Digiqole ad

Muhanga: Inyangamugayo ziranenga umuyobozi wa CNLG gupfobya imirimo ya Gacaca

 Muhanga: Inyangamugayo ziranenga umuyobozi wa CNLG gupfobya imirimo ya Gacaca

Abahoze ari Inyangamugayo za Gacaca i Muhanga bavuga ko bakatiye abahamwe na Jenoside

Nyuma y’aho Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène atangarije ko mu hari aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagambaniwe bakagerekwaho ibyaha bya Jenoside nabo bagafungwa, ndetse agatangamo urugero rw’ufungiye muri Gereza ya Muhanga, abari inyangamugayo z’Inkiko Gacaca muri ako Karere baravuga ko nubwo atasobanuye neza uru rugero rwe, ngo amagambo yavuze adaha agaciro imirimo y’inkiko Gacaca.

Abahoze ari Inyangamugayo za Gacaca i Muhanga bavuga ko bakatiye abahamwe na Jenoside
Abahoze ari Inyangamugayo za Gacaca i Muhanga bavuga ko bakatiye abahamwe na Jenoside

Mu kwezi gushize, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mu gihe cy’Inkiko Gacaca hari abarokotse Jenoside bagiye bagerekwaho ibyaha, ubu bakaba bafunganywe n’ababatsembeye imiryango mu magereza hirya no hino.

Yari yagize ““Hari umuntu ufungiye i Muhanga, Urukiko Gacaca rwamukatiye ruvuga ko ngo yanze kwitaba rumukatira imyaka 19, n’iyo yaba yanze kwitaba Gacaca ntabwo itegeko inkiko Gacaca zagenderagaho nta na hamwe ryavugaga ko uwanze kwitaba Gacaca akatirwa imyaka 19, urwo ni urugero, ugasanga dosiye irimo umuntu warenganye ariko ugasanga nta bushobozi afite bwo gusubirishamo kugira ngo arenganurwe.”

Bamwe mu Nyangamugayo n’abakozi bahoze bakorera urwego rw’Igihugu rwari rushinzwe Inkiko Gacaca mu Karere ka Muhanga babwiye Umuseke ko ibyo umuyobozi wa CNLG yavuze bitabashimishije.

Bamwe mu bari inyangamugayo mu mujyi wa Muhanga bavuganye n’Umuseke ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko nta muntu n’umwe bigeze bakatira  adahamwa n’icyaha cya Jenoside.

Ngo mu guca imanza z’abaregwaga ntihitabwaga ku bwoko bw’umuntu ahubwo umuntu wese waregwaga uruhare muri Jenoside bikamuhama baramukatiraga.

Aba bakozi bavuga ko nubwo Dr Bizimana atasobanuye imyirondoro y’umuntu yavuze ufunze arengana, ngo umuntu bazi ufite ikibazo gifitanye isano n’ibyo uyu muyobozi wa CNLG yavuze ngo yahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Aba bemeza ko no mu rubanza rwe ngo icyo gihe hari IBUKA yari ihagarariye inyungu z’ubutabera.

Kubw’izi nyangamugayo ngo ibyo Umuyobozi wa CNLG byari ugushinjura uwahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Umwe muri izi nyangamugayo yagize ati “Biratangaje cyane kubona Umuyobozi uhagarariye urwego rushinzwe Kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo ajya ku ruhande rw’uwahamwe n’icyaha cya Jenoside.”

Twashatse kuvugana na Dr Bizimana Jean Damascène uyobora CNLG ariko ntibyadukundira.

KARAMAGE Jean Damascène, Umuyobozi  ushinzwe Imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga, avuga ko nta makuru bafite kuri iki kibazo cy’abageretsweho ibyaha bagafungirwa Jenoside kandi barayirokotse, kubwe ngo asanzwe azi ko abafunze ari abahamwe n’icyaha cya Jenoside.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

17 Comments

  • Inkiko gacaca mujye mureka zinengwe kuko hari byinshi bibi zakoreye abanyarwanda nubwo zerekanwaga nk’igisubizo ku bibazo byari byasizwe na genocide. Nkuko Bizimana yabivuze hari abatutsi barenganyijwe naziriya nkiko bamwe zirabafunga zibashinja ibyaha by’ibihimbano abandi zibarenganya zidahana ababahemukiye, ibyo akenshi byakorwaga na bamwe mubo twitaga inyangamugayo kandi atarizo. Ukomye urusyo ngo akoma n’ingasire, ziriya nkiko zahemukiye n’abahutu ku rwego rukomeye. Hari benshi muribo zajyiye zigerekaho ibyaha kandi ababikoze bigaramiye kuko batanze za ruswa cyangwa bafite ababavuganira. Mbona inkiko gacaca zarakoreshejwe cyane mu kwihorera na munyangire kurusha uko zatanze ibyo twakwita ubutabera. Gusa igitangaza nuko Bizimana ahagarara akavugako hari abatutsi zarenganije nyamara hagira umuhutu utakako nawe zamurenganije Bizimana naho akaba uwa mbere kuvugango nazibe, ngo arapfobya genocide, afite ingenga…..Niba dushaka ukuri ntitukambare amadarubindi y’ubwoko ngo abe ariyo tureberamo. Ikindi Bizimana yirengagiza nuko hari abiyisen. abacikacumu ari uko genocide irangiye kandi mu gihe yakorwaga nabo barakoze nabo, abo rero bagombaga guhanwa kuko nta ducurama tugomba kuba mu bantu kuko nitwo twonyine twitwa inyoni kandi turi n’inyamabere.

