Month: <span>June 2017</span>

Rwanda: Uwize iby’imideri mu Buhindi aranenga bagenzi be bigaana iby’abandi

Josette Umurerwa nyuma yo kurangiza amashuri ye mu Buhindi akahavana impamyabumenyi mpuzamahanga mu bijyanye no guhanga imideli mu ishami rya ‘Fashion Technoogy’ avuga ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda yasanze abahanga imideli bamwe badahanga imyambaro mishya ahubwo bigana ibyakozwe n’abandi. Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Umurerwa Josette yavuze ko yatangiye gukunda ibyo guhanga imideli akiri […]Irambuye

Gicumbi: ‘Abahwituzi’ barifuza indangururamajwi mu gihe cy’amatora

Abasanzwe bakora umurimo wo gukangurira abantu kwitabira gahunda za Leta bazwi ku izina ry’Abahwituzi (I Gicumbi) baravuga ko kugira ngo akazi kabo kagende neza mu gihe cy’amatora bazahabwa indangururamajwi (megaphone) kuko basanzwe bakoresha umunwa. Aba bakunze kumvikana mu rukerera bagaruka ku bikorwa bya Leta biba biteganyijwe kuri uwo munsi, mu murenge wa Byumba bavuga ko […]Irambuye

Bobi Wine yafunzwe amasaha make ararekurwa

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine mu muziki, yafunzwe na Polisi yo muri Uganda yamubuzaga kwiyamamariza mu gace kitwa { Kyadondo } nyuma y’amasaha make iramurekura. Uyu muhanzi ushishikajwe cyane no kwiyamamariza kujya mu badepite, yafashwe na polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Yari afungiye ahitwa { Kasangati}. Yaje kurekurwa nyuma […]Irambuye

‘ICT Innovation Center’ iruzura 2018 ku Kicukiro itwaye $5,6M

Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB na Ambasaderi wa Korea y’Epfo muri iki gitondo batangije kumugaragaro imirimo yo kubaka ikigo cya “ICT Innovation Center” ku Kicukiro. U Rwanda ngo ruzungukira byinshi kuri uyu mushinga ugamije kubyaza umusaruro ibitekerezo bishya mu bikorwa binyuranye hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki kigo kizuzura mu Ukuboza umwaka utaha gitwaye miliyoni 5,6 z’amadorari. Imirimo […]Irambuye

Incike za jenoside ngo inkunga ya mbere kuri bo ni

*Abanyarwanda bize muri China basuye abagize ‘humura nturi wenyine’ babaha miliyoni 2 Frw Mu mpera z’icyumweru gishize ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu gihugu cy’Ubushinwa basuye abakecuru n’abasaza bagizwe incike na jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu itsinda ‘Humura nturi wenyine’ babaha ninkunga ya 2000 000 Rwf. Izi ncike zivuga ko inkunga ya ibakora ku mutima kurusha izindi […]Irambuye

Phocas Fashaho wamamaye mu myaka 20 ishize agarutse mu muziki

Uyu ni umwe mu baririmbyi bubatse amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda mu myaka yo hambere. Mu mwaka w’1990 mu ndirimbo ye yise ‘Ishiraniro’nibwo yarushijeho kujya mu mitima ya benshi. Ubu yagarutse mu ndirimbo nshya yise ‘Uri he’. Phocas Fashaho asubukuye ibikorwa bijyanye n’umuziki nyuma y’uko hari hashize imyaka irenga 20 ahugiye mu bindi. Iby’umuziki […]Irambuye

Mbaswe n’ubusambanyi kubera ibyambayeho…. Nimungire inama

Muraho neza abasomyi n’abakunzi b’Umuseke? Nifuje kuza mbagana ngo mungire inama kuko ndemerewe n’umutima. Ndi umubyeyi w’abana babiri, amazina yanjye ntabwo nifuje ko yatangazwa gusa muntege amatwi mbabwire ibyanjye maze muncire inzira kuko izo nagerageje gucamo nasanze zifunze. Mu myaka umunani ishize ubwo nari ndangije kwiga mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda namenyanye n’umusore wari uje […]Irambuye

Nababajwe cyane no kudatwara shampiyona, ariko si iherezo ry’ubuzima-Valens

Muri Week-end ishize hakinwe shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare. Valens Ndayisenga usanzwe ukina nk’uwabigize umwuga muri Autriche yayisoje asuka amarira kuko atayegukanye. Gusa ngo si iherezo ry’ubuzima azayirwanira umwaka utaha. Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yakinwe mu byiciro bibiri. Kuwa gatandatu tariki 24 Kamena 2017 mu mujyi wa Nyamata i Bugesera […]Irambuye

en_USEnglish