Digiqole ad

Musanze: Abatubura imbuto y’ibirayi bihaye imyaka itatu bagakemura ikibazo cy’imbuto

 Musanze: Abatubura imbuto y’ibirayi bihaye imyaka itatu bagakemura ikibazo cy’imbuto

Ubuhinzi bw’ibirayi mu butaka bw’amakoro mu karere ka Musanze

Abatubuzi b’ibirayi bo mu karere ka Musanze bavuga ko mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere bazaba bakemuye ikibazo cy’ibura ry’imbuto z’ibirayi cyakunze kuvugwa mu bahinga ibirayi.

Ubuhinzi bw’ibirayi mu butaka bw’amakoro mu karere ka Musanze

Nzabarinda Isaac umutubuzi w’imbuto z’ibirayi watangiye ako kazi muri 2012, avuga ko yatangiye uyu mwuga kugira ngo afashe abahinzi kugera ku mbuto nziza ku buryo butabagoye.

Ati “Ikibazo cy’imbuto ni ikintu kiba kidukomereye kuko ku mwaka dukenera toni 120 000, ku gihebwe kimwe twakeneraga toni 40 000 ariko hakabonekamo 2% by’imbuto nziza gusa.”

Nzabarinda avuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashishikarije ba rwiyemezamirimo kwinjira mu mwuga wo gutubura imbuto y’ibirayi, kuko ngo abasanzwe babikora bataragera ku gutubura imbuti nyinshi bakoresheje ubutaka buto.

Ati “Kugeza ubu hamaze gufatwa ingamba nyinshi zo kongera imbuto z’ibirayi, mu 2012 habonekaga imbuto ziri ku kigero cya 2% ubu zigeze ku kigero cya 25%. Ibyo biduha icyizere ko nidukomeza gushyira hamwe nka ba rwiyemezamirimo imbuto y’ibirayi izaboneka kandi ku giciro cyoroheye umuhinzi.”

Uyu mutubuzi w’imbuto y’ibirayi avuga ko bateganya ko nibura mu gihe cy’imyaka itatu bazaba barakemuye ikibazo cy’imbuto y’ibirayi abahinzi babasha kuyibona ku buryo buhagije.

Mu rwego gukemura burundu ikibazo cyo kubura kw’imbuto y’ibirayi hashyizweho ikigega cy’imbuto z’ibirayi cyashinzwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo gifashe abatubuzi b’imbuto z’ibirayi kwishyira hamwe.

Iki kigega cyagiyeho ngo gikemure ibibazo byinshi byari mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi kuko akazi kahakorerwa niko gatuma ibirayi bihingwa biboneka kugera ubwo bijyanwa ku isoko, iyo imbuto ihenze n’ibirayi bigera ku isoko bihenze.

Mbarushimana Salome ukuriye icyo kigega agira ati “Ikigega cyagiyeho nyuma y’ubushakashatsi bwari bumaze gukorwa na Minisiteri (MINAGRI) basanga hari ikibazo gikomeye cyo kubona imbuto z’umwimerere, ikindi cyari gihari gikomeye wasangaga hahigwa imbuto zitizewe zaturukaga muri Uganda.”

Mbarushima yakomeje avuga ikigega cy’imbuto kuva cyajyaho biri gutanga igisubizo. Ubu ngo kugira ngo imbuto igere ku muhinzi uhereye igihe itangira gutuburwa bifata amezi umunani.

Agira ati “Ni ubwambere mu buhinzi bw’ibirayi umuhinzi agira ahantu ajya gushakira imbuto kuko twari tumenyereye ko ajya gushakira imbuto aho bagurisha ibirayi byo kurya, ariko ubu mu turere 10 tuzwiho tweza ibirayi babasha kubona imbuto.”

Inzu Nzabarinda Isaac atuburiramo imbuto y’ibirayi
Nzabarinda Isaac umutubuzi w’imbuto y’ibirayi avugako akabuto kamwe k’ikirayi kagura amafaranga 1OO
Mbarushimana Salome umuboyobozi w’ikigega cy’imbuto z’ibirayi avuga ko bifuza ko umwuga wo gutubura imbuto y’ibirayi wakwinjiramo abikorera benshi

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish