Digiqole ad

Mbaswe n’ubusambanyi kubera ibyambayeho…. Nimungire inama

 Mbaswe n’ubusambanyi kubera ibyambayeho…. Nimungire inama

Muraho neza abasomyi n’abakunzi b’Umuseke? Nifuje kuza mbagana ngo mungire inama kuko ndemerewe n’umutima.

Ndi umubyeyi w’abana babiri, amazina yanjye ntabwo nifuje ko yatangazwa gusa muntege amatwi mbabwire ibyanjye maze muncire inzira kuko izo nagerageje gucamo nasanze zifunze.

Mu myaka umunani ishize ubwo nari ndangije kwiga mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda namenyanye n’umusore wari uje gukora stage kuri bank nari maze umwaka nkorera, kuko ari njye twahoranaga kenshi tugenda tumenyana buhoro buhoro ari nako ambwira byinshi ku buzima bwe.

Buri uko twakundaga kuganira niko nagendaga numva ndushijeho kumwitaho kuko yari umusore wanyuze mu bihe bikomeye nk’ibyanjye, kuko nari naramutanze kurangiza amashuri nahisemo kujya mufasha mubyo nshoboye nta kindi ngendeyeho.

Stage yararangiye umusore arasezera aragenda nanjye nsigara aho, guhera uwo munsi agenda, ntiyasibaga kumpamagara akambwira buri kibazo cye maze nanjye nkamufasha uko nshoboye.

Rimwe hari ku munsi w’abakundana (Saint valentin) mu gitondo kare kare mbona arampamagaye tuganira byinshi, atangira kumbwira amagambo akomeye, ambwira ko ndi byose kuri we ndetse ko nta wundi muntu yabonye nkanjye.

Uko yakomezaga kubimbwira nanjye nakomeje kumutega amatwi ngiye kumva numva arambwiye ngo: “Basi niba bishoboka tuze kubonana natwe twigane abakundana” nikirije vuba, ni nako byagenze ni mugoroba twahuriye ahantu hamwe, dufata agafanta nk’abandi bakundanaga bari bari aho, iryo joro niryo natwe twatangiriyemo inzira y’urukundo.

Uwo musore namukunze bitangaje, niwe muntu nongeye kwishimira mu buzima bwanjye, iyo yabaga atameze neza naburaga amahoro nkumva natanga ibyanjye byose ngo mbone yishimye.

Imyaka yaricumye nawe arangiza amashuri, ntabwo namurutaga ahubwo nuko yari yarize nabi kubera ibibazo akagenda adindira.

Muri icyo gihe cyose ni nkaho ari njyewe nari mutunze, icyo yansabaga cyose naramuhaga kuko nari mfite ubushobozi,

Yaje kubona akazi twese dutangira kubaho mu buzima busa nkaho ari bumwe, bampemba amafaranga yose nkayamuha ngo ajye ayacunga, nyuma y’imyaka itanu dukundana dukora ubukwe bwiza.

Twatangiye urugendo rushya, inshingano zanjye ndazuzuza nk’umugore mu rugo kuko namukundaga cyane bituma mwigarurira wese, abandi bagabo bamwe bakamuserereza ngo ni inganzwa.

Ibyo ntacyo byabaga bimutwaye, ahubwo yubakiraga kuri ya mateka yanjye nawe maze nanjye ngaharanira kumugira umutware ukwiye.

Umwaka wa mbere warashize, uwa kabiri tubura akana, tuyoboka iyo kwa muganga, baduha inkuru mbi ko umugabo wanjye adashobora kubyara, byari amarira menshi kuri twe.

Ntaho tutirutse, yaba mu miti ya Kinyarwanda ndetse n’ahandi hose ariko biranga, turiyakira.

Hari umunsi umwe umugabo wanjye yanguyeho asanga ndi kurira, yahise yibwira igituma ndira maze apfukama imbere yanjye, arambwira ngo: “Humura ikikuriza ndakizi, gusa nungutse igitekerezo, aho kugirango wowe wenyine wasigaye ubure uzagukomokaho umuryango uzime, emera murumuna wanjye agutere inda nzamurera”

Byari bikomeye kubyumva gusa kuko nari mbibwiwe nuwo nkunda kandi nta yandi mahitamo ndabyemera, uwo munsi ntazibagirwa koko murumuna we yaje iwacu, umugabo wanjye arampobera ajya kurara mu cyumba cy’abashyitsi ndarana na murumuna we.

Nyuma y’amezi macye natangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusama biba ibyishimo ariko birimo n’agahinda umwana aza kuvuka turamwishimira abaturanyi n’inshuti bo ntacyo bari bazi.

Guhera uwo munsi murumuna w’umugabo wanjye ntiyasibaga kuza aho mu rugo, namubaza akambwira ngo aje kureba umwana we, yasanga umugabo wanjye adahari agashaka ko turyamana ariko nkamubera ibamba.

Yakomeje kubigira akamenyero nanjye ntangira kuyoba umubiri uranyobora nshiduka dusigaye turyamana buri gihe.

Nicuzaga nyuma birangiye nkiyanga ndetse umugabo wanjye yataha akabona ko mfite ikibazo.

Ntibyatinze inda ya kabiri narayisamye, nibaza ukuntu nzahinguka imbere y’umugabo wanjye ngo mbimubwire, umunsi yabimenye nabuze icyo mvuga, nari maze kugaragara nk’umusambanyi nyamara ntako atagize ngo afunge umutima yakire gusimburwa mu buriri.

Kuva uwo munsi umuriro waratse, umugabo wanjye yatangiye kujya aza yasinze, ibintu ntari muziho imyaka yose twari tumaranye, akaza antuka ndetse ambwira ko ndi indaya gusa ntuyankubitaga.

Nararaga ndira nkirirwa ndira, aho niho murumuna we yuririraga amba hafi akambwira ko mutwitiye ndetse namubyariye.

Hari umunsi uwo murumuna we yaje maze yanga gutaha umugabo wanjye atashye yasinze dore ko yari yaramaze kwangirika bararwana karahava, murumuna we ati: “uyu ni umugore wanjye ninjye twabyaranye wowe uri imbwa

Bakomeje kurwana umugabo wanjye baba bamukubise intebe mu mutwe aba aguye aho abaturanyi nibo bahuruye bumvise ibyabaye barumirwa, aho niho natangiriye agahinda kadashira.

Umugabo wanjye yataye ubwenge, intebe bamukubise mu mutwe yakomerekeje ku bwonko.

Ubu asunikwa mu kagare mbese nta kintu na kimwe yakora, amafaranga yose yanshizeho, naje kubyara akazi kanjye nako kararangira, ibintu biba ibindi umugore wa murumuna w’umugabo wanjye nawe aho amenyeye byose yirirwa angera amajanja, umugabo we muheruka icyo gihe.

Kubw’ubukene nafunze inzu nini twabagamo igice kimwe ndagikodesha hakaba ubwo mbonye ngiye kuburara nkinjiza abandi bagabo imbere y’umugabo wanjye.

Byarenze ibyo kwirwanaho ahubwo mbigira business, mu ijoro ngakingirana abana n’umugabo nkajya gushaka amafaranga dore ko nagendaga kuri rendez-vous z’abakire bafite agafaranga gatubutse.

Narangiritse kuburyo ubusambanyi bwanyoboraga ntako ntagize ngo ngaruke muri bwa buzima nabagamo ariko bikanga, nyuma naje kujya mu rusengero baransengera ndakizwa ariko bibaho ukwezi kumwe ukundi ngasubira muri bwa buzima, ubu mfite amafaranga ariko nabuze amahoro y’umutima.

Ubu ndi mu mwijima, umutima wanjye uhora uncira urubanza, kenshi hari igihe byanga nkumva ngiye kwiyahura gusa nkagarukira abana banjye.

Basomyi b’umuseke mugire umutima ukomeye mumfashe mungire inama y’icyo nakora.

Murakoze

34 Comments

  • Komeza usenge kuko niyo ntanbwe nziza wateye,wegere umushumba wawe aho usengera umubwire byose ntumuhishe na kimwe aragufasha gusenga kandi urabohoka burundu

  • Mbere ya byose umenye ko Imana ishobora byose.Ibi uvuze niba ari ukuri koko biragoye kukubwira ngo kora iki kuko birarenze cyaneee.Gusa niwizera Imana yonyine yakuremera ubuzima bushya.amahano yambere mwakoze nukwemera kubyarana n’undi muntu ngo nukwanga kwitera akababaro!Urubyaro rutangwa n’Imana niba umugabao wawe waramukundaga wagombaga kumva ko akurutira urubyaro rw’abahungu n’abakobwa, mukabaho muri ubwo buzima cyane cyane ko nawe atari yiyanze!ntawasubiza inyuma ibyamaze kuba gusa uretse Imana Yonyine yaguha amahoro naho ubundi ntacyo wakora kugirango uyabone hejuru y’umugabo usigaye usunikwa mu kagare kandi yarakubereye inshuti nziza akwitaho uko bikwiye!

    Biragoye kugira byinshi uvuga kuri iyi nkuru kuko nange inteye agahinda gakomeye!

    • Njyewe rwose ndumva ngize agahinda, ariko si wowe ukanteye ahubwo mbabajwe nuwo mugabo wawe wahinduye ikimuga(am sorry gukoresha iri jambo). yaragukunze akwitaho, urangije umwitura kumuhemukira, uretse Imana yonyine niyo yaguha amahoro kuko niyo ibabarira ibyo abantu bananiwe. ntiwabona amahoro mugihe umugabo wawe akigendera mu igare kubera wowe. Hama hamwe wumve ingaruka z’icyaha kuko nkeka ko nubundi uburaya utaburetse, ubundi c ayo mafaranga umaze kugira uyakura kuki , kurucuruzo rw’umubiri? Shaka abasenga bagusengere ubone amahoro niba kdi usenga ukaba warayabuze uzapfa nabi niko satani ahemba bizarangira wiyahuye.

  • Muvandimwe nsomye ubu buhamya bwawe ngira agahinda!! Aha ni ho mboneye imbaraga za shitani!! ikindi ni uko burya icyaha cyibyara ikindi, ubusambanyi wabushowemo n’umugabo wawe azi ko akugirira neza maze nawe uramwemerera, icyari ngombwa ni uko utari kubyemera, ahubwo wagombaga nawe kumubera umugore w’umutima ukarushaho kumukunda kandi Imana yari buzabahe akana amaherezo!! None rero, subira gusenga, ugume muri Yezu, ushikamemo, saba imbabazi umugabo wawe, shyira abana hamwe ugaruke mu rugo ubarerereshe ubushobozi ufite!!

  • Mana we birababaje pe. Gusa ni amateka yawe ntiwayahindura. Iyemeze kubana nayo, ariko uyahindure. Bigiremo ubushake uzabishobora hamwe n’Imana. Nyagasani agufashe. Ikureho umuvumo w’ubusambanyi. Umunsi umwe nufata icyemezo cyiza, ububasha bw’iyakuremye buzagutabara bugushoboze gutsinda umubiri wawe. icyerecyezo cy’ubuzima kirahinduka. Hanyuma ukomeze ukunde umugabo wawe kuko ni wowe wamukomerekeje, kandi umuvuze, umusengere Imana imukize nta kiyinanira.

  • Madam rero icara hasi usenge nibyo byonyine byaguha amahoro kuko wakoze amahano kd waramutse ariko na none umugabo wawe ni we wakuraruye.

  • Ikosa rya mbere mwakoze nugutanga umubiri w’umugore mukawutanga ku muvandimwe! ibi ntibibaho kw’isi yose umugore ntasangirwa! hari benshi babuze urubyaro kdi bemeye bakaba basazanye nta kana aho guhemuka!
    izo rero ni ingaruka z’icyaha! ubundi se ko umwana w’umugabo mwabyaranye warumaze kubona ko bidashoboka kumubona, washyaga warura iki ko souvenir yawe yari kuba aruko wamubyaranye n’umugabo wawe?!izo ni ingaruka z’icyaha! ihangane! gusa ureke kugumya kwiyandarika!

  • Amahitamo ufite ni amwe gusa; gukomeza gusenga, ugasenga, ugasengaaaa…., naho ubundi satani we atanga umugati n’akaboko kamwe akandi agafatishije inkoni.

