Digiqole ad

Indege ya Emirates ikoze impanuka ku kibuga cy’indege i Dubai

 Indege ya Emirates ikoze impanuka ku kibuga cy’indege i Dubai

Indege yaguye nabi igita ifatwa n’inkongi

Kuri uyu wa gatatu saa 12.45 z’amanywa ku masaha y’i Dubai indege ya kompanyi ya Emirates yari ivuye mu buhinde yasandariye ku kibuga cy’indege mpzamahanga cya Dubai iri kugerageza kugwa bisanzwe.

Indege yaguye nabi igita ifatwa n'inkongi
Indege yaguye nabi igita ifatwa n’inkongi

Iyi ndege yari itwaye abagenzi 275 iturutse ku kibuga cy’indege cya Thiruvananthapuram mu Buhinde.

Imaze kugera hasi yasandaye ifatwa n’inkongi umwotsi ugaragara hose mu mujyi wa Dubai nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru DubaiTimeOut.

Kuri Facebook, kompanyi ya Emirates yahise yandika iti “Emirates iremeza ko hari impanuka ibaye ku kibuga cy’indege cya Dubai kuri uyu wa gatatu saa 12.45 amakuru arambuye aratangwa naboneka.”

Nyuma gato Emirates yongeye yandika kuri Facebook ko “Indege yari mu rugendo numero EK521 ruva ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Trivandrum mu Buhinde ije Dubai yakoze impanuka itwaye abantu 275.”

Nyuma gato ibiri bishinzwe gutangaza amakuru mu mujyi wa Dubai byemeje ko abantu bose bari muri iyi ndege bavanywemo ntacyo babaye, ndetse ko kugebwo ubwo babitangazaga nta n’uwakomeretse wari wabonetse.

Amakuru yaje kwemezwa ahagana saa kumi n’ebyiri ni uko umwe mu bazimya umuriro yitabye Imana ubwo yariho arwana no kuzimya umuriro wari wafashe iyi ndege.

Batangaje ko icyo bari kwihutira ari ukwita ku bari bari mu ndege ngo batabarwe.

Ingendo zihaguruka ku kibuga cy’indege cya Dubai zahise zihagarikwa by’agateganyo.

1

Indege yaguye nabi yiyesura hasi ifatwa n'umuriro
Indege yaguye nabi yiyesura hasi ifatwa n’umuriro

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Mutabare abo bantu vubaaaaaaaaaa

  • Ibi bintu bituma nkomeza kugira ubwoba bwokugenda mundege.imana ibafashe abo barokotse

    • @Nshimiye, urebye ku mpanuka wareka no kugendera mu modoka. Wibuke ko abantu bicwa n’impanuka zo mu muhanda ari benshi cyane. Impanuka z’indege ziba gake cyane ikibazo ni uko iyo ibaye abayirimo bose bapfa! Turindwa n’Imana

    • Uzabaho nk’umusozi se?ujya kuza ku Isi watanze angahe?nupfa uzahomba angahe?

  • Imana ihabwe icyubahiro kubwo ubuzima bwaba bantu babashije kurokoka bose uko bangana, niyo tutaramenya ama details yabashobora kuba bakomeretse.

  • Only God can help ,
    The responsable of Dubai are very smart in care and how to manage informations.God be with them.

  • WE THANK GOD TO PROTECT PASSANGERS FROM INJURY OR DEATH ! RARE TO SAVE LIVE IN SUCH ACCIDENT!

  • Ariko Mana! ubu ibi byabaye kugirango uyu wazimyaga abe igitambo cyabandi?

  • nukuri Imana ishimwe kubw”abantu barokotse

  • Turimubihe byanyuma Imana Iduhe kuyihanga amaso.

Comments are closed.

en_USEnglish