Umukino wa Rayon sports na AZAM FC wimuriwe muri Nyakanga
Rayon sports ifatanyije na FERWAFA bateguye umukino wa gicuti mpuzamahanga ugamije gushyikiriza no kwishimira igikombe cya shampiyona Rayon sports yatwaye uyu mwaka w’imikino. Umukino uzayihuza na AZAM FC washyizwe hagati ya tariki 8 na 9 Nyakanga 2017.
Nyuma y’inama yateranye kuwa gatatu tariki 31 Gicurasi 2017 igamije kumvikanisha impande zose zirebwa n’ibirori byo gushyikiriza Rayon sports igikombe cya shampiyona yatsindiye, hemejwe ko ibyo birori byakorwa mu mukino wa gicuti mpuzamahanga.
Umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM TV’ yazanye igitekerezo cyo gutumira ikipe yayo AZAM FC. Hari abifuzaga ko umukino wakinwa muri uku kwezi kwa Kamena ariko wimuriwe muri Nyakanga kuko aribwo iyi kipe yo muri Tanzania izaba yatangiye imikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona ya Tanzania (Pre Season).
Uyu mukino uzahuza Rayon sports na AZAM FC wimuriwe muri Nyakanga nkuko Umuseke wabitangarijwe na Gakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon sports.
Gakwaya yagize ati: “FERWAFA yamaze kwemera ubusabe bwacu kandi iradushyigikiye. Urundi ruhande rurebwa n’iyi gahunda ni AZAM FC. Ikizere cyo kwemera kuza mu Rwanda nacyo kiri hejuru ya 50% kuko bafite gahunda yo kuza ino aha muri Pre Season. Umukino uteganyijwe muri ‘week-end’ ya tariki 8-9 Nyakanga 2017.”
Uyu mukino uzaba ikipe y’igihugu Amavubi iri mu mwiherero kuko hazaba habura icyumweru kimwe gusa iyi kipe y’igihugu ikine na Taifa Stars ya Tanzania mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN2018’ izabera muri Kenya.
Umukino uheruka guhuza Rayon sports na AZAM FC yo muri Tanzania, zanganyije 0-0 muri CECAFA 2014 yabereye kuri stade Amahoro.
Roben NGABO
UM– USEKE