Karongi: Abarimu mu mashuri y’incuke banze kwigisha kubera kudahembwa
Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’incuke abiri yo mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi baravuga ko bamaze igihe badahembwa batanahabwa imfashanyigisho none bahisemo guhagarika akazi.
Aba barimu bavuga ko amafaranga bahembwa atangwa n’ababyeyi b’abana bigisha ariko ko bamwe batayatanga n’abayatanze ntibayatangire ku gihe.
Bavuga ko bamaze igihe batabona umushahara kuko ababyeyi banze gutanga amafaranga 500 Frw basabwaga gutanga.
Umwe mu basezeye witwa Ugenzebuhoro Eugenie agira ati “Ababyeyi banze kwishyura kandi amafaranga bishyura ari yo duhembwa kandi nta kindi leta idufasha, ubwo rero ntiwaza kwigisha uzi ko utazahembwa, none se wakura he isabune? ntiwakwigisha usinzira imbere y’abana kubera ko ntacyo wariye nta n’icyo wasize mu rugo.”
Rutabana Anastase Umwe mu babyeyi barereraga muri aya mashuri y’incuke avuga ko bamwe mu babyeyi ari bo banze kwishyura kubera imyumvire yabo iri hasi.
Ati “Ishuri ryacu ryari rifite abana nka 35 ariko twese si ko tubyumva kimwe, ababyeyi bamwe bigira a ntibindeba ugasanga uyatanze wenyine bigatuma abarimu bacika intege bityo gahunda igahagarara.”
Umukozi w’umurenge wa Rwankuba ushinzwe uburezi, Bayavuge Theoneste avuga amashuri y’incuke ashyirwaho mu bwumvikane n’ubushake bw’ababyeyi.
Avuga ko izi mfashanyigisho zigarukwaho n’abarimu ko batazihawe, ubuyobozi butazibona ndetse ko n’ibi by’agahimbazamusyi gaturuka mu babyeyi barerera muri aya mashuri bityo ko Leta itabiryozwa.
Ati “Agahimbazamusyi gatangwa nabi, turateganya ubukangurambaga kuko amashuri y’incuke afasha abana kujya mu mashuli abanza bameze neza.”
Iki kibazo cy’ababyeyi banga gutanga umusanzu w’abana babo biga mu mashuri y’incuke ntikiri muri uyu murenge wa Rwankuba gusa kuko no mu yindi mirenge igize akarere ka Karongi hari amashuli y’ incuke yafunze kubera aya mafaranga yabaga yabuze.
Sylvain NGOBOKA/Karongi
UM– USEKE.RW