Digiqole ad

Itegeko ryavuzweho cyane ry’imicungire y’umutungo w’abashakanye RYASOHOTSE

 Itegeko ryavuzweho cyane ry’imicungire y’umutungo w’abashakanye RYASOHOTSE

Mu mwaka ushize ubwo Abadepite basesenguraga umushinga w’iri tegeko habaye impaka nyinshi, ndetse Abanayarwanda bagenda batanga ibitekerezo ku mushinga w’iri tegeko, nyuma ryaje kwemezwa ubu rikaba ryanasohotse mu kinyamakuru cya Leta (Igazeti) cyo kuwa 01/08/2016.

Igazeti ivuga ko iri ari Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigomba kugenderwaho hagenwa imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zitanzwe cyangwa zakiriwe mu rwego rw’umuryango n’izungura.

Umuseke watoranyije zimwe mu ngingo n’ubundi zari zagarutsweho cyane ubwo iri tegeko ryigwaga.

Ingingo ya 4 yongera gusubiramo no gushimangira ubwoko bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe ko ari;

1° ivangamutungo rusange;

2° ivangamutungo w’umuhahano;

3° ivanguramutungo risesuye.

Ingingo ya 14 isobanura ko IVANGURAMUTUNGO risesuye ari amasezerano abashyingiranywe bagirana bakumvikana gufatanya gutunga urugo rwabo hakurikijwe ubushobozi bwa buri wese, kandi buri wese akagumana uburenganzira bwo gucunga, kwikenuza, gutanga no kugurisha umutungo we bwite.

Ingingo ya 15 yo isobanura ububasha bwo gucunga umutungo ikavuga ko iyo umwe mu bashyingiranywe mu buryo bw’IVANGURAMUTUNGO risesuye ahaye uwo bashyingiranywe ububasha bwo kumucungira umutungo, amategeko rusange agenga amasezerano yo guhagararirwa ni yo akurikizwa.

Ingingo ya 16 ivuga ku iyishyurwa ry’imyenda, ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe mu buryo bw’ivanguramutungo risesuye afite inshingano zo kwishyura ubwe umwenda yafashe mbere cyangwa nyuma y’isezerano ryo gushyingirwa, keretse iyo uwo mwenda yawufashe ku nyungu z’urugo.

Umwenda bahuriyeho bawishyura bombi ku mutungo wa buri wese kandi mu buryo bumvikanyeho bajya kuwaka.

Ingingo ya 17 ivuga ko iyo ivanguramutungo risesuye risheshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, buri wese mu bashyingiranywe agumana umutungo we bwite.

Iyo iryo seswa ritewe n’impamvu y’urupfu rw’umwe mu bari barashyingiranywe, umutungo w’uwapfuye uzungurwa n’abazungura be mu buryo buteganywa n’iri tegeko.

Ingingo ya 24 ikavuga ko  hatitawe ku buryo bw’imicungire y’umutungo, iyo umwe mu bashyingiranywe abangamiye inyungu z’urugo, kwaba kutita ku mutungo w’umuryango ndetse n’uwe bwite, cyangwa kuwupfusha ubusa, ashobora kwamburwa ububasha bwo kuwucunga, kuwikenuza, kuwutanga no kuwugurisha, bisabwe n’uwo bashyingiranywe cyangwa undi wese waba abifitemo inyungu.

Ikirego gitangwa mu buryo bw’ikirego cyihutirwa mu rukiko rubifitiye ububasha rukorera mu ifasi yaho abashyingiranywe baba.

Uretse igihe bibaye ngombwa ko urukiko rushyiraho ucunga umutungo, umucamanza aha umwe mu bashyingiranywe wabisabye, uburenganzira bwo gucunga umutungo bwite w’uwabwambuwe, maze agafata ibyabyawe n’uwo mutungo mu gukemura ibibazo by’urugo, ibisigaye akabizigama.

Uwambuwe ubwo bubasha ashobora gusaba urukiko gusubirana ububasha bwo gucunga umutungo we iyo agaragaje ko impamvu zari zateye umucamanza kubumwambura zitakiriho.