  • Hello, warakosheje ariko ndumva urimunzira yo kubona amahoro atangwa n’Imana kbs. Impamvu n’uko wagize agahinda , n’umubabaro by’ibyaha wakoze
    Iyontambwe irakomeye cyane abayigira bakoze nkibyo wakoze cyangwa c barengeje nibake, so ubwo n’ubuntu wagiriwe bwo kumenyako uri umunyabyaha , niba bigukundira usome ijambo ry’Imana riri muri saburi ya 51 icyogice cyose ugisome urakuramo uko ukwiye kwitwara, hanyuma usome indirimbo ya 97 mu gushimisha urarushaho kubohoka, niwumva utarigusobanukirwa ushake umuntu agufashe gusoma ayo magambo kuko ntekerzako ufite ihungabana rikeneye ugufasha (Umukozi w’Imana) iyo ntambwe uteye ishobora bake, Dawidi yakoze ibirenze ibyo kd Imana yaramubabariye kuburyo Imana yavuz’ati mbonye Umutima nishimira, birasaba ko ibyobintu wakoze ubibabara cyane, ukagira agahinda kenshi, ubundi urebe ukuntu Imana yururuka kubwamarira warize yo kwanga, no kureka icyaha. God help you indeed.

  • Mushiki wacu Imana yanga icyaha igakunda umunyabyaha Mariya yari indaya kabuhariwe ariko umwami Yesu yaramukijije Paulo ati ibyari indamu zanjye nabihinduye igihombo kubwe intambwe ya mbere nukuba uzi ko gusambana ari icyaha kandi ukaba ukeneye imbaraga zo kubicikaho fata iminsi itatu y’amasengesho wereke Imana akabababaro kawe kandi usenge ushizeho umwete ndizera ntashidikanya ko icyo kigeragezo uzagitsinda mw’izina rya Yesu kandi natwe tuzakomeza kugusengera murakoze kandi komeza wihangane.

  • Uraho? Kuba wemeye gutanga ubu buhamya nuko uri mu nzira yo kubohoka, niba koko ibi wavuze ari ukuri, biteye ubwoba kandi bigatera n’agahinda kenshi, umwana arakundwa cyane ariko inzira mwanyuzemo zo kumubona nizo zabasenyeye urugo. Ariko nk’uko abandi babikubwiye, amateka y’umuntu ntiwayasubiza inyuma, mu buzima usigaranye bukoreshe mu gushaka ubumuntu wite ku mugabo wawe n’ubwo ari mu kagare bwose umugaragarize urukundo, uhe indero nziza abana bawe. Gerageza kujya muri za groupes de prieres ushake abantu bagusengere, utakambire Imana igukureho uwo muvumo w’ubusambanyi. Imana ni inyampuhwe kandi ni inyembabazi ntacyo itababarira. sinzi aho usengera ariko nagusabaga kuzajya mu isengesho ryo mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe ryo gusabira abarwayi, riba ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi, ku cyumweru gitaha rirahari, uzajyeyo uture Yezu icyo kibazo ufite kandi niwizera uzakira.

  • Sorry , niba koko ibibikurikira byarabayeho: “Byari bikomeye kubyumva gusa kuko nari mbibwiwe nuwo nkunda “kandandi nta yi mahitamo ndabyemera”, uwo munsi ntazibagirwa koko murumuna we yaje iwacu, umugabo wanjye arampobera ajya kurara mu cyumba cy’abashyitsi ndarana na murumuna we” Kuko njye ndunva kubwanjye bidashoboka (keretse nasaze). Ahubwo njye ndunva uri umurwayi wo gufashwa. Gana les psychologues bagufashe utarinda wiyahura. Naho ngo gusenga Imana izagufasha uzaba urimo guta igihe cyawe cy,ubusa kandi ndimo kunva ukomerewe.

    • Muhanuka disi nawe ntazi isi atuyemo p, umuntu ntacyo yamufasha rwose , ushobora kuba udakunda Imana ariko ubishoboye wayiyoboka ugakizwa, bantu babwiriza nase muhanuka mumube hafi hh

      Handitswe ngo : nimushake uwiteka bigishoboka umunyabyaha areke ingesoze agarukire uwiteka nawe aramugirira ibambe, nyewe numva kumugira inama yo gusenga ari ryo phundo ryo kubohoka

      • Ohhh, vana amarangamutima aho, uyu mugore icyamufasha ni uko yasaba umugabo (bwatamatako wamukoye) imbabazi hanyuma yarangiza akiyahura, agakomeza urugendo rwe, kuko ibyo yakoze ni scandale yerekana ubugoryi karemano, nta kamaro yagiriye igihugu, ahinduye ikimuga umugabo wamukunze akamushaka, nta bure yaha abana yabyaye, ndetse nawe ubwe, ahubwo ni umutwaro aremereye isi….yagombye kugenda.

      • Ohhh, vana amarangamutima aho, uyu mugore icyamufasha ni uko yasaba umugabo (bwatamatako wamukoye) imbabazi hanyuma yarangiza akiyahura, agakomeza urugendo rwe, kuko ibyo yakoze ni scandale yerekana ubugoryi karemano, nta kamaro yagiriye igihugu, ahinduye ikimuga umugabo wamukunze akamushaka, nta bure yaha abana yabyaye, ndetse nawe ubwe, ahubwo ni umutwaro aremereye isi….yagombye kugenda yihuta.

        • nelly koko, njyewe ubu urantangaje ese kwisi haracari abatekereza nkawe koko,aka nakumiro ubu c ubona kwiyahura ari igisubizo koko,ubwo abana be abasingire nde,uranyumije nubuze byose ubwo ngo nawe watanze inama nako utagize wonders never end kabisa,ngo yakoze amahano atabaho wowe c uri umwere maa wasanga ufite ukora nibirenze ibye none ngo yiyahure nakyo amariye igihugu wowe c ukimariye iki, umenyeko nogukira umuntu urumbanza ari ikyaha niba ugira ngo uri umwere, imana ikubabarire gusa kandi ukugenderere nakindi navuga umuntu yagishije inama ababaye mureke
          kumushinyagurira niba na nama ufite guceceka bwaba byiza kurushaho,rata mugore mwiza imana igufashe kandi komeza gusenga imana yonyine niyo yakubohora na mwana wumuntu ufite uburenganzira bwogushira akadomo kubuzima bwawe siwowe wambere nuri nuwanyuma komeza usenge imana irakuzi kandi iragusobanukiwe komera ufite ufite impamvu yokubaho kuko uri umubyeyi,imana igufashe

  • Nabanze ageze imbere y’ubutabera uwamugaje uwo mugabo we ubu udashobora kwivugira. Ibyo gufashwa byo niwe bituruka ho kuko yiyemeje kuraruka. Ko yari yabonye abana ubu a samba na ashaka iki? Ahubwo nawe ubufatanye cyaha ku gukubita no gukomeretsa bigatera ubumuga birakugera amajanja.

    • Bombi ko ari abagabo be, ubwo urumva yatinyuka kugeza mu butabera uwamubyariye abana ? Nya nibaza ikintu kiba mu mutwe w’abagore kikanyobera kuko ntabwo ari ubwonko ubu twese tuzi !

  • Ntakindi wakora usibye gusenga.
    1.Kandi banza wige kwibabarira utoreka nabo bana wabyariye mu cyaha
    2.Ibuka ko wemeye kuyobywa n’umugabo wawe wabuze ukwihanganira kutagira abana mugatangira inzira y’ikinyoma niwe wambere ukwiye kwemera mugasaba Inmana muri kumwe.
    3.Tera intambwe usabe mukeba wawe imbabazi kandi uherukire aho.

  • Ni inzira y’ubuzima bw’iyi si igoranye, gusa nkurikije uko uvuga ubwo buzima kandi bukubabaje. Nta shiti Imana izakubabarira. Gusa uwo mugabo wawe w’isezerano ujye umwitaho kurusha uko wamwitagaho mberehose.Kandi usenge kandi abo bana ubarere neza kuko ni abawe. Mu buzima Sekibi ntiyishimira ibyiza ahora ashaka kutujandika mu kibi, kuba Imana yaragutabaye ubu ukaba ubayeho neza ni umwanya wo guhanagura ikibi cyose cyabaye mu buzima bwawe. Nubikora utyo kandi ntusubire mu kibi cyose waba warakoze. Wowe n’umugabo wawe w’isezerano muzahurira mu bwami bw’Imana ahatazibukwa ibyababayeho byose. Gira AMAHORO

  • Agahinda ufite ni signe nziza!hari abakora icyaha ntibasubize amaso inyuma.ahubwo akabyigisha abana yabyaye.ni signe igaragaza uko Imana yawe ibabaye inshuro nyinshi cyane zirenze.icyambere ngusabye ntagire undi muntu uzabibwira batazagucira urubanza ukiheba.kuko abantu inkuru mbi tuyirenza impinga hato utazabura aho usaba amazi.kora ucya rero banza umenye ko Imana ifasha uwifashije.vamubyo urimo haranira kwitezimbere.ukomeze wite kumugabo umuture Imana ntakidashoboka.kuko ukwihana kwawe kuzabera umugisha umuryango wawe.uzagira utya ubone umugabo wawe arahagurutse atangire nawe agufashe.maze abo muzumva urubyaro rwarabananiye uzihutire kubagira inama yo kurera impfubyi nazo zikeneye ababyeyi.kora ukoshoboye uve muri icyo cyaha wiyubakire urugo.maze uzasabe Imana ikubabarire.

