Espoir FC yageze kuri ‘final’, abatuye Rusizi barara mu birori
Amateka yanditswe na Espoir FC igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yababaje benshi bakunda Rayon ariko yanashimishije benshi biganjemo abatuye n’abavuka mu karere ka Rusizi. Byatumye bajya mu mihanda kwishimana.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2017 mu mujyi Kamembe hari ibirori. Ni nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe yaho na Rayon sports, warangiye Espoir FC isezereye Rayon ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri stade Regional ya Kigali umutoza wa Espoir FC, Umurundi Jimmy Ndizeye yabwiye abanyamakuru ko ikimushimishije cyane ari ukuba akoze amateka mu ikipe idahabwa amahirwe.
Ndizeye yagize ati: “Ni ibyishimo byinshi kuri buri umwe ukunda Espoir FC. Biba bigoye kwitwara neza cyane muri shampiyona iyo uri ikipe nto nk’iyacu. Ariko amarushanwa nk’aya y’imikino mike biba bishoboka no gutungurana ugatwara igikombe. Ubu niyo ntego twihaye. Turishimye birenze uko buri umwe yabikeka. Intsinzi nyituye abakunzi ba Espoir FC bose.”
Mubo uyu mutoza yatuye intsinzi harimo n’abatuye akarere ka Rusizi Espoir FC ikomokamo. Abaturajye b’umujyi wa Kamembe barebye uyu mukino kuri AZAM TV. Bageze ku munota wa nyuma bagifite ubwoba, ariko umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim yasifuye ko umukino urangiye bagaragaje ibyishimo byinshi.
Urusaku rw’amahoni y’ibinyabiziga rwumvikanaga hose mu mujyi, benshi bajya mu tubari kubyina, gusa ngo biteguye kwakirana ikipe yabo ibyishimo byinshi isubiye yo, nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umukecuru Kantengwa Salima uzwi mu bafana ba Espoir FC.
Yagize ati: “Twishimye bitabaho numvise ko ikipe yacu yatsinze ndyama hasi ndarambarara kubera ibyishimo nkunda ikipe yacu nzayakira itinze kugera I Rusizi kandi bakoze abana bacu Imana ibahe igikombe.”
Espoir FC yageze ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki 4 Nyakanga 2017. Itegereje iza gukomeza hagati ya APR FC n’Amagaju FC mu mukino wa ½ ukinwa kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena kuri stade Regional ya Kigali.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
TURABAHAYEEEEEE! BRAVO ESPOIR
si uba mbere espoir yakinnye final na rayon nanone muri za 1998
amateka si ubwa mbere iyandika mujye mukurikira
abo babyita amateka mashya ni abejobundi ahubwo harigihe espoir yakubise rayon kuri final mumyaka yashize.
Comments are closed.