Digiqole ad

Bobi Wine yafunzwe amasaha make ararekurwa

 Bobi Wine yafunzwe amasaha make ararekurwa

Bobi Wine yafashwe na Polisi mu masaha makeya baramurekura

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine mu muziki, yafunzwe na Polisi yo muri Uganda yamubuzaga kwiyamamariza mu gace kitwa { Kyadondo } nyuma y’amasaha make iramurekura.

Bobi Wine yafashwe na Polisi mu masaha makeya baramurekura

Uyu muhanzi ushishikajwe cyane no kwiyamamariza kujya mu badepite, yafashwe na polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Yari afungiye ahitwa { Kasangati}.

Yaje kurekurwa nyuma yo gusuzumwa neza kw’ibyemezo yari afite bimwerera kwiyamamariza muri ako gace ndetse n’amasaha yo kwiyamamaza akaba atari yakarangiye.

Bobi Wine ni umwe mu bahanzi b’inshuti magara za Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Akimara kurekurwa, Bobi Wine yabwiye ibinyamakuru birimo Uganda online na NewVision ko nta tegeko na rimwe yari nishe. Ko yagombaga kuva aho akajya n’ahitwa Gayaza kuhiyamamariza.

Ati “Icyo nazize ni umuhanda perezida yajyaga gukoresha nari ndimo kwiyamamarizamo. Naho nta kindi kintu nafungiwe kijyanye na politike cyangwa se ibindi byanjye bwite”.

Bobi Wine naramuka agiye ku mwanya w’Ubudepite, araba ateye ikirenge mu cy’Umunyakenya Jaguar wabaye umudepite ari n’umuhanzi.

Yazitiwe na Polisi bikomeye. Nyuma aza kwemererwa kujya muri gahunda ze
Aha yerekanaga impapuro zimwemerera kwiyamamariza aho ashaka hose

UM– USEKE.RW

en_USEnglish