  • jyewe mbona umugabo nakosa yakoze kuko yashakaga icyahoza amarira y’umugorewe(umwana).gusa rero madam niwowe wakoze ikosa kurizwa nikintu yarangije kumenya ko kidashoboka wagirango uteze stress murugo kugirango ubone uko usambana, ijambo ry’imana riravugango naho ibyaha byawe byatukura nka sheregi byahinduka ukaba nkumwana ukiva munda yanyina ,mama nzima n’uko wabanza ugasaba imbabazi umugabo wawe yaziguha ukabona gusaba imana ikakubabarira,naho icyaha nigatozi kumuntu nawutagikora(NB:nusaba imana ubikuye kumutima izakubabarira kill n’umubyeyi muzima.

  • KWIYAHURA SI IGISUBIZO KUKO NI CYO SATANI AGUSHAKAHO . KDI UJYE WIBUKA KO UMUNTU UFITE INTAMBARA ZIKOMEYE ABA ARI UW’IGICIRO KISNHI KOMERA URI UWAGACIRO GAKOMEYE . ABANA BAWE BAWE BARAGUKENEYE KDI — USENGE CYANE IMANA IZAKORA IGITANGAZA UVE MURI UBWO BUZIMA

  • Mbere na mbere mbanje kugushimira kubwo ubutware ugize bwo kugaragaza ikibazo ufite.ni ukuri byo amakosa akomeye mwarayakoze,ndavuga wowe n’umugabo wawe,kuko birakomeye kuryamana n’umugabo hanyuma ukabona ubutwari bwo kumuhakanira agarutse cyane cyane ko yashoboraga kubibwira abandi mu gihe warikwanga kongera kuryamana nawe. Ariko ubwo uzi ikibazo ufite na none no kubona umuti bizoroha. mbere na mbere saba mugabo wawe imbazi hanyuma wihane abakozi b’Imana bagusengere. none ho rero nyuma y’ibyo ukwiriye kwemera ubuzima bwose wanyuramo kuko birumvikana nuhagarika ubusamba hari ubwo wahura n’ubukene bukabije, gusa ukwiriye kubyihanganira kuko ari byo guha amahoro yo mu mutima

  • IYO MBWA NGO NI MURUMUNAWE NIYO YABITEYE BYOSE KUKO YARENZE KUMASEZERANO YA MUKURUWE !!MBYRA RATA AHO UTUYE NZAZE MVUNE UWO M– USENZII NGO NIMURUMUNA WUMUGABO

  • UMVA MUBYEYI MWIZA INAMA NTAYINDI URETSE GUKOMEZA G– USENGA,IMANA IZAKWIBAGIZA IMIBABARO YOSE WAGIZE .UGERAGEZE KUBA MUBYAYO KANDI UTAYIRIGANYA NAYO IZABANA NAWE MURIBYOSE

  • Birarababaje, cyakora imbere y’Imana ntarirarenga senga utisengesheje yibwire usubire uyibwire izagutabara kuko nta muntu numwe wabasha kugukiza ako gahinda!

  • Mu kinyarwanda hari umugani uvuga ngo akababaje umugore karamugarika.
    nawe rero wababajwe n’akana wibagirwa umugabo kandi wari warabonye neza ko agukunda.

    Muby’ukuri rero umuntu avugishije ukuri ntabwo wigeze ukunda umugabo ahubwo wowe no gushaka wishakiraga akana none wabonye icyo washakaga ubura icyo wari ufite nka Samson wabonye umugore akanogorwamo amaso n’imbaraga yacurmngiragaho zikayoyoka.

    Kubera ko igitsina gikorana n’ubwonko cyane kuruta uko gikorana n’urugingo rero, ubwonko bwawe bwarangiritse burundu kandi byaturutse ku kuba warabitse ibanga ubwo wari wabanje guhakanaira uwo mugabo wanyu ntubimenyeshe umugabo wawe ko yagururtseho ashaka ko mwongera gusambana.

    Amabanga abagore bagenda babika ni yo agera aho akababera amabamba akabasenyera burundu none nawe ibanga ni ryo rigukozeho.

    Mu by’ukuri warangiritse bihagije ku buryo uwakemura ikibazo cyawe burundu ari uwaguformata ariko nta muntu wabishobora uretse Imana yonyine kandi na yo ntibituruka ku kuba umuntu yayititirije kuko ikora byose mu bushake bwayo igihe ishakiye.

    gUKOMEZA G– USENGA NI WOWE BIFASHA KOMEZA — USENGE IMANA NIGEZA IGIHE IZAGIKEMURA

  • Bambe, komera ihangane Imana irakuzi kandi iragukunda. Menya neza ko iryo atariryo herezo ry’ubuzima bwawe, n’iyo imbere yawe haba hijimye gute, igihe kizaza umucyo ukubonekere mama komera. Nsuhuriza abana bawe mama.

  • Muri ayo mateka yawe yatambutse ateye agahinda nemera ko ari Yezu wenyine yaguhindura ukazagira ejo heza hamwe numugabo wawe.Rero senga usabe imbabazi,iyumvemo abana wabyaye,iyunge numugabo wawe.Ibyo byose ubishyiremo imbaraga.Yezu na B Mariya bakube hafi

  • Humura hari abari bameze nkawe bakize! Egera amatsinda afasha indaya bagira aba counselors bagufasha. cyane Ko Akenshi kujya mu buraya ari ubundi buryo bwo kwiyahura wari ukoresheje. biragusaba urugendo rutari ruto Kuko ibibazo byawe bivangavanze ariko umuzi uri na mbere y’uko ubana n’umugabo wawe (Ibibazo mwaciyemo tutamenye byatumye mwigana abakundana aho gukundana). Byanze kdi wayoboka abajyanama mubijyanye n’imitekerereze. Hari ibigo byinshi byagufasha.Ubaze umuseke adress yanjye cg baduhuze. nkufashe cg nkurangire undi wagufasha. Komera haracyari ibyiringiro

  • yoooh! uziko ndize! komera mwana wavutse nkanjye! hari ikizere kandi njye n’abanjye bidusigiye isomo tudashobora gusimbuza ikinamico, komera kandi niba byashoboka ubu butumwa bikagera hose, byafasha ababyeyi nkanjye nabo twibarutse, murakoze cyane umuseke.rw mugera ku mitima yacu, kandi mufite umwihariko utagirwa n’ibindi binyamakuru

  • eeeeee!mama wabana warangiritse cyane mumutwe ariko ntabwo ugeze ago gupfa, wowe izere IMANA ishobora byose pe!Ayo mafaranga ubu ufite uyashakemo icyo gukora wite kumugabo wawe azaki nubikorera mukwizera kandi ibintu bizagauruka !abaobagabo wita ababoss baguha amafaranga aruko bagusambnyije ubareke,ahubwo wumveko umugabo wawe na YEZU baguhagije ntabandi ukeneye!sawa komeza wihangane pe IMANA ikurinde

  • Oh, ugize ubutwari bukomeye bwo kugeza ku basomyi ibyakubayeho. Ingeso y’ubusambanyi hari benshi yagize imbata ahubwo bo ntibinabakore ku mutima nk’uko wowe bikubababaje. Hari kandi n’abo bihora bibabaza, bakajya mu ntebe ya penetensiya ariko bakongera….Amaherezo ariko iyo ukomeje gutakambira Imana ubikuye ku mutima irakumva. Ariko bishaka ko ushyiramo imbaraga zidasanzwe kuko shitani iba idashaka nayo kukurekura. Rero, jya muri groupes z’amasengesho, ujye witabira isengesho ryo mu Ruhango rya buri kwezi (icyumweru cya 1), wihate kuvuga ishapule y’impuhwe (chapelet de la misercorde), ukore na neuvaine ya Mama Faustine kenshi, uzatanga ubuhamya bwiza bw’ ibyakubayeho. Soma Luka 11: 9-13 urumva ko Imana itanga ku muntu uyisabye igikwiriye, ariko soma na Luka 11: 24-26 ubone impamvu ugomba gushishikarira guhinduka by’ukuri.

Comments are closed.

en_USEnglish