Digiqole ad

Nshuti Savio yemeje ko AS Kigali yamuguze 16M n’imodoka ya Hyundai

 Nshuti Savio yemeje ko AS Kigali yamuguze 16M n’imodoka ya Hyundai

Nshuti Dominic Savio ubu agiye muri iyi kipe ya AS Kigali yajyaga agora cyane iyo yakinaga na Rayon

Nshuti Dominique Savio yaciye agahigo k’umukinnyi uhenze mu bo mu Rwanda uguzwe n’ikipe yo mu Rwanda, ubwe yemeje ko AS Kigali yayisinyiye amasezerano y’imyaka itatu aguzwe miliyoni 16 z’amanyarwanda n’ibindi bintu birengaho by’agaciro.

Nshuti Dominique Savio ubu niwe mukinnyi uhenze muri shampionat y'u Rwanda
Nshuti Dominique Savio ubu niwe mukinnyi uhenze muri shampionat y’u Rwanda

Nyuma yo gusezererwa na Espoir FC mu gikombe cy’amahoro ari kumwe n’ikipe ya Rayon Sports, Nshuti yabwiye Umuseke ko yamaze kumvikana na AS Kigali akanayisinyira.

Uyu musore yavuze ko yabasinyiye amasezerano y’imyaka itatu aguzwe miliyoni 16, agahabwa imodoka ya Hyundai y’agaciro ka  miliyoni icyenda ikaba iye, akanakodesherezwa inzu mu gihe cy’imyaka itatu y’aya masezerano.

Uyu musore azajya ahembwa amafaranga ibihumbi magana atanu buri kwezi.

Uku kugurwa kwe n’agaciro kabyo nta wundi mukinnyi urabigezaho avuye mu ikipe yo mu Rwanda ajya mu yindi.

Djihad Bizimana, Faustin Usengimana na Ngabo Albert nibo baguzwe menshi, buri wese miliyoni 10 bava muri Rayon bajya muri APR. Undi ni Kwizera Pierrot wongerewe amasezerano muri Rayon Sports umwaka ushize nk’iki gihe nawe ahawe miliyoni 10.

Ikipe izifuza gutwara Nshuti imuvanye muri AS Kigali atarangije amasezerano ye ngo izamugura nibura USD80 000, ni arenga miliyoni 65 z’amanyarwanda.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nta give AS Kigali itatanguranywe Ku masoko y’igura n’igurisha.

  • Nta gihe AS Kigali itatanguranywe Ku masoko y’igura n’igurisha.

  • Nizere ko aya mafranga atavuye mu ngengo y’imari ya Leta ahubwo ko yatanzwe n’abantu bikorera ku giti cyabo kubera ko n’ubwo uyu musore ari umuhanga, ntabwo akwiye ariya mafranga na biriya bindi bivugwa yemerewe cyangwa yahawe. Auditor General afashe Abanyarwanda gusesengura ibi bintu rwoose.

  • yakinaga neza kuko yananaga n abahanga ariko se hariya azakinana nande?azicuza bitarenze phase retour ndetse n ubu bugambanyi bakoreye RAYON SPORT bazabwicuza, bareba ko — USENGIMANA FAUSTIN atari ku rutonde rw abakinnyi 10 APR FC igomba kwirukana.

  • none se rayon ni gereza ntimugatege abantu iminsi bwana

Comments are closed.

en_USEnglish