Digiqole ad

Rwanda: Uwize iby’imideri mu Buhindi aranenga bagenzi be bigaana iby’abandi

 Rwanda: Uwize iby’imideri mu Buhindi aranenga bagenzi be bigaana iby’abandi

Josette Umurerwa arangije amasomo y’ubuhanzi bw’imideli mu Buhindi aranenga bagenzi be barangwa no kwigaana

Josette Umurerwa nyuma yo kurangiza amashuri ye mu Buhindi akahavana impamyabumenyi mpuzamahanga mu bijyanye no guhanga imideli mu ishami rya ‘Fashion Technoogy’ avuga ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda yasanze abahanga imideli bamwe badahanga imyambaro mishya ahubwo bigana ibyakozwe n’abandi.

Josette Umurerwa arangije amasomo y'ubuhanzi bw'imideli mu Buhindi aranenga bagenzi be barangwa no kwigaana
Josette Umurerwa arangije amasomo y’ubuhanzi bw’imideli mu Buhindi aranenga bagenzi be barangwa no kwigaana

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Umurerwa Josette yavuze ko yatangiye gukunda ibyo guhanga imideli akiri muto

Ati “Nakuze nkunda kudoda imyambaro yanjye ndetse rimwe na rimwe nkifuza no kubyiga, nkiri umwana hari ubwo naguraga imyambaro ubundi nasanga itameze uko nyishaka nkaba nayihindura.”

Uyu muhanzikazi w’imyambaro avuga ko nyuma yo kurangiza kwiga ibyo guhanga imideli mu Buhindi yagarutse mu Rwanda kugeza ubu ari naho asigaye ahangira akanahacururiza imyambaro aba yahanze.

Ati “Nkirangiza kwiga amashuli yanjye, naragarutse, ntangira neza kubyaza umusaruro ibyo nakuye mu mashuli muri 2015.”

N’ubwo yize amasomo menshi, yahisemo gukoresha cyane isomo rya ‘Fashion Forecasting’ nk’imwe mu nzira imufasha kugurisha ibihangano bye.

Ati “Kuva narangiza amasomo yanjye nihuguye cyane muri ‘fashion forecasting’, aho umuntu ahanga igihangano ke akakiremera igihe we yumva ashaka ko cyamara ku isoko gikunzwe.

Ngeze mu Rwanda  hari ‘collection’ ya mbere nahise nkora, kuva icyo gihe kugeza ubu imyenda nakoze iracyambarwa kandi irakunzwe cyane n’ubwo hashize imyaka ibiri ubona abantu bayakira neza.”

Asanga abahanga imideli bo mu Rwanda bakora ibyo abakiriya bashaka kuruta kurema ibishya.

Ati “Ikintu cyo gukora imyenda ikunzwe muri iyo minsi kirahari, njya nkibona cyane ku bandi ba-designer benshi ba hano, nk’urugero natanga turiya twenda twa ‘off shoulder’ [tugaragaza ibitugu], maze kutubonana aba-designer benshi, usanga badukora ari benshi cyane .”

Ngo nta mwihariko bagira. Ati “Aba-fashion designers bo mu Rwanda bakurikiza icyo abakiriya bashaka, abenshi ntabwo bafite ‘creativity’. Ku bwanjye ntabwo numva ko ari guhanga imyenda  numva ko ari ugukorera umuntu umwenda gusa.

Guhanga imyenda  umuntu yarakwiye kuzana ibye, agashyiramo umwihariko, agafasha abantu kubikunda

Ubona abahanga imideli benshi batariyizera  bihagije, akaba ari yo mpamvu bakora imyambaro isa mbese udashobora kuyitandukanya. “

Uyu muhanzikazi w’imyambaro ushima kuba bagenzi be bakurikiza iby’abakiliya byabo, avuga ko kugendera ku byifuzo by’abo bakorera hari amahirwe bishobora kubavutsa.

Ati “Ku ruhande rw’amafaranga byafasha cyane kuko iyo ukoreye umukiliya icyo ashaka aragura ariko ku ruhande rwo kwitwa umuhanzi w’imideli  ntekereza ko bitamwubakira izina ry’ibicuruzwa bye neza…”

Josette Umurerwa yamuritse imyenda ye muri Kigali fashion week, Rwanda Cultural fashion show, kugeza ubu akorana n’inzu y’imideli yiswe ‘Umva’.

Imyenda yahanze yamuritswe muri Kigali Fashion week y'uyu mwaka
Imyenda yahanze yamuritswe muri Kigali Fashion week y’uyu mwaka
Imyenda ya josette yayerekanye muri Kigali fashion week 2017
Imyenda ya josette yayerekanye muri Kigali fashion week 2017
Ngo guhanga imideli bisaba umwihariko
Ngo guhanga imideli bisaba umwihariko

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ntagata ibitekerezo ahubwo ni uko bose bakora bimwe ndavuga aba hano mu rwanda. Washaka igitandukanye ugaheba. Uko kubura amahitamo n’icyo kibazo igitekerezo cye cyacyemura. Murakoze

  • Hah ubu se koko mwana wacu wagiye kwiga imideli mu buhindi tubarusha kwambara kure ubu koko hahh winsetsa,ubu kweri ibi waahyize hano ninde u ugura? Ko ntacyanga bifite,yewe nturi n uwambere ubizanye nuzana umwenda utari ikanzu ijipo ikabutura ishati,umukenyero uzatubwireko wahimbye ariko rwose ibi urimo umuntu ntanubwo agomba kubyiga pe

Comments are closed.

en_USEnglish