Sauti Sol baragarutse mu Rwanda

Sauti Sol, itsinda rya muzika rikunzwe cyane mu karere ryatangaje gahunda y’ibitaramo byaryo byo kumenyakanisha Album yabo y’umwaka ushize yitwa “Live anda Die in Africa” Iri tsinda rizataramira mu Rwanda tariki 24/08/2014 ahantu hataratangazwa. Sauti Sol baheruka mu Rwanda mu 2015 aho nabwo bashimishije abantu benshi muri Kigali Up kuri Stade Amahoro  mu ndirimbo zabo […]Irambuye

Sudani y’Epfo yemeye ko hoherezwa ingabo zo mu karere

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yemeye kuri uyu wa gatanu ko hakoherezwa ingabo zo mu karere kurinda amahoro, ni nyuma y’imirwano ihaheruka mu kwezi gushize ndetse n’intambara ihatutumba ishobora gushozwa na Riek Machar uherutse kuva muri Guverinoma akajya mu ishyamba akavuga ko azagaruka ku ngufu. Riek Machar ariko akiri Visi Perezida yahose asaba ko izi ngabo […]Irambuye

Jeux Olympiques: Abanyarwanda ba mbere barahatana uyu munsi

Imikino Olempiki yatangiye i  Rio de Janeiro muri Brésil, abakinnyi barenga 11 000 barahatana mu mikino 28 itandukanye kugeza tariki 21/08/2016.  Ku gicamunsi cya none Adrien Niyonshuti na Joanna Umurungi nibo ba mbere bari buhatane mu banyarwanda bariyo. Niyonshuti arasiganwa muri Road Race, uwa mbere aregukana umudari wa zahabu. Naho Joanna arasiganwa koga 100m style […]Irambuye

Muhanga: Bamushyize mu kiciro cy’ubudehe cy’abishoboye !!

Philémon Twambajimana atuye mu Kagali ka Nyarusozi umurenge wa Nyabinoni, mu Karere ka Muhanga afite imyaka 30 y’amavuko akaba afite ubumuga bukomatanyije avuga ko yavanywe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ashyirwa mu cya gatatu kandi ngo kubona ibyo kurya n’imuyambaro ari umutwaro ukomeye.   Philémon Twambajimana abana na nyina  gusa nta se afite, yagize ubu […]Irambuye

Rwimiyaga: Hatashywe ibyumba 12 by’amashuri byubatswe ku ayavuye mu bukerarugendo

Nyagatare – Mu mudugudu wa Gatebe, Akagali ka Karushuga mu murenge wa Rwimiyaga kuri uyu wa kane hatashywe ibyumba by’amashuri 12 byubatswe n’umusaruro ukomoka mu bukerarugendo aho 5% by’uwo musaruro bijya mu bikorwa by’iterambere hafi y’abaturiye pariki. Mu 2015/16 ubukerarugendo bwinjije  miliyoni 318$ nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere RDB ari nacyo gifite ishami ry’ubukerarugendo […]Irambuye

Huye: Abarangije imyuga ngo ifaranga batangiye kurikirigita bakiri ku ishuri

Mu gihe hari ikibazo kinini cyo kubura akazi ku rubyiruko rurangije za Kaminuza abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bo batinzwa no kurangiza kuko n’iyo bakiri kwiga baba batangiye gukora ku ifaranga. Ni mu buhamya butangwa na bamwe rubyiruko rurangije imyuga mu kigo kiri i Mubumbano bavuga ko ubuzima bwabo buri guhinduka. Abanyeshuri 45 b’urubyiruko biganjemo abacikirije […]Irambuye

Rusizi: Abakobwa babiri bapfuye bagwiriwe n’ikirombe

Byabaye mu masaba ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane mu kagali ka Gatare umurenge wa Nkungu ubwo abakobwa babiri Mahoro Joselyne na Uwiringiyimana Odette bombi b’ikigero cy’imyaka 17 bagwiriwe n’ikirombe cy’amatafari bahita bahasiga ubuzima, abandi batatu bari kumwe nabo bakomeretse ubu bakaba bari kwitabwaho. Aba bakobwa bari abakozi mu kirombe gikorerwamo amatafari […]Irambuye

Kuva 2015 ingabo za Congo ngo zishe FDLR 140, zifata

DRCongo – Umuvigizi wa Opérations Sokola II yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo yatangaje ko kuva mu 2015 kugeza mu kwezi gushize kwa karindwi 2016 ingabo za Congo ngo zishe abarwanyi ba FDLR 140, zifata matekwa 323 naho abagera ku 191 bamanika mbunda bitanga ku ngabo za MONUSCO.  Yariho atanga raporo y’ibyakozwe mu guhiga […]Irambuye

Mu karere, u Rwanda na Ethiopia nibyo biri gufata inguzanyo

Kigali – Raporo kuri “Debt Dynamics and Development Finance in Africa” yakozwe na United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD) igaragaza ko ikigero cyo gufata inguzanyo zo mu mahanga cyazamutse vuba vuba mu bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba mu myaka itanu ishize, u Rwanda na Ethiopia biri imbere mu gufata izi nguzanyo nyinshi. Iyi […]Irambuye

Umunyarwanda yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abiga Pharmacie ku Isi

Israel Bimpe uri gusoza amasomo ye muri Pharmacie muri Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa kane yatorwe kuba umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abiga Pharmacie ku isi (International Pharmaceutical Students’ Federation, IPSF). Israel Bimpe yatorewe mu nama rusange ya 62 ihuje abahagarariye amashyirahamwe y’abanyeshuri biga Pharmacie muri za Kaminuza zinyuranye ku Isi iteraniye i Harare muri Zimbabwe. Bimpe […]Irambuye

en_USEnglish