Digiqole ad

Bugesera: Uburobyi mu Kiyaga cya Rweru bubangamiwe na ba rushimusi b’amafi

 Bugesera: Uburobyi mu Kiyaga cya Rweru bubangamiwe na ba rushimusi b’amafi

Abarobyi bakorera muri Koperative ‘Koperwe’ ikorera uburobyi mu kiyaga cya Rweru, mu Karere ka Bugesera barataka ko umusaruro w’amafi babonaga buri munsi ugenda ugabanuka ngo bitewe na ba rushimusi b’amafi.

Iki kiyaga cya Rweru giherereye mu Karere ka Bugesera ni kimwe mu biyaga bitanga umusaruro w’amafi mu Rwanda. Gusa, ubu abarobyi bagikoreramo baravuga ko batakibona umusaruro nk’uwo babonaga mbere kubera abo bita ‘ba rushimusi’ bangiza amafi bakoresheje imitego y’amafi itemewe, igafata n’udufi dutoya tutarakura.

Umwe muri aba barobyi ati “Bazana imitego mibi ifata buri gafi kose n’utukiri utwana twavutse uwo munsi barakurura bakajyana, ni ukuri barangiza cyane ku buryo ubu twarahombye.”

Aba barobyi baravuga ko bakoreraga nibura amafaranga ibihumbi bitanu ku munsi, none ubu ngo no mucyumweru ntibayabona.

Hakizimana Samuel, umuyobozi wungirije wa Koperative y’aba barobyi ‘Koperwe’ avuga ko iki kibazo cya ba rushimusi cyateje igihombo gikomeye abanyamuryango ba Koperative ndetse na Koperative muri rusange.

Ati “Urebye umusaruro wariho mu mezi yashize ariko ubungubu bwo ntawo kuko twageze muri ½ cy’ayo twabonaga muri ariya mezi, ubwo rero urumva ko umusaruro wagabanutse cyane, biraterwa n’abo barobyi bakoresha imitego itemewe.”

Kayitankore Leonidas, umuyobozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Bugesera atangaza ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’aba ba rushimusi.

Kayitare ati “Ingamba ni uko dushyiraho inzego z’umutekano, ikindi ni uko twazamura ubworozi bw’amafi ufashe ayangiza agahanwa bakanacibwa amande.”

Mukarere ka Bugesera hari ibiyaga icyenda byororerwamo amafi, ibyo biyaga byose bikaba byari byitezweho umusaruro wa Toni 152 z’amafi muri uyu mwaka, ariko abarobyi bafite impungenge ko uyu musaruro ushobora kutazaboneka bitewe na barushimusi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish