Digiqole ad

Min. w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Didier Reynders yaje mu Rwanda

 Min. w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Didier Reynders yaje mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu karere, nyuma yo gusura Tanzania yaje mu Rwanda kugira na ibiganiro n’inzego zinyuranye.

Reynders

Nyuma y’iminsi ibiri muri Tanzania, Reynders yafashe indege mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu aza mu Rwanda kubonana n’abayobozi banyuranye.

Ku rubuga rwa Twitter, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ububiligi, yatangaje ko muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, Minisitiri Didier Reynders ngo azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru mu Rwanda, ndetse n’imiryango ya Sosiyete Sivili.

Reynders kandi ngo azahura n’abashoramari b’Ababiligi, n’umuryango mugari w’Ababiligi baba mu Rwanda.

Muri gahunda ye kandi azanasura urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, ndetse ashyireho indabo.

Min. Didier Reynders yageze muri Tanzania kuwa mbere tariki 06 Kmena, aho yagiranye ibiganiro na Perezida John Pombe Magufuli, n’abandi bayobozi banyuranye muri kiriya gihugu baganira ku ruhare rw’Ububiligi mu iterambere ry’Akarere.

Muri Tanzania, Didier Reynders yanahuye na Perezida Magufuli n'abandi bayobozi.
Muri Tanzania, Didier Reynders yanahuye na Perezida Magufuli n’abandi bayobozi.

Reynders kandi yahuye n’Ababiligi baba mu mijyi inyuranye ya Tanzania ndetse na Sosiyete Sivili, abikorera n’abashoramari mu rwego rw’ubwikorezi, ndetse anagirana ikiganiro n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania Benjamin Mkapa ku rugamba ariho rwo guhuza impande zitavuga rumwe mu Burundi.

Uyu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi kandi yanagiranye ikiganiro na Amb.Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aba ayobozi bombi bakaba baraganiriye ku gukomeza umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, n’uruhare rw’Ububiligi mu iterambere ry’Akarere.

Yasuye kandi ibikorwa by’iterambere binyuranye birimo n’icyambu cya Dar Es Salaam n’Inteko Ishinga Amategeko.

Muri uru ruzinduko uretse ibiganiro ku mubano w’Ububiligi n’ibihugu byo mu karere, Reynders aranaganira n’amabayobozi b’u Rwanda na Tanzania ku bibazo by’u Burundi n’impagarara zishingiye ku matora ya Perezida muri DR Congo.

Ahura na Benjamin Mkapa urimo guhuza abatavuga rumwe mu Burundi.
Ahura na Benjamin Mkapa urimo guhuza abatavuga rumwe mu Burundi.

UM– USEKE.RW.

5 Comments

  • Mkapa aba muri ghetto rero cg ni mabuso

  • Uyu mu Minisitiri ashobora kuba mbere na mbere agenzwa n’ikibazo cyo mu Burundi.

  • Aje gusaba ukuntu CNARED bayikomorera kuko itangiye kubahenda iriya mububiligi doreko aribo bayitunze.

  • Kera bajyaga Uganda Rwanda Burundi na Congo, Museveni bamuciye amazi.

  • Uyu Reynders ashobora kuba aje kuvangira Mkapa mu kibazo cy’ u Burundi! Dore ko bavuga ko nta gishoboka umukoroni atahageze! Ejo uzumva hishwe abasirikare bakuru mu Burundi! Niko byagendekeye u Rwanda muri bya bihe!
    Ashobora kuba aje gushakira umwanya CNARED muri biriya biganiro bihuza abarundi! Uwontazi se nzi nyina! Uzumve asura INGABIRE, MUSHAYIDI, NIYITEGEKA, RUGIGANA,…! Union Europeenne irimo gushaka uburyo yinjirira UBURUSIYA N’UBUSHINWA mu Burundi! Hagowe abarundi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish