Digiqole ad

Kwibohora bivuze kwikiza abayobozi babi n’ubuyobozi bubi- P. Kagame

 Kwibohora bivuze kwikiza abayobozi babi n’ubuyobozi bubi- P. Kagame

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro i Nyabihu

*Kagame yishimiye ko abatuye aka gace biyambuye agahinda bagaragazaga hambere,
*Yabizeje kuzagaruka, ngo yizeye ko ibyishimo bizaba byariyongereye,…

Nyabihu- Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye wabereye mu murenge wa Shyira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagarutse ku nzira yo kwibohora, avuga ko urugamba rutangirira mu kuburizamo imigambi mibi y’abayobozi babi n’ubutegetsi bwabo, hagakurikiraho guhangana n’ingaruka zatejwe n’iyi miyobore mibi.

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro i Nyabihu
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro i Nyabihu

Umukuru w’igihugu wagarutse ku miyobore mibi yaranze u Rwanda mbere y’uko habaho urugamba rwo kubohora igihugu, yavuze ko ubutegetsi bubi bwatumye Abanyarwanda bibasirwa n’ibibazo.

Yagarukaga ku buhamya bwari bwatanzwe n’abaturage bariho mbere y’urugamba rwo kwibohobora. Ati “Ubutegetsi bubi burangwa n’ubukene, inzara, uburwayi, gusonza…”

Perezida Kagame avuga ko iyo hariho ubutegetsi bubi nta munyagihugu ubaho neza kuko nw’uwitwa ko abayeho neza hari aho aba babikura kandi hataramba.

Ati “…N’ugira amikora agahora ateze amaboko ku bandi, baba batabonetse bigenda gute [abaza abitabiriye iki gikorwa]  iyo bitabonetse witaba Imana.”

Umukuru w’igihugu avuga ko kwibohora bikorwa mu nzego ebyiri zirimo kuburizamo imigambi y’abategetsi babi barangaje imbere ubu butegetsi bukandamiza abanyagihugu.

Ati “Kwibohora bivuze kwikiza abayobozi babi n’ubuyobozi bubi, ni ukwikiza ibyo bateye, izo nzara, uburwayi, umwiryane, imfu ziza zigahitana abana bakiri bato n’abakuru.”

Avuga ko urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bubi n’ibyaburanze rwarangiye. Ati “Ibyo kwikiza ubuyobozi bubi n’abayobozi babi byarabaye.”

Perezida Kagame uvuga ko iyo urugamba rw’amasasu rurangiye hakurikiraho urwo kubaka ibyasenywe n’imiyoborere mibi no kuziba icyuho basize, avuga ko mu myaka 23 ishize hari byinshi byakozwe muri uru rugamba.

Ati “Ibyasigaye muri iyi myaka 23 na byo byagiye bikemuka, iby’abayobozi bari basigaye n’ibyagiye bikomoka kuri ibyo bya mbere byagiye bikemuka…

Ariko ibigira ingaruka kuri twese by’inzara,ubukene n’ibindi bibi byose turacyahangana na byo hari aho tubigejeje ariko haracyari urugendro rurerure rusigaye, turi mu gice cya Kabiri cyo kwivanaho biriya bibi byose byatewe n’ubuyobozi bubi n’abayobozi babi.”

Perezida Kagame wabanje gutaha ibitaro bya Shyira byuzuye bitwaye miliyaridi 4.5 Frw n’imidugudu ibiri yubakiwe abahuye n’ibiza, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ibishobora kugerwaho.

Avuga ko ibi bikorwa biri henshi mu gihugu. Ati ”Ibintu byarahindutse, abana bariga, urwaye abona aho yivuza, abaturage mu Rwanda hose bashobora guhinga, bakorora, bakigaburira bakagira n’ibyo bajyana ku masoko, n’amafaranga bazakoresha ibindi bifuza.”

Yagarutse kandi ku buhamya bwatanzwe n’abavuga ko ubuzima bwahindutse kubera imiyoborere myiza ishyira imbere abanyagihugu.

Ati “Ku ruhande rumwe icyo ni igipimo kitubwira aho tugeze mu ntambwe ya kabiri kandi turifuza ko bigera kuri buri wese.”

Perezida Kagame ageze aha habereye ibi birori
Perezida Kagame ageze aha habereye ibi birori

Yishimiye ko abatuye aka gace bagaragaza akanyamuneza…

Perezida Kagame wabanje gutaha ku mugaragaro ibitaro bya Shyira byuzuye bitwaye miliyaridi 4.5 Frw n’imidugudu ibiri yubakiwe abagizweho ingaruka n’ibiza, yagarutse ku byatangajwe n’umwe mu buhawe inzu wavuze ko yageraga mu nzu y’ibati ari uko yagiye kwa muganga. Ati “yari akwiye kuba afite inzu imeze ityo”

Aba baturage kandi batangaza ko batangajwe n’ibi bagejejweho n’imiyoborere myiza, bavuga ko byabatonze kuba mu nzu irimo amashanyarazi.

Kagame avuga ko ntawe ukwiye gutungurwa n’iyi mibereho myiza kuko ubundi ari byo biba bimukwiye. Ati “Aho twagiye ngo aho kwatsa cyangwa kuzimya urumuri ntibahabonaga ngo babanje kuyazimya bahuha nk’uzimya agatadowa.[Ubwo urumva rero aho tuva].”

Yasabye aba baturage bagejejweho ibi bikorwa kudahanga amaso inkunga ahubwo bagaharanira ko uyu musingi bahawe ubafasha gutera intambwe.

Umukuru w’igihugu yavuze ko yishimiye kubona abaturage baje kumwakira bishimye, avuga ko mu minsi yatambutse bagaragazaga ko batishimye.

Ati “Byarahindutse pe. Ntabwo ari uguhinduka gusa ku mubiri nta n’uwasekaga, wabonaga buri wese arakaye cyangwa se yihebye ni byo nasanze hano kandi ntabwo ari imyaka myinshi ishize, ubona abantu uko bameze bakagaraga nk’abatizeye ko buri buke.”

Umukuru w’igihugu wamaze gutangazwa by’agateganyo nk’umwe mu bakandida bazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu yizeje aba baturage kuzagaruka muri aka gace, ababwira ko azaba agaruwe n’ibikorwa bifitanye isano n’uyu munsi wo kwibohora.

Yabasabye gushyira imbaraga mu bikorwa bibeteza imbere, abasaba ko yazasanga bishimye kurusha uko bari bameze uyu munsi.

Perezida Kagame ukunze gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu, yavuze ko avutse ubwo u Rwanda rwibohoraga ubu bafite imyaka 23, akavuga ko n’abandi bari bakiri bato ubu bafite imyaka y’ubukure kandi ko ari bo bagize umubare munini w’abanyagihugu.

Yabasabye kwigira ku mateka ababyeyi babo baciyemo bagaranira kuyakosoza ibyiza. Ati “Ni mwe bayobozi b’iki gihugu imyaka myinshi iri imbere, mufite byinshi musabwa mu buryo bw’uburere, mu buryo mugenda mwubaka ubuzima bwanyu.”

Avuga ko imiyoborere y’u Rwanda rwa none iha amahirwe buri wese bityo ko ntawe ukwiye gucibwa intege n’imyaka ye. Ati “Uw’imyaka 23 ntagombe gutegereza indi 23, bikaba mbere, arabyifuza mu gihe gito guhera ubu kandi birashoboka.”

Abahanzi barimo Senderi babanje gususurutsa abaturage
Abahanzi barimo Senderi babanje gususurutsa abaturage
Perezida Kagame yari yaherekejwe na Mme Jeannette Kagame
Perezida Kagame yari yaherekejwe na Mme Jeannette Kagame
Abaturage ibihumbi bari baje kwakira Perezida Kagame
Abaturage ibihumbi bari baje kwakira Perezida Kagame

Photos/Plaisir Muzogeye


UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Kwibohora bivuze kumenya gukoresha igihe cyawe neza witeza imbere, ukamenya ibigufitiye akamaro ukabiharanira, ukareka ibigutesha umwanya nko kujya kumva imbwirwaruhame zitagize icyo zikwungukira

    • hahahaah …

    • Perezida wacu nibyo, abayobozi babi rwose twarabagize. ni gute wayobora igihugu ukamara iriya myaka yose nta muhanda muzima wa kaburimbo, nta bitaro mpuzamahanga bibaho uretse iby’abakoroni, nta sitade igaragara, nta nzu ya etage zirenze eshatu, nta mazi meza, nta mashanyarazi, wirirwa mu matiku gusa warangiza ugaheza abantu hanze ukumva uri umuyobozi. Kagame rwose turagushima kuko iterambere rikataje: intara zose ubu zifite imihanda, amasitade meza, amashanyarazi hose, ibitaro by’icyitegererezo nka za Faisal n’ibindi, imodoka za V8, internet na smart phones. ibyo byose ni wowe tubikesha perezida wacu. Oyeee, oyeee, oyeee.

      • @Niyongabo urumuntu w’umuhanga rwose mu kuzimiza kandi impfubyi yumvira murusaku.

  • Nkuko HE yabivuze, kwibohoza ni ukwikiza abayobozi babi, icyo twakwibaza niki: ese twabigezeho? Aho ntabayobozi babi bakitwihishemo bamwe bamunzwe na ruswa, ivangura, kutubaha abo bayobora no kubafatira ibyemezo bibakandamiza, gutonesha bamwe abandi ukabashyira munsi y’ibirenge, gufunga amashuri mu buryo bwa kinyamaswa, kuzibisha abaturage no kubakubita, kwimakaza ikinyoma ukerekanako byose bigenda neza kandi uziko bicumbagira, gutinya itangazamakuru, kumva ari utumana nibindi bigayitse tutakabonye mu bantu tuvugako twibohoye? Ngicyo ikica Africa ikaba idateze kuzatera imbere: ubuyobozi bubi buhora bushaka kwigwizaho imitungo birengagije abo bayoboye, ugasanga batunze ibya mirenge ariko abo bayobora bicwa n’inzara. Aho abantu nkabo ntibatwihishemo ariko tukabyemera, tukikiriza ibyo bavuze kandi bidakwiriye. HE azadufashe twese twisuzume kuva ku mutwe kugera hasi ejo tutazisanga dutunga abandi urutoki enye zisigaye aritwe zireba.

    • Ibyo HE yavuze ni ukuri! kwibohoza nyakuri ni ukwikiza abayobozi babi, ubu igisigaye ni ukumenya abayobozi babi ni abahe? bakora bate?

  • Kwikiza abayobozi babi titabikoze neza bishobora gusenya ibyiza twagezeho.Kuko aribenshi cyane.Kandi umuyobozi mubi abaturage nibo baba baziko arimubi.Ubundi bose bumvarabayobozi beza.

  • KWIBOHORA ni byiza ariko abanyeshuri bigaga muri za kaminuza zigenga tuzibihora ryari HEC, MINEDUC, MUVUNYI na MALIMBA bafufungiye za kaminuza zirengana koko.

  • Ko mwabaye trop pesmiste!

Comments are closed.

en_USEnglish