Digiqole ad

Abahanga imideri batanu batanga ikizere cy’iterambere ryihuse mu 2017….

 Abahanga imideri batanu batanga ikizere cy’iterambere ryihuse mu 2017….

Kuva muri Werurwe kugera mu ntangiriro ya Kamena  2017 Umuseke wakoze ubushakashatsi ku iterambere ry’abahanga imideri mu Rwanda, twabajije abantu batandukanye barimo abanyamakuru, aberekana imideri, abahanga imideri ubwabo n’abakurikiranira hafi iby’imideri muri rusange, bagaragaza abantu batanu babona bari gutera imbere byihuse cyane muri uyu mwaka.

Abahanga imideri batanga ikizere 2017
Abahanga imideri batanga ikizere 2017

Twaganiriye n’abantu banyuranye 32, abanyamakuru batatu b’ibitangazamakuru bitatu; bibiri kuri Internet na kimwe cya Television, twabajije abamurika imideri 12, abahanga imideri icyenda, n’abantu basanzwe bakurikirana iby’imideri umunani.

Abo twabajije baduhaye amazina 21 y’abahanga imideri mu Rwanda bari gutera imbere, batanu muri bo nibo biganje cyane mu kugarukwaho n’abo twaganiriye.

Aba batanu bakurikirana gutya mu kizere abantu bavuga ko babafitiye mu iterambere; Joselyne Umutoniwase ufite inzu y’imideli ya Rwanda Clothing akaba, akurikirwa na Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe bafite inzu y’imideli ya Uzuri K&Y , n’abo bagakurikirwa na Sonia Mugabo, haza kandi Moses Turahirwa Ufite inzu y’imdeli ya Moshions na Umutoni Rwema Laurène na Mukahigiro Remera Nathalie bafite inzu y’imideli ya Uzi Collections.

 

  1. Joselyne Umutoniwase

Joselyne Umutoniwase ni umuyobozi wa Rwanda Clothing , inzu y’imideri isanzwe itunganya imyambaro itandukanye.

Mu 2010 nibwo Joselyne yafunguye iyi nzu , mu mideli ikorwa na Joselyne harimo iy’abagore , abagabo n’abana. imwe mu mideri yiyi nzu igurishirizwa mu nyubako yahazwi nka Sky Hotel no  mu bihugu bitandukanye birimo u Budage n’ahandi.

  1. Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe
Kevine na Yzolde
Kevine na Yzolde

Shimwe na Kagirimpundu ni abayobozi ba Uzuri K&Y , iyi ikaba ari inzu y’imideri izwi nk’itunganya inkweto n’ibikapu cyane cyane byiganjemo iby’abakobwa n’abagore .

Mu 2013 nibwo aba bakobwa babiri bafunguye iyi nzu , bafite amaduka abiri acuruza ibyo baba bahanze , rimwe riherereye ku Kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Kigali  i Kanombe , irindi riherereye mu nyubako ya Kigali Height.

  1. Sonia Mugabo

Sonia Mugabo ni umuhanzi w’imideri , afite inzu y’imideli yitiriye izina rye “SM” . Mu myambaro ikorwa na Sonia harimo iy’abagore n’abagabo.

Sonia ni umwe mu bashinze ihuriro ry’abahanzi b’imideri ‘Collective Rw’ . Uretse kuba buri umwe ugize iri huriro afite inzu ye y’imideri bakora n’ibikorwa bitandukanye bifasha abantu kumenya imyambaro ikorwa n’abanyarwanda.

‘Collective Rw fashion week’  ni igitaramo kimurikirwamo imideri aba bahanzi batangije umwaka ushize wa 2016 ndetse n’uyu mwaka bakaba barakoze igisa n’acyo.

Mu 2013 nibwo Mugabo yafunguye iyi nzu ye, ubu akaba afite amaduka abiri acuruza imyenda ye ,rimwe riherereye mu Karere Ka Gasabo , irindi rikaba riri muri Marriott Hotel i Kigali.

  1. Moses Turahirwa

Moses Turahirwa ni umuyobozi w’inzu y’imideri ya  ” Moshions’ , inzu itunganya imyambaro itandukanye.

Mu 2013, nibwo yatangiye gukora ndetse no guhanga imwe mu myambaro ye ariko kandi akabifatanya no kwerekana imideri.

Umwitero ni umwe mu myambaro y’abanyarwanda yahozeho kuva kera , kuri ubu Moses akaba yarawuvuguruye akawusanisha n’ibihe tugezemo, uyu mwambaro ukomeje kumwubakira izina no gutuma agurisha  cyane.

Ubu iduka rye rikorera ahazwi nko Kumazi (ku muhanda ugana Rwandex urenze mu Kanogo) haruguru gato y’inyubako nshya ya ISCO.

  1. Umutoni Rwema Laurène na Mukahigiro Remera Nathalie
Rwema na Remera
Rwema na Remera

Rwema Laurène na Remera Nathalie ni abayobozi ba Uzi Collections , inzu y’imideri itunganya imyambaro itandukanye y’abagabo n’abagore.

Kuva mu 2015 nibwo aba bakobwa bafunguye iyi nzu , bivuye ku gitekerezo cya Rwema Laurène wasabye mugenzi we Remera ko bafungura inzu y’imideri , batangira ubwo.

N’ubwo bamaze imyaka ibiri gusa batangiye , ibikorwa byabo bishimwa n’abatari bacye.

Ubu iduka ryabo rifite amashami abiri rimwe ku Kicukiro mu murenge wa Kicukiro Akagari ka Gasharu mu mudugudu w’Umunyinya,  irindi mu nyubako ya Kigali Height ahazwi nka Bold Kigali.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish