Digiqole ad

Incike za jenoside ngo inkunga ya mbere kuri bo ni ukubona ubazirikana

 Incike za jenoside ngo inkunga ya mbere kuri bo ni ukubona ubazirikana

Bavuga ko inkunga ibakora ku mutima kurusha izindi ari ukubona abantu babazirikana

*Abanyarwanda bize muri China basuye abagize ‘humura nturi wenyine’ babaha miliyoni 2 Frw

Mu mpera z’icyumweru gishize ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu gihugu cy’Ubushinwa basuye abakecuru n’abasaza bagizwe incike na jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu itsinda ‘Humura nturi wenyine’ babaha ninkunga ya 2000 000 Rwf. Izi ncike zivuga ko inkunga ya ibakora ku mutima kurusha izindi ari ukubona abantu nk’aba babazirikana.

Bavuga ko inkunga ibakora ku mutima kurusha izindi ari ukubona abantu babazirikana
Bavuga ko inkunga ibakora ku mutima kurusha izindi ari ukubona abantu babazirikana

Umuyobozi mukuru wungirije wa ‘Humura Nturi Wenyine’, Murebwayire  Jesephine visi perezida avuga ko inkunga bakeneye ari umuntu ushobora kubagana agira ati “Ndabazi kandi ndabakunda”.

Aba banyarwanda bize mu bushinwa basuye aba bakecuru n’abasaza nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside rwa Gisozi.

Basuye abakecuru n’abasaza bagizwe incike na jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu itsinda “ Humura nturi wenyine” aho baganiriye, barasangira maze babaha n’impano ya 2 000 000 Frw.

Ngo aya mafaranga bayabahaye nk’impano umwana yaha umubyeyi we mu gihe yagiye kumusura mu rwego rwo kubaba hafi nk’abantu basigaye ari bonyine.

Murebwayire Josephine wanashinze iri tsinda agira ati “Iyo tubonye uvuga ngo ndabazi kandi ndabakunda ni bwo bufasha bwa mbere  kuri twe, kuko butwubaka umutima tukabona ko tutari twenyine koko. Twumva dushyigikiwe, twumva ntacyo twabura  tugakomeza kumva ko dufite imiryango.”

Bavuga ko bapfushije ababo bakundaga basigara bonyine na bo basigarana ibikomere byo ku mutima no ku mubiri ariko ngo iyo babonye ababagana ngo bumva ko batari bonyine.

Gusa ngo n’iyo nkunga y’amafaranga ije na byo birabafasha kuko bayifashisha mu gukemura ibibazo by’ubuzima baba bafite.

Aba bakecuru n’abasaza kandi bavuga ko kwibumbira muri iri tsinda ngo byabafashije mu kuva mu bwigunge, ku buryo ubu buri wese yumva ko afite uwamusura mu giye yaba arwaye.

Iri tsinda ubu rigizwe n’abakecuru n’abasaza 54 bapfushije abana babo ndetse nabo bashakanye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni abasaza n'abakecuru 54
Ni abasaza n’abakecuru 54
Abanyarwanda bize mu Buhindi babasuye babasigira inkunga
Abanyarwanda bize mu Bushinwa babasuye babasigira inkunga

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bagize neza rwose Imana ibahe umugisha abandi bishyira hamwe twebwe Nyaruguru komite ya Ibuka iyobowe na Muhizi ntacyo imariye abacitse kwicumu.

Comments are closed.

en_USEnglish