came on bayobozi ubu iyo turara tureba iyi mipira ya zaa saa tanu saa sita koko ibaze ari akazi kawe ariko bari gukora?
    kdi ntanuwa byanga ark mbona mwirengagiza sana gusa mufite uko mubona ibintu mais urubyiruko na poor management mudufashamo kuba mbi bizabagaruka plus tard kuko muri gusaza nta backup musize inyuma itomoye sawa tuu we shall see ark ntago gukwiye kuba tugihura nibibazo nkabiriya wana kweri.
    ubwo c kwa mafaranga leta yayatanze habuze iki?imbaraga ko turu nazo koko haburiki kugeraho ifaranga ryacu rita agaciro bene kariya kageni??????????? can’t stop crying

Comments are closed.

en_USEnglish