Mr Eazi ngo yishimira kuba u Rwanda rwa none rutandukanye n’urwo hambere
Umuhanzi Mr. Eazi wo muri Nigeria ugiye gutaramira abaturarwanda mu gitaramo gitegura umunsi wo kwibohora, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Nyakanga yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru, avuga ko yahoraga yifuza kugera mu Rwanda ngo kuko ibyaruvuzweho mu gihe cyo hambere bitandukanye n’ibiruvugwaho ubu.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Dance For Me na Leg Over araza kuririmba mu gitaramo kiswe Liberation Concert kiza kuririmbamo n’abahanzi nyarwanda barimo Charly na Nina.
Uyu muhanzi wo muri Nigeria avuga ko ari ubwa mbere ageze I Rwanda ariko ko yishimiye iki gihugu gihumeka amahoro mu gihe hari igihe kigeze kurangwamo umutekano muke ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa avuga ko nta byinshi azi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko icyo azi ari uko hari igihe igihugu cy’u Rwanda kigeze kunyura mu icuraburindi ubwo ubwoko bumwe bw’abagituye bahigwaga ngo bicwe.
Uyu muhanzi wanabajijwe ku ishusho y’umuziki wo muri Afurika, yavuze ko atigeze akorana n’abahanzi bakomeye bo ku yindi migabane.
Avuga ko inkomoko y’ubwoko bw’umuziki uririmbwa ku Isi ari muri Afurika, akavuga ko 90% by’ibiririmbwa n’abahanzi batandukanye ku Isi biba byaturutse muri Afurika.
Uyu muhanzi ugiye gutaramira Abaturarwanda nyuma y’umunsi umwe Diamond wo muri Tanzania na we ataramiye Abanyarwanda, bombi bakubutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho na ho bakozeyo igitaramo.
Photos © E. Mugunga/Umuseke
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW