Digiqole ad

Umuryango wa Rayon wibutse abazize Jenoside unatangiza ikigega cy’Ingoboka

 Umuryango wa Rayon wibutse abazize Jenoside unatangiza ikigega cy’Ingoboka

Rayon sports yaremeye abarokotse Jenoside batishoboye

Imyaka 23 irashize u Rwanda ruvuye mu bihe bitoroshye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Rayon sports nk’ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yatakaje imbaga y’abantu muri icyo gihe. Nkuko bisanzwe hakozwe umuhango wo kubibuka, hanatangizwa ikigega cy’ingoboka ku barokotse.

Rayon sports yibutse, iremera abatishoboye inatangiza ikigega cy'ingoboka
Rayon sports yibutse, iremera abatishoboye inatangiza ikigega cy’ingoboka

Kuri iki cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 nibwo umuryango mugari wa Rayon sports wibutse ibihumbi by’abayobozi, abatoza, abakinnyi n’abakunzi ba Rayon sports basize ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwasorejwe ku rwibutso rwa Jenoside ku Kicukiro. Muri uyu muhango umuryango wa Rayon sports waremeye abarokotse babiri batishoboye barangiwe na IBUKA.

Nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umuyobozi wa Rayon sports FC Gacinya Chance Dennis hanatangijwe ikigega cy’Ingoboka ku banyamuryango ba Rayon sports bakigerwaho n’ingaruka za Jenoside.

“Ikigega kizakomeza kudufasha mu bihe nk’ibi aho turemera abafite ibibazo byatewe n’amateka kuko muri Jenoside twatakaze imiryango myinshi y’abaRayon. Twiyemeje no gushaka itariki idahinduka yo kwibuka abanyamuryango ba Rayon sports bazize Jenoside no gukomeza kugenzura ikigega cyacu.

Mu gutangiza iki kigega hahise haboneka amafaranga arenga 1 500 000frw. No mu mafaranga yinjira muri Rayon sports twiyemeje gukuraho ayo kubikwa muri iki kigega mu buryo buhoraho. Gutanga inkunga muri iki kigega buri muRayon arabikanguriwe kandi tugomba kunoza neza gahunda zacyo tukazabitangaza ku mugaragaro vuba.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko akangurira n’abandi bakunzi ba Rayon sports bibumbiye muri ‘fan clubs’ zitandukanye gukomeza kuzirikana amateka y’igihugu cyacu muri rusange, bibuka ababo ariko banakomeza kwiyubaka.

Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, izahatanira umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2017, saa 15:30.

Gacinya wa mbere ibumoso yemeza ko we na bagenzi be bafatanyije kuyobora Rayon bazashyira imbaraga muri iki kigega
Gacinya wa mbere ibumoso yemeza ko we na bagenzi be bafatanyije kuyobora Rayon bazashyira imbaraga muri iki kigega
Abitabiriye umuhango wo gutangiza ikigega bakusanyije asaga miliyoni n'igice
Abitabiriye umuhango wo gutangiza ikigega bakusanyije asaga miliyoni n’igice

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish