Digiqole ad

Gicumbi: Byari ibyishimo bidasanzwe mu Gitaramo cyo Kwibohora

 Gicumbi: Byari ibyishimo bidasanzwe mu Gitaramo cyo Kwibohora

Mu murenge wa Rubaya ahabumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nyakanga haraye habaye igitaramo cyo kuzirikana ubutwari bwaranze ingabo zarurwanye. Byari ibyishimo mu baturage bagaragaje ko ibyo bamaze kugeraho babikesha intwari zatanze imbaragza zazo zimwe ziakanemera gutanga ubuzima.

Byari ibyishimo bidasanzwe
Byari ibyishimo bidasanzwe

Aha i Rubaya hafi y’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ni ho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye.

Abatuye uyu murenge baraye bagize inkera yo kwishimira ibyagezweho mu myaka 23 ishize u Rwanda rukuwe mu menyo ya rubamba.

Maj. Gilbert Karasira wari uri muri uyu murenge ubwo uru rugamba rwabaga yaraye aganirije abitabiriye iyi nkera, ashimira buri muturage watanze umusanzu muri uru rugamba.

Maj. Karasira avuga kugira ngo ingabo zari iza RPA zitsinde urugamba zaranzwe n’imyitwarire inoze no gushyira hamw kuko baharaniraga ikize.

Yasabye urubyiruko rwa none kurangwa n’imyitwarire inoze kuko ari iyo izabafasha gusigasira ibimaze kugerwaho kuzakomereza mu murongo mwiza watangijwe n’ingabo zari RPF.

Ati “Kubohoka ntabwo ubohoka mu kintu kimwe gusa, dukeneye kwigisha krubyiruko wirinda ibiyobyabwenge,  ndetse n’undi wese.”

Avuga ko n’ubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ko Abanyarwanda bagomba kurwana urundi rugamba rwo guharanira imibereho myiza.

Ati ”N’inzara iyo uyirwanije uba uri kwibohora, dukeneye ko umuntu wese azirikana iyi tariki kandi dusigasire Ibyagezweho.”

Umwe mu basaza wari uri muri uyu murenge ubwo urugamba rwabaga, yavuze ko ku itariki ya 05 Kamena, 1992 yahuye n’ingabo zari iza RPA zamufashe zikamwitaho akabona ko izi ngabo zifite intego nziza kurusha ibyariho bikorwa na Leta y’icyo gihe.

Ngo yabanye n’izi ngabo kugeza ubwo bafataga komini ya Kivuye, akavuga ko ku itariki ya 10 Kanama 1992 ari bwo bageze ahitwa Gishambashayo naho hafatwa nk’izingiro ry’uru rugamba.

Uyu musaza avuga ko kuva inkotanyi zagera muri aka gace, abahatuye babayeho neza kurusha uko bafatwaga mbere kuko ingabo za RPA zabitagaho.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal na we yashimiye abaturage bo muri aka gace bafashije ingabo za RPF, abasaba guharanira ko amateka mabi yaranze u Rwanda mu gihe cyo hambere atazasubira ukundi.

Major Karasira yashimiye abaturage bafashije ingabo za RPA muri uru rugamba
Major Karasira yashimiye abaturage bafashije ingabo za RPA muri uru rugamba
Babanje Gukina Umupira
Babanje Gukina Umupira
Bacinye umudiho biratinda
Bacinye umudiho biratinda
Bati twaribohoye
Bati twaribohoye
Bakanyijijeho biratinda
Bakanyijijeho biratinda
Abakecuru ntibazitiwe n'imyaka
Abakecuru ntibazitiwe n’imyaka
Bati nta ntambara yantera ubwoba...
Bati nta ntambara yantera ubwoba…
Abicaye ku muhanda ujya Gishambashayo barihera ijisho umudiho wa bagenzi babo
Abicaye ku muhanda ujya Gishambashayo barihera ijisho umudiho wa bagenzi babo
Bakorewe umuhanda ujya Gishambashayo
Bakorewe umuhanda ujya Gishambashayo
Ku mupaka wa Gatuna habumbatiye byinshi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda
Ku mupaka wa Gatuna habumbatiye byinshi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda
Mayor Mudaheranwa Abasaba Gusigasira Ibyagezweho yasabye abaturage gusigasira ibyagezweho
Mayor Mudaheranwa Abasaba Gusigasira Ibyagezweho yasabye abaturage gusigasira ibyagezweho

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

4 Comments

  • Abanyarwanda bizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, tubifurije ibihe byiza. Natwe abandi banyarwanda, ibyishimo byabo nibyo byacu.

  • Bariya bantu bicaye ku muhanda wa Gishambashayo, biragaragara ku masura yabo n’uburyo bifashe ko bishimye cyane.

    • Biragaragara ko bibohoye ingoma mbi yamacakubiri kubu bameze neza bishimira ibyagezweho.Ndetse ukuntu bicajwe bigaragara ko baje kubushake bwabo.

  • Umuseke ? musigaye muniga abantu ?

Comments are closed.

en_USEnglish