Digiqole ad

Episode 119: Sacha ahishuriye Daddy impamvu amushaka cyane

 Episode 119: Sacha ahishuriye Daddy impamvu amushaka cyane

Mireille-“Dore nguriya Pascal ageze hano yewe!”

Twese-“Inde se?”

Mireille-“Nguriya ari kuza ashaka kwinjira hano!”

Nelson-“Inde Mirei?”

Aliane-“Eeeh! Uziko koko ari Pascal? Yabaye iki se kandi?”

Twahise duhindukira vuba tureba inyuma maze tubona koko ni Pascal wari wipfutse ishati mu mutwe mu kureba neza tubona iriho amaraso, Nelson akimubona yahise ahinduka mbona ateye intabwe amusanga ariko iya kabiri ahita ahagarara.

Pascal yakomeje kuza, atugezeho areba ruguru agirango atwirengagize ariko Mireille ntiyaryumaho ahita amukomangaho,

Mireille-“Papa Brown! Ko utwirengagiza aka kanya uratwibagiwe?”

Pascal-“Dore mbese! Urankomangaho nta soni? Urabona ngana nawe? Eeeh! Ese ni mwebwe?”

Aliane-“Ni twebwe rwose! Nonese wabaye iki ko tubona wipfutse mu mutwe? Eeeh! Uziko yavuye n’amaraso?”

Pascal utari wabonye Nelson yarahindukiye aba aramubonye tubona arikanze cyane ahita ahinduka mu maso agira umujinya w’umuranduranzuzi maze ahita avuga nabi cyane,

Pascal-“Dore mbese? Ese wowe ahantu hose ngiye urankurikirana?”

Nelson-“Oya muze! Rwose ntabwo ngukurikirana, duhuriye aha nje kwisurira umuntu, ahubwo se mwabaye iki ko mbona musa n’abakomeretse?”

Pascal-“Ceceka! Niko sha, ko waje iwanjye kunyangisha umugore n’abana bakaba baranyirukanye ngo nta mugabo ukwiye kuba kwa Sebukwe wungutse iki?”

Nelson-“Inka yanjye!”

Aliane-“Muze! Ntukabeshye! Ntibakwirukaniye ko waroze Mama Brown agakizwa n’amata Brendah yazanye?”

Pascal-“Nyine namwe murareba, ariko ubundi murambaza iki? Ko ari umugore wanjye naroze ni uwanyu?”

Twese-“Yeee?”

Pascal-“Ni namwe munteza abasazi bakankubita, ubu se uru rutwe nikoreye nkaba nje kurutura hano nuko ari runini? Naraye ngiye kwirarira ku kizu kitagira abantu kuko iwanjye nako kwa Databukwe banyirukanye, mpasanga ikigabo kirekire kugirango kitankubita nkibwira ko ndi Pascal umugabo wihaye akageraho akiheba aho kunyumva kirampondagura none dore umutwe wanjye wuzuye inguma”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Nelson-“Muzi ko ari Gasongo wamuhondaguye?”

Mireille-“Kandi koko ngo Gasongo yarasaze!”

Aliane-“Gusara gusa? Kiriya nicyo gihano kimukwiye kuko ntaho igihango kiregerwa ngo uwagitatiye ahanwe”

Pascal-“Ubwo se mumariye iki? Muransetse gusa? Uru rutwe rwanjye bamennye se nuko ruriho imvi nyinshi?”

Mireille-“Oya, ahubwo nuko uruhara rwamezeho rwayobye ni nayo mpamvu ushaje urutambirije inguma, ubu se umusaza nkawe akubitwa n’umusazi koko?”

Pascal-“Urantutse? Urambwiye ngo ndi umusazi?”

Mireille-“Ahaaa! Ni wowe ubyivugiye, ariko n’ubundi abazazi baramenyana byaba ngombwa bakishimana barwana!”

Pascal-“Eeeh! Murumva ukuntu ambwiye? Uziko abisubiyemo? Ubu nagutera ikofi nkakwereka aho mbera Pascal”

Pascal yashatse gukubita Mireille ariko turahagoboka abonye ntacyo yakora arombereza agana imbere dusigara duseka.