Iyo umwe mu bashyingiranywe wari warahawe uburenganzira bwo gucunga umutungo mu buryo buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo apfuye, ubifitemo inyungu wese asaba urukiko rubifitiye ububasha, mu buryo bw’ikirego gitanzwe n’umuburanyi umwe, kugena undi muntu wo gucunga umutungo w’uw’ari warambuwe ububasha.

 

Umutwe wa III w’iri tegeko uvuga ku mpano zitanzwe mu rwego rw’umuryango

Ugasobanura ko impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ni igikorwa cy’ubushake cyo gutanga cyangwa kwakira ikintu gifite agaciro nta kiguzi cyangwa uburenganzira kuri icyo kintu bikozwe n’abashyingiranywe bombi cyangwa umwe muri bo.

Ingingo ya 28 ivuga ko impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gutangwa hagati y’abashyingiranywe ubwabo cyangwa hagati y’abashyingiranywe n’undi muntu cyangwa igatangwa hagati y’ababyeyi n’abana babo kuri bimwe mu bigize umutungo wabo. Iyo ababyeyi baha umwana wabo impano, babikora hadashingiwe ku ivangura hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu.

Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gukorerwa inyandiko mpamo cyangwa inyandiko bwite cyangwa igashyikirizwa gusa nyirayo.

Ingingo ya 39 yo itanga igisobanuro cy’indagano ko ari impano itangwa mu buryo bw’irage nyir’ukuyihabwa akayegukana ari uko uwayimuhaye apfuye.

Ingingo ya 40 ivuga ubwoko bw’indagano ko  indagano ishobora gukorwa ku mutungo wose, ku gice cy’umutungo cyangwa ku bintu runaka.

Indagano ku mutungo wose iha nyir’ukuyihabwa uburenganzira ku bintu byose bigize umutungo wose uwapfuye yemerewe gutanga. Indagano ku gice cy’umutungo iha nyir’ukuyihabwa uburenganzira ku gice cy’ibintu bigize umutungo uwapfuye yemerewe gutanga.

Naho indagano ku bintu runaka iha nyir’ukuyihabwa uburenganzira ku kintu cyangwa ibintu runaka ku mutungo uwapfuye yemerewe gutanga.

Ingingo ya 44 ivuga ko indagano ita agaciro iyo:

1° uwahawe indagano apfuye mbere y’uwaraze, uretse igihe ashobora guhagararirwa;

2° icyari cyaratanzweho indagano cyangiritse cyose uwayitanze akiriho;

3° uwahawe indagano ayanze cyangwa habayeho impamvu zituma yakwa uburenganzira bwo kwakira indagano.

Ingingo ya 47 ivuga ku kwemera impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango, ko mu gihe cy’ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w’umuhahano, impano yose y’ikintu kivuye mu mutungo w’umuryago itanzwe n’umwe mu bashyingiranywe igomba kubanza kwemezwa n’uwo bashyingiranywe. Ni nako bigenda mu gihe cyo kwemera impano.

Ingingo ya 49 ivuga ku igenwa ry’umugabane w’ibishobora gutangwa, igategeka ko abashyingiranywe bafite uburenganzira bwo gutanga impano ariko ntibagomba kurenza umugabane w’ibyo bashobora gutanga.

Hatitawe ku buryo bw’icungamutungo, umugabane w’ibishobora gutangwa ntushobora kurenga kimwe cya gatanu (1/5) cy’umutungo w’utanga iyo afite abana, bine bya gatanu (4/5) bikaba ibizungurwa bizigamirwa abana n’uwo bashyingiranywe.

Icyakora, iyo utanga impano nta bana afite ariko uwo bashyingiranywe akaba akiriho, umugabane w’ibishobora gutangwa ntushobora kurenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’umutungo we, bibiri bya gatatu (2/3) bikagirwa ibizungura bizigamirwa uwo bashyingiranywe.

Ibizungurwa bizigamirwa bibarwa bashingiye ku mutungo w’utanga havanywemo imyenda yari afite ku munsi impano yatangwaga.

 

UMUTWE WA IV uvuga iby’izungura

Ingingo ya 51 isobanura ko kuzungura ni uguhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda by’uwapfuye.

Ingingo ya 53 ikavuga ko ushobora kuzungura ni umuntu ukiriho cyangwa uhagarariwe igihe izungura ryatangiraga, kimwe n’umwana ukiri mu nda, apfa gusa kuvuka ari muzima.

Uwazimiye na we ashobora kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho.

Leta n’ibigo bya Leta cyangwa ibitari ibya Leta bifite ubuzimagatozi bishobora kuzungura hakurikijwe irage iyo ibizungurwa bigizwe n’umutungo ushobora gutungwa na byo.

Ingingo ya 54 ivuga ku buringanire bw’abana mu izungura, ko abana amategeko mbonezamubano yemera ko ari ab’uwapfuye bazungura ku buryo bungana nta vangura hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa.

Ingingo ya 56 ku  mpamvu zituma habaho kwamburwa nta mpaka uburenganzira bwo kuzungura ikavuga ko;

Yamburwa nta mpaka uburenganzira bwo kuzungura, umuzungura wese:

1° wakatiwe n’inkiko kubera ko yishe abishaka cyangwa yagambiriye kwica uzungurwa;

2° wakatiwe n’inkiko kubera ko yabeshyeye cyangwa yatanzeho uzungurwa ubuhamya bw’ibinyoma bwashoboraga gutuma akatirwa n’inkiko igifungo nibura cy’amezi atandatu (6);

3° wataye nkana umwana we uzungurwa, wamugiriye igikorwa cy’urukozasoni, wamwangije imyanya ndangagitsina, wamusambanyije cyangwa wamushoye mu busambanyi.

Icyemezo cy’urukiko cyonyine kirahagije kugira ngo umuzungura wemewe n’itegeko wakoze kimwe mu byaha byavuzwe mu gika kibanziriza iki, avanwe mu bazungura.

Ingingo ya 57 ikavuga ko; ashobora kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura, umuzungura wese wemewe n’itegeko cyangwa uwahawe indagano wese:

1° wacanye umubano wa kibyeyi n’uwapfuye igihe yari akiriho;

2° wirengagije abigambiriye kandi yari ashoboye kwita k’uzungurwa mu gihe yari abikeneye;

3° witwaje ubushobozi buke bw’uzungurwa, ari ubwo mu mutwe cyangwa ku mubiri, akiharira igice cyangwa ibizungurwa byose;

4° warigishije nkana, wacagaguye cyangwa wangije irage rya nyuma ry’uwapfuye atabimwemereye, cyangwa wihaye uburenganzira agendeye ku irage ryavanweho cyangwa ryataye agaciro.

Ufite uburenganzira bwo kuzungura wese ashobora, mu gihe kitarenze umwaka umwe (1) uhereye ku munsi izungura ryatangiriyeho cyangwa ku munsi yamenyeyeho imwe muri izi mpamvu, gusaba urukiko rubifitiye ububasha kwambura uburenganzira bwo kuzungura ugomba kuzungura cyangwa ugomba guhabwa indagano, wateje imwe mu mpamvu zavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo. Ikirego gitangwa mu buryo bw’ibirego byihutirwa.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ariko mu bindi bihugu muri EAC, Iyi ngingo ya 4 ko itabaho??

  • Abashinga amategeko bati hatitawe ku buryo bw’icungamutungo, umugabane w’ibishobora gutangwa nk’impano ntushobora kurenga 1/5, ngo 4/5 by’umutungo umuntu yishakiye ni iby’abana. Kuki abashinga amategeko bashyiraho amategeko ahonyora uburenganzira bwa nyirumutungo bawutera imidwi ku batarawuvunikiye?

    Umva nawe da: Umubyeyi yabyaye abana babiri arabarera, arikokora abishyurira amashuri baraminuza, babona imirimo bararyoha, ndetse birenze uko we ubwe abayeho.

    None ngo utwo asigaranye afite uburenganzira bwo gutanga 1/5. aka ni akumiro. Kuki se badashyiraho amategeko ategeka abana guha ababyeyi 1/3 cyangwa 1/2 cy’ibyo bo batunze?

    Niba nyirumutungo abona ko akwiye kugira icyaha uwamugiriye neza, cyangwa guha 1/2 cyangwa 2/5 b’umutumgo we uwo abona ko bikwiye kubera akamaro yamumariye, kuki akumirwa ku buryo agahinda ka mwiyahuza? Kuki abataravunikiye uwo mutungo bagenerwa umugabane uruse kure abataragize uruhare mu kuwushaka.

    Umuntu ajye yirirwa yiyuha akuya, akorera amacupa 10 y’amazi , maze ategekwe kunywa amalitiro abiri y’amazi mugihe yatakaje amalitiro 4 y’amazi yamuvuye mu mubiri kubera akazi yakoze.

    Abashinga amategeko nibajye bareka gukina abantu ku mubyimba.

    Ese ko Leta icutsa umuntu ugejeje ku myaka 18, igatangira kumunyunyuza. kuki itagena ku buryo bufatika igihe umubyeyi acukirizaho umwana agasigara yigenga ku bye mugihe akiriho. Harya umubyeyi azahore ku nkeke y’abana kugeza apfuye. Amategeko amwe ni agahoma munwa.

    reka dufatire ku rugero rufatika: Umubyeyi afite abana batunze miliyoni 100, umubyeyi afite miliyoni 5, abashinga amategeko bagatinyuka gushyiraho itegeko rigenera abo bana miliyoni 4 kuri miliyoni 5 umubyeyi afite mu gihe bafite izind 100, naho umubyeyi wabo akagenerwa 1.

    Amategeko amwe namwe ntawayasesengura ngo ayave imuzingo mu kanya gato cyeretse uwayandikaho igitabo.

    Uroye neza itegeko riteye cyane imbogamizi ni iry’ivanga mutungo ku buryo busesuye.

    Mu by’ukuri, kuvanga byisobanuyemo no kuvangura. Niyo uvanze amazi n’isukari, ushobora kubivangura igihe bibaye ngombwa nkanswe kuvanga ibintu bigaragara.

    Iyo uganiriye n’abasore b’ubu bakubwira ko bahitamo kuvanga umutungo bisesuye kubera gutinya ngo ko abakobwa bashaka kubana nabo bagirango ntibabakunda. Abakobwa bo babivuga ku mugaragaro ko icyibanze baba bakurikiye ari umutungo, ko abasore bahisemo kuvangura batakwemera kubasanga. Bamwe mu bakobwa ndetse babigaragaza nyuma y’igihe gito cyane nyuma yo gushingiranwa basaba gutana n’abo bashakanye kugirango babone imitungo batarushye. Abahungu bakora nk’ibyo nabo bashobora kubaho, ariko ntabo ndabona, ingero z’abakobwa zo no nyinshi. Abantu bakwiye kumenya neza ko ibikorwa bishingiye kw’itegeko bitabamo urukundo. Biba ari itegeko nyine. Mu ngo z’ubu, Abagore ni ” Nvuga mbwire Haguruka bagutambikane cyangwa mpamagare Polisi bakurazemo”.

    Nyumvira nawe: Umukobwa azanye indege naho umuhungu azanye igare abantu bose babireba, banabyumva, bavuze ko bavanze bisesuye. Nyuma y’icyumweru umugabo abaye intare,umugore ahunze intare ngo itamuconcomera. Abacamanza bashingiye ku mategeko bati nimugurishe indege n’igare maze mugabane muringanize. Umugore akaruca akarumira kuko ntaho yapfunda umutwe kubera itegeko. Bityo umugabo agahabwa za miliyari mu by’ukuri atarakwiye, bityo umugore akarengana kubera icyiswe itegeko.Mbega umugabo w’icyigwari. Uwo mu by’ukuri si umugabo. Njye sinabitinyuka. Hari umuyobozi wigeze kuvuga ati: Hari amategeko arenganya, …, ati ayo nayo akwiye kurwanywa. Itegeko ry’ivanga mutungo risesuye rirarenganya bikabije. Abacurabwenge b’amategeko bakomeze barishishozeho. Mu guteganya kuvanga hagomba no guteganywa uburyo bwo kuvangura ku buryo butarenganya, igihe bibaye ngombwa.

    Mbifurije amahoro n’ubutabera nyakuri.

    • Erega nawe urarenganya abo banyamategeko ! None se abaturage, Abalimu, Senat, parliament (lower chamber), MINEDUC, MINYOUTH/ICT, PFS, Abakoresha,…bose bose baravuga ko uburezi butangwa ngo bumenze nk’uburozi, ko nta reme na mba ! Nawe warangiza ugasaba ko amategeko akorwa neza. Nibande se bayakora bandi batari abo barangije nyine muri izo boutiques za diplomes za za ULK. UNILAK, IPB, ISEKA,… n’andi ameze kutyo. Ntimukagorane, mujye mwemera uko ibintu bimeze, mubyakire, biba byarapfuye mwese murebera ntihagire ukopfora.

      • ako niko ko.ndi kumwe nawe@sungura

    • @ Ntaganda M. Cyprien,

      Ndemerankwa nawe 100% yibyo uvuga ariko itegeko rirasobanutse nanone, kuki abahungu n’abakobwa bemera kwitegaho igisasu bakemera gusezerana ivanga mutungo risesuye kandi bazi neza ko isi yameze amenyo? Umunyarwanda yabivuze neza ko isoni zirisha uburozi, kuki utambwira umukunzi wawe ko muzasinya ivangura mutungo risesuye? kuki utamubwira ko muzasinya ivanga mutungo muhahano? niba wemeye gusinya ivanga mutungo risesuye ubwo uba wemeye kwirengera ingaruka zose zizakubaho, kandi abana babakobwa bari hanze aha basigaye barabikozemo business.

  • Uwangira umushingamategeko nashyiraho itegeko ry’umutungo riteye ritya: Igihe mugikundanye muzasangire ibyo mwaruhiye hadashingiwe ku nkomoko yabyo. mu gihe mwashwanye buri wese azegukane ibyavuye mu maboko ye! Na Bibiliya yareruye ivuga ko udakora adakwiye kurya none abanyamategeko bo barabicuritse ba bize ngarame basigaye begukana ibyo bataruhiye ngo ni ivangamutungo rusange. Ariko wa mugani mu Rwanda umuntu areka kwitwa umwana ryari? ubu na papa urimo ukambakamba azage kubuza amahoro sogokuru ngo arashaka iminani kuko itegeko riyimuha???

    • Oya ahubwo mu gihe bashwanye bajye bagabana 1/2 buri wese, kuko nubundi basangiye twose bagikundana. NdasubizaGasasira

  • Nyamara iriya ngingo ya kane irimo gishegesha, ninde wayihimbye akayizana? yari agamije iki? Abanyarwanda nibatareba neza bazasanga bisenyera sosiyete nyarwanda ku bwabo. Kera abantu (umusore n’inkumi/umugabo n’umugore) basezeranaga iriya ngingo ya 4 itariho, nibwo ingo zabo zarambaga.

  • @ntaganda,,, tunyuwe nigitekerezo cyawe. kuko kuraga,iminani s’itegeko. kuku nshobora kugir’umwana apfata nabi pfashumutungo nkawuha uwanyitayeho niyo twaba ntacyo dupfana ntawukwiye kunzamuraho umutwe yitwaje amasano.gusa iby’amategeko byo namayobera .sungura iby’avuga byashoboka ntandimu yera orange

Comments are closed.

en_USEnglish