Umunyamakuru Stevo wafungiwe i Burundi yashyize hanze indirimbo
Umunyamakuru Gisa Stevo uherutse gufungirwa i Burundi akekwaho ibindi bikorwa mu Burundi nyuma akaza kurekurwa, yashyize hanze indirimbo ivuga ku rukundo yise {Turahuza}.
Avuga ko ubutumwa buri muri iyo ndirimbo ntaho buhuriye na politike cyangwa se ngo abe yarayikoze ashaka kubwiriramo abamuhohoteye. Ni indirimbo y’urukundo rusanzwe.
Uyu ni umwe mu banyamakuru akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakoraga kuri Salus na Flash Fm zo mu Rwanda.
Uretse gukora itangazamakuru, Gisa yaje no kugaragara muri filime y’uduce [Series} yacaga kuri Television Rwanda yitwaga ‘Sakabaka’.
Nyuma y’aho agiriye kuba i Burundi ubu niwe uhagarariye ibiganiro kuri Buja Fm imwe mu ma radio i Burundi.
Stevo yabwiye Umuseke ko abahanzi b’abanyarwanda bafite amahirwe yo gukundwa mu karere kubera ubuhanga bwabo. Ariko nta n’umwe abona ufite intumbero yo kwimenyekanisha hanze y’u Rwanda.
Ati “Nabaye mu Rwanda igihe kirekire. Nzi neza ubuhanga bw’abahanzi b’abanyarwanda. Gusa birababaza iyo ubona ku rutonde rw’indirimbo zicurangwa i Burundi nta nyarwanda 3 usangamo”.
Abajijwe ku bijyanye n’ifungwa rye n’ifungurwa n’icyo yaziraga, yavuze ko nta kintu yifuza kubitangazaho. Icyo ashyize imbere ari ibikorwa. Kandi ko ubu ameze neza i Burundi.
https://www.youtube.com/watch?v=UDPcN51QEx8
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
Reka twumve babandi bavugako mu Burundi nta leta ibayo.Nabanadi bavugako ko Nkurunziza arara yica akirirwa yicabarundi.
Wowe wiyise pepe,kubera ko uwo musore yarekuwe bishatse kuvuga ko mu Burundi hari abantu baticwa umunsi ku wundi? Yagize amahirwe ararekurwa ariko abenshi ayo mahirwe ntayo babonye imiryango yabo niyo izi umutekano uri i burundi
@Ngabo, Ese urasanga yanga ubuzima bwe? umunyarwanda ushimangira ko ameze neza mu Burundi iyasanga ubuzima bwe buri mu kaga abayaratashye kera.
@murenzi, icyo wamenya uriya mugabo ise n’umurundi naho nyine niwe munyarwanda bishatse kuvaga ari iwabo i Burundi .Iyo yari kuba ari umunyarwanda ku babyeyi bombi yari kuborera mu mpimba .
@Ngabo, nonese mu Rwanda harimpunzi zingahe zabarundi? Nibarumurundi se kuki atahunze ngwaze mu Rwanda kimwe nabandi? Izimpunzi zose nzizisanga zarakoeshejwe mu nyungun za politiki kimwe nimpunzi,zabanyekongo ziri Kiziba ziri kurira ayo kwarika.
good, nkunze ko mwumvise inama mugahindura titre mwari mwashyizeho burya abantu keshi twisomera titre yonyine, iyo ushyizeho titre idahuye nukuri ni amakosa akomeye
Comments are closed.