Digiqole ad

Umufana yishyingije Lil G, ashyira hanze n’ifoto y’ubukwe

 Umufana yishyingije Lil G, ashyira hanze n’ifoto y’ubukwe

Lil G yasobanuriye abantu ko iyo foto atari ukuri. Ndetse n’ingano y’uwo mugabo ntaho ihuriye n’iya Lil G

Zinath utuye kuri 19 ugana i Kabuga hafi n’aho bita kuri {Communaute}, yashyize hanze ifoto igaragaraza ko yashyingiranywe na Lil G. Iyo foto iteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Lil G yasobanuriye abantu ko iyo foto atari ukuri. Ndetse n’ingano y’uwo mugabo ntaho ihuriye n’iya Lil G

Uyu mukobwa ngo yari amaze igihe abwira Lil G ko amukunda bitandukanye cyane n’iby’ubufana bw’umuziki. Gusa we akumva ari ko imikino.

Byaje gutuma Lil G afata umwanya wo kujya guhura na Zinath. Icyo gihe bahurira kuri Tv1 kubera ko yari agiye kureba umunyamakuru witwa Ziggy55.

Lil G avuga ko we atigeze atekereza ko uwo mukobwa byageza aho akoresha ifoto yerekana ko babaye umugore n’umugabo akanayishyira ku mbugankoranyambaga.

Ati “Uwo mukobwa yamaze igihe kinini amvugisha ambwira ko ankunda. Gusa njye nkamushimira nzi ko ari umufana usanzwe. Aho atangiriye kubikomeza nabaye nk’ugabanyije umubano wanjye nawe. Iby’iyi foto byo byandenze”.

Ku bijyanye no kuba hari isura ye irimo kwangirika nk’umuhanzi uzwi n’abantu benshi, Lil G yavuze ko abanyarwanda aria bantu bazi gushishoza. Bishoboka ko babona ko iyo foto ari ukuri cyangwa se ari photoshop.

Avuga ko atagiye kubirekera aha. Ahubwo agiye gushaka Zinath akamuha gasopo aho kuba yabishyira mu nzego z’umutekano ngo zimukurikirane.

https://www.youtube.com/watch?v=f_DjA0MLsa8

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ariko aka ni akumiro pe, biransekeje Zina yakunze urudashoboka ikigaragara, ibi byereKn KO mour fou ariyo yamutesheje umutwe.Lil G nawe ntibiguteshe umutwe nt an’impamvu yo kumuha gasopo with time bizashira uko logic izagenda iza don’t worry

  • Ibyonnu busutwa bwa LIL G

    inganzo iramukamanye bite kabili atavugwa aba ahimbye iyi mitwe !!!!

    Kora ibyo ushoboye uve mu buhanzi utagira mwaaaa utazaseba

  • ubwoturaje twumvengo yamuteyinda nka diane wa bruce mellody, suko byatangiye byitwango numufana, ahaaaa nzabandora numwana wumunyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish