Digiqole ad

Mr Eazi wataramiye i Kigali yemeza ko u Rwanda ari igihugu cye cya kabiri

 Mr Eazi wataramiye i Kigali yemeza ko u Rwanda ari igihugu cye cya kabiri

Mr Eazi yataramiye abanyarwanda yemeza ko yifuza kuba mu Rwanda igihe kirekire

Igitaramo kitiriwe kwibohora Mr Eazi yakoreye i Kigali kiri mu bitaramo byahenze kurusha ibindi mu mateka y’umuziki mu Rwanda ariko kikitabirwa na benshi. Kigali Convention Centre yari yuzuye. Uyu umuhanzi w’umunya-Ghana yishimiye u Rwanda cyane bituma arwita igihugu cye cya kabiri.

Mr Eazi yataramiye abanyarwanda yemeza ko yifuza kuba mu Rwanda igihe kirekire
Mr Eazi yataramiye abanyarwanda yemeza ko yifuza kuba mu Rwanda igihe kirekire

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ushyira kuwa kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 umuhanzi Oluwatosin Oluwole Ajibade ugezweho muri Afurika ku izina rya Mr Eazi yataramiye abanyarwanda.

Muri Kigali Convention Center niho igitaramo cyabereye gitangira saa 20:38 kigasozwa saa 00:04 kitabiriwe na benshi biganjemo urubyiruko, cyasusurukijwe n’abahanzi b’abanyarwanda Bruce Melody na Charly na Nina na Mr Eazi ukomoka muri Ghana ariko ukorera umuziki muri Nigeria.

Kwinjira muri iki gitaramo byasabaga ibihumbi 400 frw ku bantu umunani ba  VIP n’ibihumbi 20 ku muntu umwe mu myanya isanzwe. Nubwo ari kimwe mu bitaramo bihenze kurusha ibindi byabaye mu mateka y’u Rwanda ariko kitabiriwe na benshi.

Abitabiriye ibi birori byizihijwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwishimira imyaka 23 u Rwanda rwibohoye byizihijwe 100% n’umuziki w’umwimerere (LIVE). Babimburiwe na Bruce Melody waririmbye indirimbo ze zigezweho nka; ‘Ntundize, Complete me, Turaberanye na Ikinya’ yakozwe mu mezi abiri ashize.

Uyu musore yakurikiwe n’itsinda ry’abakobwa rigezweho mu Rwanda ‘Charly & Nina’ ryagowe n’ibyuma ariko nyuma biratunganywa baririmbira abakunzi babo indirimbo zabo zizwi nka; Indoro, Mfata, Face to Face, Owooma  n’izindi. Aba bakobwa ubwo bari ku rubyiniro basabye abakunzi babo bazi kubyina kuza ku rubyiniro maze haza abiganjemo abakiri bato  bagaragaje ubuhanga n’urukundo rw’umuziki Nyarwanda.

Nyuma y’aba bahanzi bo mu Rwanda, abashyushyarugamba John Muyenzi alias Babou na Micheal Sengazi bazwi muri Comedy Knight bafatanyije n’aba DJ bazwi muri Kigali; DJ Miller na Dj Manos gushyushya abitabiriye igitaramo bavanga indirimbo.

Aba bateguraga abiganjemo urubyiruko bari muri Kigali Convention Center kuko saa 22:48 bahise bakira umuhanzi mpuzamahanga wari utegerejwe Oluwatosin Oluwole Ajibade uzwi ku izina rya Mr Eazi. Uyu musore wavutse tariki 19 Nyakanga i Kumasi muri Ghana yari amaze iminsi mu Rwanda.

Yataramiye abitabiriye igitaramo mu ndirimbo ze zakunzwe muri Afurika nka; ‘Dance For Me, Leg Over, Life is Eazi’ n’izindi. Benshi bari muri iki gitaramo mu myambarire idasanzwe beretse uyu muhanzi utuye muri Nigeria urukundo rudasanzwe rutuma yemeza ko yakunze u Rwanda, byatumye arufata nk’igihugu cye cya kabiri.

Mr Eazi yagize ati: “Nishimiye iminsi namaze mu Rwanda. Ni ibihe nzakomeza kuzirikana kuko nahabonye byinshi mpahurira na benshi kandi b’ingenzi mu buzima bwanjye (abakunzi be). Kubona igihugu kigendera kuri gahunda nk’u Rwanda muri Afurika si kenshi. Ndashimira abateguye iki gitaramo kuko batumye ngera mu gihugu mbona nk’icya kabiri mu buzima bwanjye.”

Uyu muhanzi nyuma y’igitaramo yabwiye abanyamakuru ko asaba abahanzi b’u Rwanda kongera imbaraga mu kumenyekanisha ibihangano byabo kuko bafite impano ariko ntibazwi cyane muri Afurika y’Uburengerazuba.

Charly na Nina bigaragaje mu muziki wa Live ikunzwe na benshi
Binjira mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center
Imyambarire y'abitabiriye igitaramo yari itangaje
Imyambarire y’abitabiriye igitaramo yari itangaje
Bruce yaririmbaga ajyana n'abakunzi b'umuziki Nyarwanda
Bruce yaririmbaga ajyana n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda
Bruce Melody aririmba Ikinya yaririmbanaga n'abamukunda
Bruce Melody aririmba Ikinya yaririmbanaga n’abamukunda
Abafana bari benshi muri nubwo cyabereye muri Convention Center
Abafana bari benshi muri nubwo cyabereye muri Convention Center
Arafata ifoto y'urwibutso
Arafata ifoto y’urwibutso
Melody abwira abakunzi be ati, tujyaneeeee
Melody abwira abakunzi be ati, tujyaneeeee
Charly na Nina bigaragaje mu muziki wa Live ikunzwe na benshi
Charly na Nina bigaragaje mu muziki wa Live ikunzwe na benshi
Charly na Nina mu ndirimbo Indoro, Face to Face Mfata n'izindi bashimishije ababakunda muri Live Music
Charly na Nina mu ndirimbo Indoro, Face to Face Mfata n’izindi bashimishije ababakunda muri Live Music
Byari ibirori binogeye ijisho
Byari ibirori binogeye ijisho
Byari ibirori binogeye ijisho
Byari ibirori binogeye ijisho
Uyu musore n'itsinda ry'abacuranzi b'abanya-Nigeria bigaragaje
Uyu musore n’itsinda ry’abacuranzi b’abanya-Nigeria bigaragaje

Photo: Evode Mugunga

Roben NGABO

UM– USEKE

 

en_USEnglish