Digiqole ad

Sinzi icyo nakwitura Rayon yangejeje kuri byose mfite ubu- Savio Nshuti

 Sinzi icyo nakwitura Rayon yangejeje kuri byose mfite ubu- Savio Nshuti

Savio Nshuti wari umaze imyaka ibiri muri Rayon ngo ayifitiye ishimwe rikomeye

Umukino Rayon sports yatsinzemo Espoir FC niwo mukino wa nyuma Nshuti Dominique Savio akiniye Rayon yari amazemo imyaka ibiri. Yasinyiye AS Kigali. Gusa ngo afitiye Rayon sports ishimwe rikomeye ku mutima kuko yamugejeje kuri byose afite ubu.

Savio Nshuti wari umaze imyaka ibiri muri Rayon ngo ayifitiye ishimwe rikomeye
Savio Nshuti wari umaze imyaka ibiri muri Rayon ngo ayifitiye ishimwe rikomeye

Kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2017 nibwo byatangajwe ku mugaragaro ko umukinnyi wo ku mpande usatira wa Rayon sports n’ikipe y’igihugu Amavubi Savio Nshuti Dominique yasinyiye AS

Uyu musore wasinyiye Rayon sports tarikin 14 Nyakanga 2015 akayikinira imyaka ibiri, akayihesha igikombe cy’Amahoro 2016 n’icya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ 2016-17 yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe.

Mu kiganiro Savio Nshuti Dominique yagiranye n’Umuseke yagize ati: “Sinzi amagambo nakoresha nshimira buri umwe wamfashije kandi wambaye hafi mu myaka ibiri maze muri Rayon sports. Gutozwa, kuyoborwa n’abagize umuryango wa Rayon ni amahirwe akomeye nagize mu buzima.

Bamfashije kugera kuri buri kimwe mfite uyu munsi. Ni ikipe yamfashije kwigaragaza binatuma ngera mu ikipe y’igihugu nahoze ndota. Ni ikipe natwayemo ibikombe, icyo njye mbona nk’ikimenyetso cy’umukinnyi mwiza. Ni ikipe yanteje imbere mu buryo bw’imibereho kuko yanguze mvuye mu Isonga itaraduhaga byinshi (amafaranga). Muri make sinzi icyo nakwitura Rayon sports gusa ndayishimira cyane.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko nta biganiro birambuye yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon sports ngo yongere amasezerano kandi nta ruhare yabigizemo.

Rayon sports sinavuga ko nanze kuyisinyira nuko benshi babivuga, kuko twaganiriye inshuro imwe gusa. Nabwo kandi ntitwaganiraga kuri gahunda yo kongera amasezerano. Twavuganaga ku makipe yanshakaga yo mu Bubiligi. Nta byinshi bijyanye n’amasezerano bigeze bambwiraho.”

Savio Nshuti yakomeje avuga ko yatunguwe n’ubushake bukomeye AS Kigali yamugaragarije kuko ibyo we na ‘agent’ we bayisabye byose yabyemeye. Byatumye afata umwanzuro wo kuyisinyira amasezerano y’imyaka itatu.

Uyu musore abaye umukinnyi wa gatandatu (6) AS Kigali isinyishije yitegura shampiyona itaha, nyuma ya; Jimmy Mbaraga (Marines FC), Ishimwe Kevin (Pepiniere FC), Ngandu Omar (APR FC), Ngama Emmanuel (Mukura VS) na Ndarusanze Jean Claude (Lydia ludic y’i Burundi).

Nyuma yo gutsinda Police FC igitego mu cyumweru gishize yagiye imbere y'abafana akoresha amaboko asa n'ubasezera
Nyuma yo gutsinda Police FC igitego mu cyumweru gishize yagiye imbere y’abafana akoresha amaboko asa n’ubasezera
AS Kigali yamuhaye byose yifuza yemera kuyisinyira
AS Kigali yamuhaye byose yifuza yemera kuyisinyira

Roben  NGABO

UM– USEKE

6 Comments

  • Aba Rayon icyo tugushinja nikimwe gusa kwirwaza ukanga kujya Rusizi rwose nikintu kitari kiza wadukoreye naho kujya aho bamuha agatubutse uwabimwangira kwaba ari ukwikunda.

  • Amahirwe masa!

  • Oya yenda ntiyirwaje kuko umuntu niwe wiyumva uko umubiri we umeze.
    Najye kwihahira hazaza undi nawe avemo umukinnyi mwiza amenyekane nkuko na SAVIO atarazwi ariko Rayon ikamugira uwo ari ubu.

  • Uyu muhungu namukundaga ariko rwikubye kabiri. Nta kintu kiza kibaho nko kumenya gushima ineza wagiriwe, nabonye bishoborwa na bacye cyane mu gihe cya none tugezemo, aho isi yameze amenyo.

    Savio, komeza utere imbere uzagera kure, Rayon Sports nawe ushake uzamusimbura uri murwego rwe cyangwa rwisumbuyeho kuko buriya hari uwo Imana yashatse ko azaza akajya mu wamya we ntacyo ijya ikora kubw’impanuka!

  • mwarirwaje mwanga kujya rusizi mwigumira Kgl muri deals zanyu za cash, gusa pierrot abarusha ubutwari basha. gusa nawe nkwifurije amahirwe masa kura ujye ejuru. nabandi bazaze bigaragaze muri rayon yacu, nabo nibitanga byukuri izabageza aho barotaga kuzagera.

  • ntibibatangaze ahise aba fec kuko rayon sport irarera kandi hari abagiye bayivamo bagera ahandi bikanga pe ntibakomeze kumenyekana gusa rayon yatanze igikombe pe, yarizize rwose

Comments are closed.

en_USEnglish