Month: <span>June 2017</span>

Rihanna mu rukundo n’umuherwe wo muri Arabia Saoudite Jamel Hassan

Robyn Fenty wamamaye nka Rihanna, nyuma ya Chris Brown na Drake ubu ari mu rukundo n’umwe mu bakire bakomeye muri Arabia Saoudite ariko ukiri muto witwa Jameel Hassan. Amafoto yasohowe na TMZ yerekana bombi bitegura kurira indege batashye bavuye kwishimana ahitwa Ibiza . Amwe mu mafoto yagaragajwe na TMZ yerekana Rihanna na Jameel basomana kandi […]Irambuye

Banki BNP y’i Paris iraregwa kugurira intwaro abakoraga Jenoside

Amakuru yegeranyijwe n’ikinyamakuru Le Monde na Radio France aravuga ko Banki mpuzamahanga ya BNP Paribas ikorera i Paris iregwa gutanga amafaranga yo kugura intwaro mu buryo butemewe kuri Leta ya Kigali mukwa gatandatu 1994 mu gihe hariho haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Banki iraregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside. Ni ikirego kitari cyaravuzwe mbere cyatanzwe mu rukiko […]Irambuye

Sinzi icyo nakwitura Rayon yangejeje kuri byose mfite ubu- Savio

Umukino Rayon sports yatsinzemo Espoir FC niwo mukino wa nyuma Nshuti Dominique Savio akiniye Rayon yari amazemo imyaka ibiri. Yasinyiye AS Kigali. Gusa ngo afitiye Rayon sports ishimwe rikomeye ku mutima kuko yamugejeje kuri byose afite ubu. Kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2017 nibwo byatangajwe ku mugaragaro ko umukinnyi wo ku mpande usatira […]Irambuye

Kamonyi: Abarokotse barenga 50 batishoboye bari mu nzu zishaje cyane

Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu tugari twa Murehe na Mwirute mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi baravuga ko batewe impungenge no kuba inzu bubakiwe zishaje ku buryo zimwe zishobora gusenyuka mu gihe cya vuba. Umuseke wazengurtse mu midugudu itandukanye aba barokotse Jenoside batuyemo, maze uvugana na bamwe muri bo  bafite ibibazo  by’amacumbi kurusha […]Irambuye

Espoir FC yageze kuri ‘final’, abatuye Rusizi barara mu birori

Amateka yanditswe na Espoir FC igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yababaje benshi bakunda Rayon ariko yanashimishije benshi biganjemo abatuye n’abavuka mu karere ka Rusizi. Byatumye bajya mu mihanda kwishimana. Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2017 mu mujyi Kamembe hari ibirori. Ni nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe […]Irambuye

Episode 146: Mama Daddy yabwiwe n’umugabo atazi amagambo akomeye yahoraga

Njye na Joy twarikanze tureba hirya, tubona Papa Sacha ari gusohora Bob na Sacha akomeza kwinginga cyane, Papa Sacha-“Sohoka vuba se! Nkubone hanze! Nta soni uratinyuka ukaza kuriza umwana wanjye iwanjye ngo ngaho ni inkundo?” Sacha-“Papa! Mbabarira umureke abanze ansobanurire, ni ukuri kurira ni urukundo rubinteye!” Papa Sacha-“Urwo nirwo ntashaka rero! Uri umukobwa wanjye umwe […]Irambuye

Mu myaka 5 ngo u Rwanda ruzaba rutagikodesha Ambasade

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Sena y’u Rwanda yasuzumye inemeza raporo y’imikorere ya za Ambasade z’u Rwanda mu mahanga yagejejweho na Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ya Sena. Baganiriye kubyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ubushize ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rufite inyubako za Ambasade zarwo mu mahanga rutakizikodesha aho bikorwa ubu. […]Irambuye

Nshuti Savio yemeje ko AS Kigali yamuguze 16M n’imodoka ya

Nshuti Dominique Savio yaciye agahigo k’umukinnyi uhenze mu bo mu Rwanda uguzwe n’ikipe yo mu Rwanda, ubwe yemeje ko AS Kigali yayisinyiye amasezerano y’imyaka itatu aguzwe miliyoni 16 z’amanyarwanda n’ibindi bintu birengaho by’agaciro. Nyuma yo gusezererwa na Espoir FC mu gikombe cy’amahoro ari kumwe n’ikipe ya Rayon Sports, Nshuti yabwiye Umuseke ko yamaze kumvikana na […]Irambuye

Ngoma: Abaturage ubwabo biyubakiye biro 40 z’abajyanama b’ubuzima

Abaturage bo mu murenge wa Rurenge barashimwa urugero rwiza rwo kwishakira ibisubizo nyuma y’uko bagize uruhare runini mu kubaka inzu abajyanama b’ubuzima bazajya bakoreramo mu gihe babavura by’ibanze. Byari mu gukemura ikibazo cyo kubura aho aba bajyanama bakorera. Muri uyu murenge wa Rurenge abaturage baho bafashe umwanzuro wo kwikemurira iki kibazo cy’abajyanama b’ubuzima babo, ubu […]Irambuye

en_USEnglish