Mu mwaka ushize ubwo Abadepite basesenguraga umushinga w’iri tegeko habaye impaka nyinshi, ndetse Abanayarwanda bagenda batanga ibitekerezo ku mushinga w’iri tegeko, nyuma ryaje kwemezwa ubu rikaba ryanasohotse mu kinyamakuru cya Leta (Igazeti) cyo kuwa 01/08/2016. Igazeti ivuga ko iri ari Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigomba kugenderwaho hagenwa imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zitanzwe cyangwa […]Irambuye
Emery Bayisenge myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kujya gukina muri KAC Kenitra yo muri Maroc. Mu ijoro ryakeye nibwo Emery Bayisenge yavuye muri Kenya aho yari yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya gukorera muri Maroc. Nyuma y’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN2016 yabereye mu Rwanda, nibwo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu saa 12.45 z’amanywa ku masaha y’i Dubai indege ya kompanyi ya Emirates yari ivuye mu buhinde yasandariye ku kibuga cy’indege mpzamahanga cya Dubai iri kugerageza kugwa bisanzwe. Iyi ndege yari itwaye abagenzi 275 iturutse ku kibuga cy’indege cya Thiruvananthapuram mu Buhinde. Imaze kugera hasi yasandaye ifatwa n’inkongi umwotsi ugaragara hose mu […]Irambuye
Rayon sports yasinyishije imbanzirizamasezerano umukinnyi wo hagati wa Vital’O FC, Shasir Nahimana. Ariko nkuko amakuru agera ku Umuseke abyemeza, uyu musore ashobora kutagaruka mu Rwanda. Vital’O yemeza ko hari amakipe abiri yo mu Rwanda amushaka. Tariki 24 Nyakanga 2016, nibwo Rayon sports yumvikanye n’umurundi ukina hagati mu ikipe y’igihugu Intamba mu rugamba, Shasir Nahimana ukinira […]Irambuye
Mabior Garang de Mabior umuhungu w’uwahoze aharanira ubwigenge bwa Sudani y’Epfo John Garang de Mabior, yaraye yirukanywe kuri Minisiteri y’amazi n’umutungo kamere yari abereye umuyobozi, ni mu ivugurura rishya ryakozwe na Perezida Salva Kiir. Itangazo ry’iri vugurura ryasomwe kuri Televiziyo y’igihugu cya Sudani y’Epfo mu ijoro ryakeye. Mabior Garang muri iki cyumweru yari yatangaje ko […]Irambuye
Abwira Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Geverinoma (2010 – 2017) bijyanye n’Amazi n’Isukura, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugeza ubu imbogamizi zigihari mu kwihaza ku mazi meza mu gihugu harimo ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, imiyoboro y’amazi ishaje, abaturage bagifite imyumvire iri hasi. Ibi bigatuma amazi aba macye, ahenda cyangwa akoreshwa nabi. Nko mu mujyi […]Irambuye
Abasirikare 17 ba Uganda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) uyu munsi batangiye kuburanishwa n’inteko y’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda yagiye i Mogadishu kubaburanisha ku cyaha cyo kwiba. Aba bafashwe mu kwezi kwa karindwi barafungwa baregwa ubujura nk’uko bivugwa na BBC. Aba basirikare barimo abakuru (senior officers) batatu barashinjwa kwiba […]Irambuye
Aba banyeshuri bakorewe ibirori kuri uyu wa kabiri uko ari 34 ni impunzi zavuye i Burundi no muri Congo, bavuga ko ingorane bafite ari uko batabasha gusaba akazi kuko ari impunzi, bagasaba ko u Rwanda rwabadohorera nabo bagapigana ku isoko ry’umurimo nk’abandi. Aba barangije amasomo y’ikiciro cya mbere abandi batatu barangije ikiciro cya kabiri (master’s) […]Irambuye
Ivuliro Amazing Health Recovery House riherereye mu mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, abirikoramo bavuga ko bakoresha umuti umwe ku ndwara 36, umurwayi ngo ahabwa ingano y’umuti bitewe n’ibiro bye ndetse n’ubukana indwara yanduye ifite. Ni ubwa mbere mu Rwanda haje Ivuliro arikoresha umuti umwe ushobora kuvura indwara 36 abarwayi bafite hakoreshejwe ibitonyanga abaforomo […]Irambuye
Bamwe mu bakozi bakorera Sosiyete ya Ngali Holdings Ltd mu Karere ka Ruhango batangaza ko babangamiwe na rwiyemezamirimo wahawe isoko n’Akarere ka Ruhango kahaye amasezerano bitanyuze mu ipiganwa, ibi ngo biratuma habaho kugongana mu gihe cyo gukusanya imisoro y’Akarere. Hashize umwaka Sosiyete yigenga ya Ngali Holdings Ltd igiranye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro(RRA) yo […]Irambuye