Amajyepfo: Ishyirahamwe ry’Amakoperative yo muri Canada ryasoje igihe cyaryo
Ishyirahamwe ry’Amakoperative yo muri Canada (Canadian Co-operative Association) rishoje imirimo yaryo ryubatse inganda eshatu zitunganya igihingwa cy’umuceri n’ibigori n’ubuhunikiro 14 n’ubwanikiro 41.
Mu muhango wo gusoza ibikorwa by’Ibyishyirahamwe ry’Amakoperative yo muri Canada ryakoreraga mu Rwanda cyane cyane mu turere dutanu two mu Ntara y’Amajyepfo, — USENGIMANA Emmanuel Umuhuzabikorwa waryo yavuze ko hari inganda eshatu zitunganya igihingwa cy’umuceri n’ibigori bubatse bityo ngo bagiye gusigasira ibyo bikorwa ku buryo bitazasubira inyuma.
— USENGIMANA avuga ko mbere y’uko izi nganda zitangira kubakwa babanje kongera ubuso bahingaho kugira ngo nizuzura zizabone umusaruro mwinshi zitunganya kuko ngo kuri Hegitari imwe (Ha 1) basaruraga toni ebyiri n’igice, ubu abahinzi ngo basarura toni enye z’umuceri, kuri Hegitari imwe.
Yagize ati “Abanyarwanda, ibyo uyu mushinga udusigiye ndizera ko bitazasubira inyuma.”
Perezida w’urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative, Augustin KATABARWA asobanura ko hari imbogamizi Abanyarwanda bafite zo kutitabira amakoperative kuko ngo abarenga miliyoni ndwi (7 000 000) abari mu makoperative barenga gato miliyoni eshatu umubare avuga ko ukiri hasi ku bagombye kuba bayarimo.
Ati: “Ibyiza CCA isigiye Abanyamuryango b’aya makoperative byagombye kuririmbwa n’izi miliyoni z’Abanyarwanda zitari zitabira ibikorwa by’amakoperative.”
Béatrice UWAMARIYA Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wari muri uyu muhango, yashimiye ubuyobozi bw’uyu mushinga ku mikoranire myiza bagaragaje muri iyi myaka bamaze asaba ko abanyamuryango b’amakoperative bagombye kwagura ibitekerezo bigamije guhangana n’ibihe bibi biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati: “Mwite cyane mu kuvomerera imyaka no kuyihunika kuko hari igihe abahinzi bagurisha umusaruro bejeje wose hanze bakongera kuwugura uhenze.”
Mu Ntara y’Amajyepfo, Umushinga CCA ukorera mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, na Gisagara, no mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.
Muri iyi Ntara y’Amajyepfo hari amakoperative 15 afite abanyamuryango ibihumbi bine (4000). Uyu mushinga CCA watangiye mu mwaka wa 2012 ukaba ushoje imirimo yawo ukoresheje miliyoni 270 y’amafaranga y’u Rwanda.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.