NI AMATEKA!!! Espoir FC isezereye Rayon ijya kuri ‘Final’ y’icy’Amahoro
Nyamirambo- Rayon sports inaniwe gusubira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 gusa kidahagije kuko i Rusizi yatsinzwe 2-0. Ku nshuro ya mbere mu mateka Espoir FC kuri final.
Ni ibirori mu mujyi wa Rusizi no ku bahavuka kuko ikipe yaho y’umupira w’amaguru Espoir FC igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Igitwaye byayihesha amahirwe yo kuzasohokera u Rwanda mu marushanwa ya CAF ‘Total Confederations Cup’. Ibigezeho isezereye Rayon sports mu mikino ibiri, ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Umukino wo kwishyura wabereye kuri stade Regional ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2017, Rayon sports yawujemo izi ko isabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bitatu ngo igere ku mukino wa nyuma. Mbere yo kuwutangira hafashwe umunota wo kuzirikana umubyeyi (Se) wa Nahimana Shasir rutahizamu wa Rayon sports washizemo umwuka kuri uyu wa kabiri.
Iminota ya mbere y’umukino Rayon yatangiranye imbaraga nyinshi n’inyota yo gufungura amazamu. Mu minota 15 gusa yari yabonye ‘corner’ enye ku mipira Savio Nshuti Dominique na Nahimana Shasir bagezaga imbere y’izamu ariko Patrick Isingizwe urindira Espoir FC akababera ibamba.
Abakunzi ba Rayon sports bagize ikizere cyo kwishyura ibitego bibiri batsinzwe mu mukino ubanza ku munota wa 18, ubwo Mutsinzi Ange Jimmy yafunguraga amazamu n’umutwe kuri ‘corner’ yari itewe na Manishimwe Djabel.
Abasore ba Jimmy Ndizeye umurundi utoza Espoir FC bakangutse batangira kunyuzamo bagasatira byagabanyije igitutu bashyirwagaho na Rayon sports. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Masudi Djuma yibukije abakinnyi be ko bagisabwa gutsinda ibitego bibiri ngo bagere ku ntego. Bagarutse mu gice cya kabiri basatira cyane. Ku munota wa 48 amakipe yombi yashoboraga kunganya igiteranyo cy’ibitego ku mupira Nova Bayama yahaye Nahimana Shasir wari imbere y’izamu ariko Moninga Walusambo awumwaka nta kosa.
Nyuma y’iminota 12 abarebaga umupira batekereje ko Rayon sports ikwiye guhabwa penaliti ku mupira myugariro wa Espoir FC Harelimana Jean Damascene ’Gisimba’ yakoze n’akaboko mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim yemeza ko nta kosa yakoze.
Ku munota wa 78 Manishimwe Djabel yahaye umwanya Nsengiyumva Moustapha ngo bagerageze gusatira n’umuduko ariko igitego kirabura umukino urangira Rayon sports itsinze 1-0 ariko isezerewe ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Espoir FC igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere mu mateka yayo. Itegereje izatsinda mu mukino uzahuza APR FC n’Amagaju FC kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena 2017.
Rayon sports yatwaye igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize izakina umwanya wa gatatu n’izatsindwa.
Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Munezero Fiston, Nova Bayama, Fabrice Mugheni, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, na Nahimana Shassir.
Espoir FC: Patrick Isingizwe, Harelimana Jean Damascene ’Gisimba’, Mbogo Ally, Jacques Wilonja, Moninga Walusambo, Jean Dushimumugenzi, Adolphe Hakundukize, Bazir Hatungimana, Barora Bao, Wilonja Albert, Renzaho Hussein.
Roben NGABO
UM– USEKE
8 Comments
Igishimishije kurusha ibid, ni ukuba De Gaulle azareba finale itarimo Gasenyi, stade yuzuye abafana batarimo abareyo.
Igishimishije kurusha ibid, ni ukuba De Gaulle azareba finale itarimo Gasenyi, stade yuzuye abafana batarimo abareyo.
batwibye fc. nukori espoir yatwibye kbsa na de Gaul aratwanga
Ibi nibyiza. Football ifite impunduka. Ahubwo Byabaga byiza iyo Espoir it warahiriye igikombe. Bizatuma umupira usibira Kuba umupira. Impunduka ni nziza. Kwirara bibi. Nibyo byishe APR. Kwinisha yonyine yikinisha yonyine mu Kibuga. Yahise yibera star a domicile. Irabyishimira iravetera birarangira. So umupira ugomba nibura kubona ugutsinda.
ESPOIR YACU OYEEEEEEEEEEE!
Insinzwi y’ubuginga !!! Umurengwe no kwirara ukumva ko uko ugiye mu kibuga insinzi ari iyawe utaranakina !!! Ibi bijye bibera isomo andi makipe yose amenyeko nta mukino numwe wasuzugura ,nta equipe y’akana ihari.
Abafana ba Rayon Sport bagomba kumenya ko no gutsindwa bibaho, ni fair-play! ubu se Ronaldo wa Portugal ntiyarangije kwiyumanganya nyuma y’aho Chili ibatsinze 3-0?
congl kuri thiery wacu big up nubwo mutashye mwagerageje peeee
Comments are closed.