    • @ Rukinirwa

      Nubwo nemeranya nawe ko hari amakosa yakozwe mu Nkiko Gacaca nk’aho hari bamwe bahamijwe ibyaha kubera ruswa,munyangire ndetse no gukingira ikibaba abanyabyaha bamwe kubera icyenewabo, byaba ari ugukabya kwemeza ko izo nkiko zakoreye ibintu bibi Abanyarwanda muri rusange. Impamvu ni uko umuntu ashyize mu gaciro akareba ibyiza zakoze n’ibibazo zacyemuye akabishyira ku munzani n’amakosa yakozwe yasanga ari nka 80% / 20%. Cyakora nemeranya nawe ko abiyita ko bacitse ko icumu bose bidasobanuye ko batagize uruhare muri Jenoside.
      Ibya Bizimana byo ntekereza ko byakuwe muri context yabyo nkurikije uko nabikurikiranye kandi nawe arahari bibaye ngombwa yabisobanura neza nk’uko hari aho amaze kubikora.

    • Ikindi ni uko amakosa yakozwe n’Inkiko Gacaca adakwiye kureberwa mu ndorerwamo z’amoko ahubwo agafatwa nk’ayo umuntu runaka yakorewe runaka ku giti cye. Impamvu ni uko nk’abavuga ko abahutu baba bararenganye bakwiye kumenya ko abahutu bagizwe abere kubera ruswa, icyenewabo, kubura ibimenyetso kubera ko abakabitanze bashize, bakubye inshuro zitabarika ababa barahaamijwe ibyaha ari abere!

    • Mwibeshyera Dr JD Bizimana. Ni umugabo w’nyangamugayo kandi w’umuhanga. Ahantu hose atanze ibiganiro arangiza yerekana ko abahutu bose batabaye abicanyi agashimira abakoze neza bagakiza abatutsi kandi akerekana amazina yabo. Yarabikoze i Nyanza avuga uburyo burugmestre Gisagara na Nyagasaza bakijije abantu, yarabikoze rubavu twibuka kuri Commune rouge asoma ibarwa y’ubutwari ya Nyiramutarambirwa Felisita. Yarabikoze i Kigali kuri Petit Stade mu kiganiro yahaye Civil Society n’ahandi n’ahandi. Ikindi iyo mumubeshyera ngo asebya INKIKO Gacaca, ni hehe yavuze ko zakoze nabi? Niba yerekana aho Urwego akuriye rwabonye ikibazo kireba uwacitse ku icumu ndetse akagikurikirana nk’ubifite mu nshingano, ubwo ikosa yakoze riri he? Ese iyo yicecekera niho mwari kumushima. Abanyarwanda baravuze ngo bazurunge zange zibe isogo. Dr Bizimana courage ntawe uneza rubanda. CNLG ukomeze uyikorere kandi n’u Rwanda ukomeze urufashe kurwanya Genoside ideology. Uzabishimirwa kandi turagushyigikiye. Uru umukozi turabizi, gusa uwaguha ikipe igufasha. Tera imbere Rwanda.

  • Eh aratinyuka akanenga ibyo ABbanyarwanda bakoze neza koko

  • Ariko Mana ibyo mu Rwanda ni udutendo gusa! ubu koko umuntu azafata iki areke iki? Ahaaaaa!!! Ese ko inkiko Gacaca zashimwe cyane ndetse n’ amahanga agahurura aza kwigira ku bitangaza zakoze ubu bihindutse bite? Turabizi ko nyamara zarenganijr benshi hskoreshejwe rya teknika tumenyereye na ruswa zabaye nyinshi ariko icyo gihe uwari kubivuga byari kumukoraho. none uyu munsi imvugo ziri guhinduka!!! Tuzabeshya kugeza ryari? Muri make muri iki gihugu nta Muhutu ukwiye kuvuga ko yarenganye byemerewe Abatutsi gusa? Ubwiyunge turirimba aho si baringa? Ibi byatuma twumva ko rero hagombaga kuburanishwa ” ubwoko” not abanyabyaha! Bizimana natitonda azasenya igihugu ahubwo. plz ntimunyongere igitekerezo.

  • MANA WE IBI NI IBIKI HAJEMO KUNENGA BAVANDIMWE IBYO TWARUHIYE BYABA BIIHINDUWE UBUSA AKA KANYA

  • Ni hatari. ibyo uyu muntu avuga buriya hari impamvu nta kabura imvano

  • Bizimana nasobanure areke guha icyuho ba Rukinirwa na ba Kazungu cyo gukamira Gacaca mu kitoze kuko uretse aba mvuze haruguru nta wuyobewe icyo Gacaca yamariye abanyarwanda, ni occasion ba RUKINIRWA na KAZUNGU baba babonye yo guhitisha ingengabitekerezo yabo itihanganira Ihame ribarimo ko Umuhutu yaryozwa iyicwa ry’umututsi bakaba baramenyereye ko ahubwo uwishe benshi agororerwa akabona imyanya ikomeye mu butegetsi bw’igihugu! Urwitwazo rw’uko ngo “Imvugo ziri guhinduka” Bizimana navuge neza igitekerezo cye kuko ndabizi neza ko adashobora kugihuza na Rukinirwa na Kazungu

  • INKIKO GACACA ZAKOZE AKAZI KAZO NEZA NUBWO HARIBYO ZABA ZARASIZE ZITARANGIJE, SIMEMERANYWA NA BIZIMANA NIBA KOKO YARAVUZE KO HARI ABAROKOTSE GENOCIDE ZARENGANYIJE, HARUWABIVUZE NEZA ABANTU BANJYE BAREKA KUBA UDUCURAMA, NIBA HARI ABAFUNZE NUKO BAHAMWE NICYAHA CYA JENOCIDE.
    MPERE YA JENOSIDE SI BENSHI BEMERAGA KWITWA ABATUTSI ARIKO NYUMA YA GENOSIDE BENSHI BATEWE ISHEMA NO KWITWA ABATUTSI. BIRASHOBOKA KO ABA BIZIMANA YITA KO BARENGANIJWE NA GACACA ARI ZA NGIRWA BATUTSI ZIJANDITSE MURI JENOSIDE. RERO NSAGA NTAKOSA GACACA YABA YARAKOZE NIBA KOKO YARASANZE ICYAHA BAREGWA KIBAHAMA. GACACA NIBYO WAGEZEHO OOOOYEEEEEEE

  • Birababaje pe kubona hari abantu bavugira abakoze Jenoside, bakiyibagiza ibyo bakoze muri Jenoside CNLG nireke kwishinyagurira niko nabyita jye.

  • Umuseke mwihangane muzashake uyu muyobozi wa CNLG azavuge amazina y’abantu yumva bafunzwe barengana. Ndabona yaranze kuvugira kurii phone muzajyeyo mumubaze yongere avuge mu mazina abo bantu bisobanuke.

  • BAMUSHAKIRE HEHE KO YANGA KUVUGANA N’ITANGAZAMAKURU AHUBWO AFITE IKIMWARO KU BYO YAVUZE BIZAMUKORAHO KABISA.

  • Abanyarwanda mwibagirwa vuba niba abo bantu avugira ari abavandimwe be ahubwo abafashe gutanga amakuru yuzuye niba barsnaniwe kubisobanura imbere ya Gacaca.

  • Uyu muyobozi arancaze pe…None se

  • Ese ubundi ko inzego z’ibanze, iz’umutekano, iz’abacitse kw’icumu…, n’abaturage bose babaga bari aho Inkiko Gacaca zikorera, birashoboka ko ikibazo nk’icyo cyaba kitaramenyekanye Inkiko Gacaca zigikora? Ubivuga ubu ayo makuru yayakuye he? Ndabona ari uburyo bwa REVISIONNISME murebe neza, uwo muyobozi nareke kuvangira abantu.

  • Uyu muyobozi wa CNLG yagorwa yagorwaaa! Muzamwanjama kubera ko avuga ukuri kugeza ryari? Ni iki avuga adacukumbuye ko byose abitangira ibimenyetso? Nimushake mumwange ku bwanjye nta kindi mumuhora uretse ishyari n’urwango rwaritse muri bamwe mu banyarwanda. Nta na hamwe yigeze avuga ko Inkiko Gacaca zitakoze akazi kazo. Yewe jyewe nanamwumvise kenshi ashima muri rusange ibyo zakoze. Ejo bundi ku wa gatanu tariki 10 kamena yabigaragarije mu Nteko ku mugaragaro mu kiganiro yatanze muri parliament mu gihe cyo kwibuka. Ariko se ubu twemere ko zakoze ibyiza gusa? Nimureke Bizimana akore akazi yashinzwe mureke gusebanya no kwanduranya. Umenya hari abababajwe nuko avuga ibibi bakoze. Ko atari we wabibatumye muramuhora iki?

Comments are closed.

en_USEnglish