Digiqole ad

U Rwanda mu bihugu bitifuza ko byakorerwamo ibyaha by’iyezandonke no gufasha iterabwoba

 U Rwanda mu bihugu bitifuza ko byakorerwamo ibyaha by’iyezandonke no gufasha iterabwoba

Dr Uziel Ndagijimana ni we wari uhagarariye Guverinoma mu Nteko asobanura impamvu yo kuba umunyamuryango wa

Abadepite kuri uyu wa kane batoye bemeza ko U Rwanda ruba umunyamuryango wuzuye mu bihugu birwanya iyezandonke muri Africa y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, kuri Dr Uziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Igenamigambo ngo bizafasha mu gukumira koi bi byaha byabera mu Rwanda.

Dr Uziel Ndagijimana ni we wari uhagarariye Guverinoma mu Nteko asobanura impamvu yo kuba umunyamuryango wa

Mu nama y’Abaminisitiri yabereye yabereye i Luanda muri Angola ku wa 5 Nzeri 2014 ni bwo u Rwanda rwemerewe kuba umunyamuryango w’indorerezi ubu rukaba rushaka kuba umunyamuryango wuzuye.

Dr Uziel Ndagijimana yabwiye Abadepite ko kuba u Rwanda rwaba umunyamuryango w’ibi bihugu birwanya iyezandonke (Eastern and Southern Africa Anti-Money laundering Group) bizarufasha kwirinda ko Akarere kakwibasirwa n’ibikorwa by’iyezandonke n’ibitera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Ati “Ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ibikorwa by’iyezandonke n’iterabwoba ni ingenzi.”

Yavuze ko hakeneyewe guhabwa amakuru no guhabwa ubufasha mu rwego rw’amategeko hagati y’inzego z’iperereza mu bijyanye n’imari kugira ngo hakumirwe ibyo bikorwa by’ubugiranabi.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Dr Uziel Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rwashyizeho itegeko rirwanya bene ibi byaha mu 2008.

Ku rwego rw’igihugo rw’igihugu ngo inyungu zo kwinjira muri uyu muryango harimo inyungu cyane mu bijyanye no  kungurana inama no gukurikirana amakuru ku mayeri mashya akoreshwa n’abakora ibi byaha.

Ati “Inyungu ni nyinshi, hari uguhana amakuru, kubaka ubushobozi mu bijyanye no guhugura abakozi bo mu mabanki, kuko abakoresha ibikorwa by’iterabwoba, abakoresha urujya n’uruza rw’amafaranga afite inkomoko itemewe bijyenda bihinduka kuko baba bazi ko hari inzego zibigenzura, ni ngombwa ko inzego na zo ziyungura ubumenyi kuko ni ibintu birenga imipaka y’ibihugu.”

Ibihugu ngo bisangira ubumenyi mu gushyiraho amategeko, mu kongerera ubumenyi abakozi no gushyiraho amabwiriza ngo bungurana basangira amakuru ku ngero babonye ku buryo ngo ari ukubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibi byaha ku rwego rw’akarere.

Hon. Depite Begumisa Safari yagaragaje ko hari impungenge koi bi byaha bikorwa n’abantu bakomeye barimo Abakuru b’Ibihugu cyangwa abo mu miryango yabo, ariko Dr Uziel yavuze ko hari urwego rushinzwe gukurikirana bene ibi byaha ku rwego rw’Isi, rwitwa Financial Action Task-Force rukorera mu Bufaransa.

Mu Rwanda Banki Nkuru y’Igihugu ngo niyo itanga amabwiriza ku mabanki yandi kugira ngo agenzura urujya n’uruza rw’amafaranga niba hari amafaranga akekwa ko akomoka ku isoko ritemewe akurikiranwe.

Mu nama yabaye tariki ya 17 Mutarama 2017, yahuje inzego zitandukanye zifitanye isano no kurwanya ibyaha na ruswa,  ACP Morris Muligo ukuriye Ubugenzacyaha (CID) mu Rwanda iterabwoba ari icyaha gishya, kuko mu byaha 17 000 ibijyanye na ryo byari 0,01%.

Ku byaha by’Ikoranabuhanga, ACP Morris Muligo yavuze ko ikoranabuhanga ari irembo rifunguye ku banyabyaha ku buryo ibyaha bijyana na ryo kubigenza biba bikomeye ahanini bitewe n’uko ababikora barusha ubushobozi abigenza.

Yavuze ko Polisi yakiriye 0,36% bijyanye n’ibyaha by’ikoranabuhanga mu byaha 17 000 yakiriye ndetse ngo yabashije kuburizamo ubujura bwari bugambiriye kwiba imwe muri banki mu Rwanda amafaranga miliyoni 700 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mushinga w’itegeko watowe bidasabye ko uzanyura muri Komisiyo, mu Badepite 52 bari mu Nteko Rusange, 50 batoye bemeza ko u Rwanda rwazaba umunyamuryango wuzuye. Gusa, bizasaba ko na Perezida wa Repubulika awusinyaho kugira ngo itegeko risohoke mu Igazeti ya Leta.

Uyu muryango uhuriwemo n’ibihugu bya Angola, Botswana, Comoros, Ethiopia, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, (Rwanda), Africa y’Epfo, Swaziland, ibirwa bya Seychelles, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe na ho ibihugu nk’U Burundi, ibirwa bya Madagascar, Portugal, U Bwongereza na America ni indorerezi.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish