Digiqole ad

Phocas Fashaho wamamaye mu myaka 20 ishize agarutse mu muziki

 Phocas Fashaho wamamaye mu myaka 20 ishize agarutse mu muziki

Ifoto ya Phocas y’ubu yambaye ubururu na mbere akiri umu jeune

Uyu ni umwe mu baririmbyi bubatse amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda mu myaka yo hambere. Mu mwaka w’1990 mu ndirimbo ye yise ‘Ishiraniro’nibwo yarushijeho kujya mu mitima ya benshi. Ubu yagarutse mu ndirimbo nshya yise ‘Uri he’.

Ifoto ya Phocas y’ubu yambaye ubururu na mbere akiri umu jeune

Phocas Fashaho asubukuye ibikorwa bijyanye n’umuziki nyuma y’uko hari hashize imyaka irenga 20 ahugiye mu bindi. Iby’umuziki akaba yarasaga n’uwa byirengagije gato.

Muri Gicurasi 2017 uyu muhanzi yanditse ku rukuta rwe ku rubuga rwa Facebook ashimira cyane Daddy Cassanova wasubiyemo indirimbo ye ‘Ishiraniro’ akayikora neza uko yabyifuzaga.

Icyo gihe ni nabwo yatangaje ko amaze igihe yandika indirimbo nyinshi zitandukanye ashaka gutangira gushyira hanze. Iyi nshya yise ‘Uri he?’ iri mu zo ahereyeho.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Umuseke, Phocas yavuze ko gusubira mu muziki ari ukubera urukundo abantu bagiye bamwereka bafitiye ibihangano bye byo hambere. Anasobanura byinshi kuri iyo ndirimbo nshya.

Ati “ Uri he? izasohoka ku wa gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwerekeye ku muntu waburanye n’umukunzi we bitabaturutseho, akamukumbura akanamwibuka ariko nta n’agakuru ke aheruka.

Ku buryo adashobora no kujya kumureba aho yamusize kubera ko hagati yabo harimo inyanja nini kandi irimo umuhengeri mwinshi”.

Mu buryo bwo kumenyekanisha iyo ndirimbo ye nshya, avuga ko ateganya kuzayishyira hanze yifashishije cyane cyane Facebook, YouTube,  na SoundCloud.

Ibi bikazafasha buri umwe uzashaka kuyitunga na we ashobora kuzayivanira kuri iTunes na Amazon. Ngo nibinkundira hakaboneka radiyo zemera kujya ziyicuranga mu Rwanda nazo azaziyigezaho.

Muri gahunda za ngombwa zimugaruye mu muziki, harimo gushyira hanze album y’indirimbo atashoboye kurangiza muri 1994. Iyo album akazayita “Ni Cyo Mbereyeho”.

Izaba iriho indirimbo zakunzwe muri za 90, zirimo {Gatako, Ishiraniro} n’izindi nshya nka {Ni Cyo Mbereyeho, Uri He, Ndiho Ntariho} n’izindi.

Bigenze uko abiteganya iyo album yazasohoka mu mwaka utaha wa 2018 cyangwa mbere y’aho ho gato. aranateganya no kuzakora amashusho ya zimwe muri izo ndirimbo zizaba ziri kuri iyo album.

Abajijwe niba hari igitaramo ateganya kuza gukorera mu Rwanda muri ibyo azaba arimo gukora byo gushyira hanze iyo album, yavuze ko ntabyo ateganya. Ariko bibaye ngombwa ko aza yaza.

Ati “Nta gitaramo nteganya gukorera abakunzi banjye bari mu Rwanda vuba kubera impamvu nyinshi zirimo no kuba ntuye kure {USA}. Ariko hagize umuntu untumira mu Rwanda naza kuko nanjye u Rwanda ndarukumbuye cyane”.

Phocas avuga ko abari hanze y’u Rwanda, nko muri Amerika muri Canada, ndetse n’i Burayi bo ashobora kuzabonana nabo vuba biramutse bigenze uko abyifuza.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish