Umutoza wa APR FC yemeje ko yifuza Savio na Manzi ba Rayon
Mu gihe ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko nta mukinnyi n’umwe buraganiriza ngo azayikinire umwaka utaha kuko uyu mwaka w’imikino utararangira, umutoza wayo Jimmy Mulisa we yemeza ko Savio Nshuti Dominique na Manzi Thierry ari abakinnyi yifuza.
Tariki 4 Nyakanga buri mwaka nibwo hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino niwo urangiza umwaka w’imikino bivuga ko amakipe aba yemerewe kuganira no gusinyisha abakinnyi barangije amasezerano.
Umubuyobozi bwa APR FC bubinyujije mu muvugizi wayo Kazungu Claver kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kamena 2017 bwanyomoje amakuru avuga ko APR FC yifuza Nshuti Dominique Savio na Manzi Thierry kuko mukinnyi bazaganira ngo bamuhe amasezerano mbere yo gusoza uyu mwaka w’imikino.
Nubwo ubuyobozi bwa APR FC butangaza ibi ariko, umutoza wayo Jimmy Mulisa we yabwiye Umuseke aba basore ba Rayon sports ari abakinnyi yifuza.
Mulisa yagize ati: “Turacyari gutekereza ku munsi wa nyuma wa shampiyona n’imikino isigaye y’igikombe cy’Amahoro. Amakuru ya ‘Transfers’ si byiza kuyavugaho tugifite imikino yo gukina. Gusa abo (Savio na Manzi) ni abakinnyi beza kandi buri mutoza yifuza kugira abakinnyi beza mu ikipe ye. Ariko nta kinini nabivugaho ubu turatekereza ku bindi bitari ‘Transfers’”
Aya makuru aravugwa mbere yo gukina umukino wa nyuma wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Rayon sports ya Manzi Thierry na Savio Nshuti irakina na Kiyovu sports ku Umumena, naho APR FC yakire Bugesera FC i Muhanga.
Roben NGABO
UM– USEKE
6 Comments
Aba nimubazane Gasenyi turaba tuyisenye bizayigora kongera gufatisha nkuko Mangwende twamutwaye hakabura umusimbura.
Kandi na Pierrot nawe ntazabakinira. Ubundi Nyamukandagira mu kibuga tuwutere.
Nicyo namwe mutahira( guhangana na gasenyi)! Nkaho mwakubatse team izagera kure ikabona amadorari yo kwiteza imbere, mwumva ko gutsinda rayon ari intego! Ubwo muzi aho ikipe zari inyuma ya APR mu myaka ishize zigeze( Mbabane, st Georg,et…).Mu myaka 5 ishize iyi kipe yari igeze ku rwego rwo guhangana na Mazembe, none. Nzaba mbarirwa na football yacu.
Kayigana ndibaza ko ibyo uvuze utabitecyerejeho : Ubu nakubwira ko mu myaka 2 ishize mu bakinnyi bari muri APR na Rayon bose ubashyize hamwe, Mangwende ari we wenyine utarahumurirwa n’igikombe. Yagiye muri APR ifite igikombe, igezeyo ihita iyikasira igikombe cyimukira kwa Mucyeba (Rayon = Gikundiro)…None uti habuze umusimbura. Gusa icyo utaramenya ni uko, mwatwaye Faustin na Djihad Championnat APR iyitwara twayiteye 4-0, tunabatwara icy’amahoro. Mutwara Mangwende duhita tubatwara Championnat kandi turimo turitegura kubariza no kucyo Amahoro, maze mu gasigara ku rugo tukijyanira na Police nayo yambara ubururu dore ko Bugesera irimo irabaniga nayo irimo iniga murumuna wawe Marines. So, ushobora kuba ufite amafaranga aliko nka kurusha kurya neza no kwambara neza…
Emmanuel guhangana nibyo kdi birakwiye kko irinishyari kdi ishyari ryiza ibyorero btawabitindaho.ubayurumunyeshuri nturwanishyaka sinzicyo wabutekereza APR FC na Royon sport yose namakipe yacu kdi dukunda kuba rero ikipe imwe yakwifuza umukinnyi womwikipe imwe ibyosigitangaza kko muri football bibaho kdi biremewe nimbutarunabizi nibyobita kubaka ikipe .mbonereho gushimira umutoza kko araba abakinnyibe akabasha kumenya imbaraga abara
Ibyifuzo siyo ngiro. Si gakeya mwifuje abakinnyi ba Rayon atari ukwiyubaka ari ugusenya ikipe no kujya kubaveteza. Niba ari abana bazagende basoze carriere yabo. Ubu se Faustin kuza muri Rayon Sports si amasengesho? Ntiyahavuye mumuguze akayabo? Mwemereko nta butoza buba iwanyu ahubwo habayo kuveteza.
Savio aje mukamwicaza kabiri byaba birangiye. Kandi mu ikipe yanyu mumenye ko hadakora umutoza umwe, hari n’abandi badatoreza mu kibuga. Abahigi benshi bayobya……… Abo bana rero bagifite ejo hazaza ibyiza baba bereba Europe, kandi Aiport ni Rayon Sports ariyo iguha rutemikirere, mu ijuru ry’ubururu n’umweru. Nta juru ry’umukara ribaho.
Abana bakoreye gusohoka mwibagira abasigazi b’urugo. Kereka niba bazabakinira mu cy’Amahoro mugakomezanya.
Niyonkuru ubivuze neza cyane rwose.
Comments are closed.