Digiqole ad

Hatoranyijwe batandatu bazahagararira Umugi wa Kigali muri {I’m The Future}

 Hatoranyijwe batandatu bazahagararira Umugi wa Kigali muri {I’m The Future}

Batandatu bazahagararira Umugi wa Kigali muri I Am The Future

I’m the Future ni irushanwa ririmo kugenda rishaka impano nto hirya no hino mu ntara. Umugi wa Kigali wahagarariwe na batandatu bavuye mu karere ka Gicukiro, Nyarugenge na Gasabo.

Batandatu bazahagararira Umugi wa Kigali muri I Am The Future

Abo bana barategereza abandi 30 bagomba kuzabanza gutoranywa mu tundi turere noneho bagashyirwa hamwe hashakishwa uzegukana iri rushanwa.

Biteganyijwe ko nyuma y’Umugi wa Kigali, muri weekend hazakurikiraho utundi turere twa Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Nyagatare.

“Future Records Rwanda” studio isanzwe ifitanye imikoranire n’abahanzi batandukanye, ku bufatanye na Miracle Transporter Ltd nibo bateguye iryo rushanwa.

Ni irushanwa rizagera mu turere twose uko ari 30. Mu ntara zose hakazaba hari cites 18 zizajya zigenda zihagararirwa n’abana babiri bazaba batsinze abandi.

Nyuma yo gutangazwa ko batsinze, umwana wa mbere azajya akorerwa Video na Audio by’indirimbo ku buntu. Uwa kabiri akorerwe Audio gusa.

Abo bana bose bazaba batsinze uko azaba ari 36, bazashyirwa hamwe igihe cy’ibyumweru bitandatu. Bakurikiranwa n’abafite ubuhanga mu muziki birimo kuririmba no kumenya uko witwara kuri stage.

Icyo gihe hazategurwa igitaramo cyo guhuriza hamwe abo bana bose uko ari 36 barushanwe. Uzatsinda abandi akazahabwa igihembo nyamukuru cy’amafaranga miliyoni cumi n’eshanu {15.000.000 frw}.

Producer Nicolas yatangaga amabwiriza nk’umwe mu ba Judges b’iri rushanwa
Cherry nawe ni umu Judge muri I Am the Future
Bacurangishije Umuduri ariko biranga. Basabwa ko bajya bacurangira abandi bahanzi aho kuririmba
Babanje kwikanga baziko ari Patrick Nyamitali kubera gusa. Bitandukanira mu miririmbire
Mukeshimana Primitive umufatanyabikorwa na Future Records asobanura iby’ibihembo by’iri rushanwa
Washoboraga no kuza ufite igicurangisho cyose ushaka ngo ube waririmba neza
Yaje yanditse amagambo y’indirimbo ye ku rupapuro ariko biramwangira kuyiririmba neza
Uyu yakoraga HipHop. Ariko byanze ko akomeza
Sintex asanzwe ari umuhanzi mu njyana ya Dancehall. Ni mukuru w’Umunyarwenya Nkusi Arthur

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ati”I’m the future” ese iryo jambo ntabwo rigira ikinyarwanda? Kuburyo mukenera kubwira abanyarwanda mu ndimi za mahanga,abatuma tukitwa abacakara bo ni beshi
    Muvuze ngo”ndi ejo ha zaza”ntabwi byakukvikana?

  • none wowe ukosoye iki? ntabwi ,wizehe utize ibihekane? kv icyogihekane kibahe koko kv=Mv mujye mwandika mutekereza we……

Comments are closed.

en_USEnglish