Nelson-“Gasongo aramuhondaguye ntakina, Yebaba wee! Ubu se uriya musore twakuranye koko…?”

Aliane-“Oya oya! Reka nagende! Kandi ubwo ari wowe wasanga umufitiye impuhwe?”

Nelson-“Cyakora ntababeshye nako nimugoroba turaza kuganira byose”

Mireille-“Oya rata ntihazagire uca intege umutima nama wawe, burya kubabarira ni impano umutima wishimira ari nayo mpamvu nyuma yazo ubohoka”

Aliane-“Ahaaa! Nzaba mbarirwa! Mirei! Sha tugende tuze kubona uko tujya muri party ya Nelson!”

Nelson-“Ooooh! Natwe reka turebe uyu muvandimwe, tuze kubonana kwa Dovine tumeneho atatu!”

Aliane-“Nizereko uranatubwira ijambo ryiza! Brendah se…?”

Mireille-“Umva sha! Ubwo se urumva ikindi ari iki? Hababaje ibyanjye!”

Nelson-“Hhhhhh! Sawa turasubira reka tugende ubwo turaza gusubira”

Mireille wasaga ngaho acumbagira ukuntu yajyanye na Aliane natwe dukomeza imbere tugeze kuri reception tubaza aho Clovis arwariye batubwira ko ari muri karindwi, tumugezeho dusanga yicaye ku buriri,

Clovis-“Welcome Brothers!”

Njyewe-“Thank you Clovis! Pole wangu! Yebaba weee! Uziko umusaza yari akwivuganye?”

Mushiki wa Clovis akibona musaza we byamunaniye kwihangana maze yongera kurira natwe bidukora ku mutima ariko hashize akanya arihangana aramirirana,

Clovis-“Daddy! Uyu yitwa Sifa ni wa mushiki wanjye nababwiraga nasigiwe na Mama,  ndizera ko nkimufite!”

Nelson-“Yooooh!”

Njyewe-“Yaweee! Clovi! Humura uracyamufite Bro! Amakuru mashya nuko Gatera atakibafiteho ububasha, ibyo atekereza nibyo yari kuzakora birangiye amaboko ye aziritse, icyo asigaranye ni ukuvugira abatamwumva gusa”

Clovis-“Ya Allah! Sifa wanjye ntacyo akibaye!”

Sifa-“Clovi! Nanjye erega nabaye intwari! Narihambiye ndahira ko aho gutwarwa ubusugi nuwakambereye umubyeyi nzapfa!”

Twese-“Yeee?”

Clovis-“Si! Ibyo uvuga nibyo?”

Sifa-“Kuva najyanwa ku ngufu nuriya mugabo nta munsi nigeze nsinzira, nahoraga ndwana nawe nubu abapolisi basanze tukirwana”

Njyewe-“Ntibishoboka?”

Nelson-“Uuuuh! Sifa, uravugisha ukuri?”

Sifa-“Yego rwose!”

Clovis-“Hhhhhhh! Sifa! Ndakwemeye Wallah! Uziko burya mfite intwari? Ubu koko Gatera nta kintu yigeze akora?”

Sifa-“Yewe sinavuga ko ari kubwanjye, umunsi wa mbere ntabwo cyatashye, cyongeye kugaruka gifite ibisebe, cyajya kunyegera nkagitoneka, gusa mukanya ho nari ngihitaniye kuri police!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Clovis-“Iyo ugikura amenyo kikajya kirisha ibihanga!”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Njyewe-“Nonese urumva umeze ute Bro?”

Clovis-“Ewana! Ndumva nkize kubwo kongera gufata mushiki wanjye mu maboko yanjye, byongeye kandi nkaba ntakirukankanwa na Gatera cyo ka…nako reka ndekere aha mututse naba nirengagije ko narezwe”

Nelson-“Hhhhhh! Noneho ubu bagusezereye wataha nta kibazo Clovi?”

Clovis-“Ahubwo umbonera umuganga ambwire mubwire ko bandangaranye nshaka gutaha”

Twese-“Hhhhhhh!”

Ako kanya tugiseka muganga yahise yinjira aho twari turi amaze kutwitegereza ahita avuga,

Muganga-“Uuuuh!  Harya twakuzaniye ibisubizo?”

Clovis-“Oya ariko ndumva nakize, ahubwo nari maze kwambara inkweto ngo ntahe”

Muganga-“Hhhhh! Wabimenye rwose, mu bizamini police yadusabye gukora twasanze nta bikomere bishobora kuzagutera ubumuga wagize, bityo rero turagusezereye”

Clovis-“Murakoze! Sifa, twitahire! Eeeeeh! Ubanza narasize ntakinze weee!”

Twese-“Hhhhhh!”

Clovis yari umusore usetsa cyane, twabibonye neza yishimiye ko mushiki we Sifa yasohotse mu mage yemye, dusohoka mu bitaro tugeze hanze,

Njyewe-“Nta kinshimishije nko kuba musohotse mu makuba mufatanye, ubu mwinjiye mu isi nshya izira amahari n’amahane, ubugome n’ubugambanyi bya Gatera, nanjye ntabwo nzabatererana nzazirikana ko twarwananye urugamba, uyu munsi tukaba turutsinze”

Clovis-“Asanti sana Daddy! Ibi byiza bibaho gacye mu buzima kandi kubitambukamo bisaba kwihanganira amakofi yo kwa Gatera”

Twese-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Pole sana Bro!”

Nelson-“Daddy! Nonese Clovis na Sifa bo ntibaboneka soire ngo twiganirire kuri iyi ngazi twururutse ra?”

Njyewe-“Urumva bahabura se? Clovi! Nelson se mwamusuzugura?”

Clovis-“Reka reka ntabwo byaba! Ahubwo mundangire neza!”

Nelson-“Ni kwa Dovine niba ujya uhumva”

Clovis-“Eeeh! Ndahazi kwa wa mukobwa ugendera mu kagare!”

Njyewe-“Yego ni aho, ubwo turasubira!”

Twasezeye Clovis na Sifa baratambika natwe tumanuka gato twerekeza aho bus zaganaga aho dutaha zari ziri tujya muri imwe, tugenda tuganira byinshi tugeze aho twaviragamo tuvamo tuzamuka mu rugo tuhageze Mama niwe twatuye inkuru nziza bwa mbere arishima cyane bitavugwa, duhamagara na Bob tumubwira byose ndetse Nelson nawe amutumira kwa Dovine, ubundi ninjirana na Nelson muri salon turicara dukomeza kuganira,

Njyewe-“Ubunye ukuntu iriya modoka twajemo yagendaga buhorora? Ahubwo se buriya ntuba ubangamiwe nk’umuntu uri VIP? Reba iki gipangu cyawe, reba akazi keza ufite?”

Nelson-“Icecekere musore muto, ariko koko buriya Ganza nzamugire nte koko?”

Njyewe-“Uuuuuh! Ngo Ganza? Ganza uvuga se ni wawundi watubwiye?”

Nelson-“Niwe rwose ntabwo wibeshye!”

Njyewe-“Nonese ko numva usa nuwicuza umuvuga bite? Ahubwo se wa mugani Ganza asigaye aba hehe ra?”

Nelson-“Wahora niki ko ibyanjye biza byisubiramo? Ganza erega niwe utuma ngenda mbyigana n’abantu rimwe na rimwe nkanga gutega nkamanuka n’ibitsi ngo ndi gukora sport ndetse nkirirwa mu ma casque kandi narihaye”

Njyewe-“Uuuuh! Burya bwose bifite impamvu? Nahoze ngirango ni ukwanga gusesagura noho…?”

Nelson-“Nanga gusesagura se shahu ko amafaranga tuyakorera ngo adutunge tuyakorera ngo tuyatunge? Ganza yarayambukanye da!”

Njyewe-“Uuuuh! Byagenze gute se Nelson?”

Nelson-“Daddy! Ukwiye kumenya byose, ukwiye kuba umuvandimwe ndetse ukwiye guhagarara mu mwanya Gasongo yahagararagamo mu gige cyise atarakira kuko nakubwiye byose ukava mu bandi ukaba umwihariko mubamenye inzira zanjye”

Njyewe-“Eeeeh! Nelson, koko ubu ndabikwiye?”

Nelson-“Ahubwo ni wowe ukwiye kumenya niba koko ubikwiye kuko nawe urabizi amateka yakweretse ko umuntu ari mugari”

Njyewe-“Nelson! Wivunika nanjye ndabizi, ikizere ungiriye kirahenze, sinshaka gucyura umuvumo ahubwo nzakomeza gukura ntera ibirenge aho wanyuze nkuko mu bibazo nari ndimo wantanze imbere ukanyereka aho nkandagira none bikaba birangiye umutima ubohotse, Clovis agatahana na mushiki we ndetse inkuru y’ihumure ikaba itashye kuri Mama wambyaye”

Nelson-“Daddy! Ganza agire atya nyuma ya biriya byose ansange ansabe imbabazi ambwira ibirenze byabindi umwana w’ikirara yabwiye Se, kuko imbabazi ntanga ntaziba, mubabarira ntazuyaje”

Njyewe-“Oooooh my God! Nelson uri intwari vraiment”

Nelson-“Ubwo kuko nari ngikomeza kwiyubaka ari nabwo muri iyo minsi nabuze Sogokuru na Nyogokuru, nahise mbwira Papa ngo abe amurwanaho”

Njyewe-“Yooooh! Ese disi Sogokuru na Nyogokuru bawe barapfuye?”

Nelson-“Daddy! Harya ntabwo ubizi?”

Njyewe-“Reka reka!”

Nelson-“Barashaje baritahira ariko bagiye neza kuko bajyanye ibyishimo byo kuganza kwa Nganji bivugaga imyato ndetse bakakirana impuhwe za kibyeyi Mama”

Njyewe-“Yooooh! Ihangane kabisa!”

Nelson-“Daddy! Ubwo nyine Ganza yahise ajya ku Gisenyi, Papa amufasha kwiga imodoka nyuma y’amezi macye aba abonye uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga”

Njyewe-“Eeeeh! Ndumva ntako mutagize pe!”

Nelson-“Ganza amaze kubona Permis yagarutse i Kigali dutangira kubana ndetse mushakira n’akazi muri ruriya ruganda, ibyabaye byose narabyirengagije muha uburenganzira bwose aha nari maze iminsi nimukiye, ari nabwo naguze imodoka nziza yo mu bwoko bwa Benz”

Njyewe-“Eeeeh! Nelson! Koko se wari ufite Benz”

Nelson-“Byihorere musore muto!”

Njyewe-“Nonese nako komeza umbwire!”

Nelson-“Humura ndacyakubwira! Hari umunsi umwe Mama Kenny yaje kunsura ambwira ko ashaka ko twazajyana gusura Papa ku Gisenyi ndetse akamushyira n’agafanta, mbega ubwo yashakaga kumutura mu Kinyarwanda nyacyo,

Yambiye ko tutagenda twenyine ahubwo tuzajyana na Mama Brown nanjye byanguye ku mutima maze ndamwemerera aragenda aritegura, ashaka imbuto nziza kuko arizo acuruza ndetse ashaka n’ibindi byinshi, maze mu kumbwira umunsi tuzajyayo nsanga mfite inama ikomeye ntagombaga gusiba uko byagenda kose niko kumubwira ko ntazaboneka ariko mwemereye kuzamufasha muri byose”

Njyewe-“Yoooooh! Nonese byaje kugenda gute?”

Nelson-“Uwo munsi imodoka yazindutse yozwa, mpamagara Ganza mubwira ko nshaka ko antwarira Mama Kenny, Kenny ndetse na Mama Brown arikiriza muha kontaki n’ibyagombwa afata inzira, bampamagara bambwira ko bagiye ndetse baza kumbwira ko banagezeyo,

Ganza akibagezayo ngo yasize ababwiye ko agiye kongera umwuka mu mapine, Daddy! Yagiye agiye ayijyana na Brendah wanjye nategereje atarayicaramo”

Njyewe-“Yebabawee! Ibyo koko byarabaye?”

Nelson-“Ntabwo nkubeshya musore muto! Uko ni ukuri kuzwi n’abantu bose kuko ntaho tutageze dushaka, gusa twabwiwe ko imodoka yambukijwe umupaka”

Njyewe-“Oooohlala! Pole sana Nelson! Warahemukiwe bikomeye!”

Nelson-“Guhemukirwa bibaho ariko iyo bikozwe n’uwo wizeraga biba igisebe kiryana gusa bikaba ubutwari mu gushaka uko ucyomora ari nayo mpamvu nubwo abo nizeye bampemukiye nkigwiza abandi nawe urimo ndetse bose nkaba nararangije no kubababarira mbigiriye umutima nama wanjye”

Njyewe-“Eeeh! Nelson! Ni ukuri uracyandema kandi hari byinshi nzakwirahira kuko ntacyo wampishe, gusa ihangane”

Nelson-“Daddy! Nubwo nkurusha imyaka ariko sinkuruta kuko nta muntu uruta undi umutima niwo ugize umuntu ni nayo mpamvu ubika byinshi”

Njyewe-“Ibyo nibyo Nelson! Kandi nishimiye uwo ndiwe kuri wowe, bizantwaza imbago z’ubuzima”

Nelson-“Daddy! Reka twitegure tutica gahunda, uyu munsi ni ibirori byo gusohoka mu bibazo twinjira mu munezero”

Njyewe-“Ahubwo se buriya ndambara iki ko utwenda nari naguze two kuba nisayidira twose twanduye, apuuuu! Ubundi se hari uranseka?”

Nelson-“Hhhhhhhh! Ariko ubundi nkubaze Daddy!”

Njyewe-“Ndakumva Nelson!”

Nelson-“Nta mwana wavukiye kunezezwa nawe ugira?”

Naracecetse gato ntangira kwibuka byose, burya niba hari ikibazo kigora benshi niki kibamo,

Njyewe-“Nyine… nako urebye umwana wa Mabukwe mugira mu nzozi”

Nelson-“Hhhhhhhh! Iyaba wari uzi ukuntu urukundo rurema ibinezaneza rugasiribanga umunya mu gahanga ntiwaguma mu nzozi”

Nashatse kubwira Nelson ukuntu ngira imfa iyo mbona we na Brendah barebana akana ko mujisho, nkabobeza iminwa mbona basongongerana, nongera kwibuka ko byose byavuye mu mutaka maze ndaruca ndarumira,

Nelson-“Nonese ko ucecetse? Koko nta nuwo wabonye basi ngo umwishimire Daddy?”

Njyewe-“Ntibabura ariko nyine nawe urabyumva igihe ntabwo cyari cyagera ngo mbivuge, gusa ndabikeneye”

Nelson-“Daddy! Igihe ni iki! Umwanya ufite ni uyu, nanjye nari nkawe, urabizi ko nabonaga Dovine azamuka yampepera nkazamura amaboko n’amaguru kubera kumva ko ntabikwiye, urabizi ko nakurikiraga Brendah mpaka ageze iwabo ariko ngatinya kumuhamagara, yankubita akantu ku itama evellope ikamanuka no hasi ngo paaa”

Njyewe-“Hhhhhh! Nelson ntakubeshye nanjye unyibukije ko ejo bundi nakurikiye Rosy tukajyana kwa Sacha atanshyizemo umugozi!”

Nelson-“Uuuuuh! Abo bana ariko bashobora kuba ari beza! Ngo Rosy na Sacha?”

Njyewe-“Eeeeeh! Uziko nibagiwe!”

Ako kanya nibwo nibutse ko Bob yambwiye ko Sacha yaje kundeba inshuro eshatu ndetse akampa na numero ze, ako kanya nkura telephone mu mufuka vuba vuba ntangira gushaka numero ye!

Nelson-“Uuuuuh! Daddy, bigenze gute se ko mbona uhuzagurika usa nk’utarwambaye?”

Njyewe-“Nelson! Nibutse ko Bob yambwiye ko Sacha yaje anshaka inshuro eshatu, ubu ndi gushaka numero ze ngo muhamagare”

Nelson-“Ntiwumva se! Muhamagare nyine niba ari na Free aze kudusanga hariya kwa Dovine mukanya utaza kurya umubu kuko Ma Bella Boo araba ahabaye”

Njyewe-“Ngo mubwire aze? Nonese…”

Nelson-“Ko mbona uhise wikanga se uramutinya? Humura wana umusore aba ari umusore niba ari no guseba waseba rimwe ntiwaseba kabiri”

Njyewe-“Nelson! Ntakubeshye byo ndamutinya, uziko ndi gushaka numero ye nkanayibura kandi nziko nayemeje mo hano?”

Nelson-“Hhhhhh! Nta mpamvu yo gutinya Daddy! Nako ndakuvumbuye, iyo ni imirabyo y’urukundo, izo numero zirebe ahubwo umuhamagare umuhe gahunda ataza gupanga kujya ahandi”

Njyewe-“Nelson! Ariko ubwo uzi iwabo? Hateye ubwoba, uziko afite n’imodoka gaendamo? Ahubwo aho gutumira uriya natumira Rosy niwe amaboko yanjye naye bishobora kureshya”

Nelson-“No! Daddy! Wivuga gutyo, ubwo se urumva undi mwana atarateye intambwe eshatu akaza kukureba? Nawe tera izindi ibihumbi bitatu umusanga, naho uwo Rosy we…”

Nariyumviye gato maze ntagira kureba nitonze muri telephone yanjye nsanga harimo numero enye, iya Bob, Nelson, Clovis na Sacha gusa, ndeba igihe nashakiye iya Sacha ndiseka maze mpita nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya,

Sacha-“Hello”

Ako kanya ugutwi kwakoze muri screen ya telephone numva hagiyemo loudspeakers ndabyihorera Nelson nawe arumva,

Sacha-“Ko utavuga?”

Njyewe-“Eeeh! Mwaramutse mwiriwe muraho! Ndavuga rwose, bite se?”

Sacha-“Hhhhhh! Ninde se utangiye kunsetsa bigeze aha koko?”

Njyewe-“Urareba nako ni Daddy!”

Sacha-“Yiiiiii! Daddy bite? Nimero yanjye uyikuye he?”

Njyewe-“Mumbabarire niba mutabishakaga ariko…”

Sacha-“Oya nta kibazo nuko bintunguye tu!”

Njyewe-“Bob yambwiye ko mwanshatse, sinzi niba aribyo cyangwa ari bya bindi bye by’amashyengo!”

Sacha-“Sha maze ntabwo yakubeshye!”

Njyewe-“Ooooh! Byiza cyane! Nonese…”

Sacha-“Nagiraga ngo nkubaze niba nta telephone yanjye ya Apple wakuye mu rugo igihe muza muri party yanjye igapfa”

Njyewe-“Yeeee? Ngo telephone!”

Sacha-“Abantu bose nabagezeho ni wowe nabuze, ese ubwo kuki wakuyeho telephone wagiragango ntazakubona? Ndakubonye rero kandi ashobora kuba ari nawe uyifite kuko ngo wasohotse mbere y’abandi”

Nkimara kumva ibyo nabuze icyo nsubiza nkanurira Nelson………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 120 muri Online Game

28 Comments

  • Hhhhhhhh Mbega Sacha!

  • hahahaaa!!!! mbega Daddy na Sacha!!!

  • AHHHHHH!!.. GASONGO ATANGIYE KUBANA NA PASCAL KUMUHANDA ! NONE AMWAKIRIJE IMIHINI ! YEWE BISEKEJE BINABABAJE GUSA BARIYA BAKOBWA BABWIJE UKURI PASCAL NUMUSAZA MUBI UYU MUGOROBA KO NUMVA NELSON ASHOBORA KUBA AGIYE KUTUBWIRA IJAMBO TU ! EREGA NTAMUNTU WABANYE NA GASONGO KUVA AHO ATANDUKANIYE NA NELSON WIGEZE AHINDUKA KERETSE DOVINE WENYINE GANZA SE ABONA ATARAHEMUJWE NUBUSA IRIYA MODOKA NISHIRA NTAZAGARUKA ? NELSON AZASANGA WARATEYE IMBERE SANA NGAHO TUBWIRE DUTANGIRE DUHANAGUZE AMAKOTI !

  • Bjr,Daddy aziko bamushakira urukundo,naho ngonukumubaza niba yaratwaye foneeeee ndumiweee

  • Nariyandikishije ntimwakira E-mal yanjye ubu ndumva izinkuru narazanze kuko mutakirumintu niba aruko wenda mbahanze sinzi

  • hahahaha mbega ibisanga we!

  • Hahaha aka noneho naranyumije pe. Daddy hari yiteguye ko sacha amubwira byiza none ati waranyibye.Hahaha ibaze ugiye gutereta umukobwa akqgusanganiza ariya magambo

  • hahahaha ahwi mbega Sacha na Daddy muransekeje pe!

  • ahaaa urukundo ni danger sacha akunda daddy cg nuwa rosy,amaaso kurutiimbe

  • Ddady na Sacha birasekeje mbega weee ibaze.Pascal na gende ni Gasongo wa mukoshora kbs.Thanks Museke kabaye kagufi.

  • Hhhhhhh karangiye kansekeje pe!

  • Yewe iyi fone se ubwo Si yay Indi Rosy yaragiye guha Daddy akayanga Ngo arafata akamake????. Yewe ndumva intambara zigikomeje ????

  • Daddy yishyize mu myanya ngo Sacha yaje kumushaka none ni ukumubaza ko yamutwariye phone! Hahaha!!

  • yoooooo sha Daddy ihangane birambabaje narinziko ugiye wibonera umukunzi nkuko Nelson yamubonye igihe yakundwaga nuwo yabonaga bataberanye

  • Hhahah daddy pole sana,ibaze kweri umukobwa agusanganije iyonkuru

  • yoooooo sogokuru na nyogokuru ba Nuliso barapfuye batabonye ubukwee bwe. pole sana Daddy, tu as construit le chateau en espagne!!!!!!!!!!!!!!!!

  • nge ndi kwiyandikisha bikanga nkeneye ubufasha pe ndumva nabuze amahoro ukuntu inkuru irimo inshika.

  • ariko c mwadufashije koko tukabasha gusoma iyinkuru.

  • Mwihangane rwose mufashe n’abatabasha kwiyandikisha nabo bikunde jyewe buri munsi ndagerageza ariko email yajye ngo ni invalid kandi irakora. None uwabishobora yamfasha.

  • hhhhhhhhh.mbega Dady na sacha birasekeje cyane rwose pe.ariko humura musore muto inkono ihira igihe rwose kandi rwose turakomeza gushimira nuliso kubwinama nziza.RIP kuri nyogokuru na sogokuru.

  • hhhhhh mbega Daddy umbabaje😧😧😧
    thx umuseke

  • NTA MAMA WA NELSON MUHERUKA KUZANA KANDI GUKOMEZA KUBONA NELSON MU BIBAZO SIBYIZA MUZANE BRENDAH MU MUNEZERO

  • Nyamara natwe online game yatugezeho! Bravo Umuseke gutuma dusoma dukoresheje technologies. Benshi barabarakariye byabananiye gufungura inkuru ariko birangiye turihamwe. Ikindi gishimishije no uko kuri iyi episode abakobwa/abagore ari no benshi banditse muri comments! Karibu bashiki bacu ntimugasigare muri technologies.

  • Daddy weeee ihangane weeeee ibyurukundo nuko bitangira

  • Ahwiiii birasekeje pe mbega Sacha na Daddy?Ndasetse nenda guhera umwuka

  • hhhhh NNG(nishwe no guseka) sacha arandangije dady disi niyimpore ndamukomeje

Comments are closed.

en_USEnglish