Digiqole ad

Fiston Munezero wananiranywe na Simba SC yumvikanye na Police FC

 Fiston Munezero wananiranywe na Simba SC yumvikanye na Police FC

Fiston Munezero utarashoboye gusinyira Simba SC yamwifuzaga, yamaze kumvikana na Police FC

Myugariro wa Rayon sports Fiston Munezero wari umaze iminsi mu igeragezwa muri Simba Sports Club yo muri Tanzania yagarutse mu Rwanda batamushimye, ariko Police FC yari imaze igihe imwifuza yahise imusamira hejuru.

Fiston Munezero utarashoboye gusinyira Simba SC yamwifuzaga, yamaze kumvikana na Police FC
Fiston Munezero utarashoboye gusinyira Simba SC yamwifuzaga, yamaze kumvikana na Police FC

Ikipe ya Simba Sports Club ikomeje gukoresha igeragezwa abakinnyi batandukanye ishaka kugura, ari nako isinyisha abafite amazina akomeye nka; Umunyezamu Aishi Manula, Shomari Kapombé na John Raphael Bocco wari kapiteni wa AZAM FC.

Iyi kipe bivugwa ko inifuza kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima yifuzaga undi munyarwanda Munezero Fiston ariko ntibashoboye kumvikana.

Uyu mugabo ukina mu mutima wa ba myugariro muri Rayon sports yakoze igeragezwa muri Simba SC, anayikinira irushanwa rya SportPesa ariko birangira adasinye amasezerano kuko batumvikanye ku mafaranga agomba guhembwa.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda mu cyumweru gishize Munezero yakiniye ikipe ye mu mukino wa nyuma wa shampiyona batsinze Kiyovu sports n’umukino ubanza batsinze Police FC muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro.

Gusa ari mu bakinnyi bake Rayon sports isanganywe itigeze ishaka ko bongera amasezerano byatumye asamirwa hejuru na Police FC yaragirije shampiyona ku mwanya wa kabiri.

Umuvugizi w’iyi kipe CIP Jean de Dieu Mayira ntabwo yifuje kugira icyo avuga kuri transfers zivugwa mu ikipe ye mbere ya tariki 4 Nyakanga 2017 ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye, n’amasezerano ya Munezero Fiston yarangiye muri Rayon sports.

Fiston najya muri Police FC azasanga yo inshuti ye Ishimwe Issa Zappy na Nsengiyumva Moustapha bakinanye muri Rayon, bombi bivugwa ko bamaze kumvikana na Police FC.

Ntiyatsinzwe igeragezwa ariko ibijyanye n'amafaranga ntibumvikanye
Ntiyatsinzwe igeragezwa ariko ibijyanye n’amafaranga ntibumvikanye
Fiston Munezero (uri mu kirere) ari guhangana na Police FC azakinira umwaka
Fiston Munezero (uri mu kirere) ari guhangana na Police FC azakinira umwaka

Roben NGABO

UM– USEKE

3 Comments

  • Nagende yenda aba défenseur bacu
    bamara kabiri batavunitse.

  • Ntabwo rwose Rayon Sports ikeneye cyane uyu musore ku buryo yamwinginga mu gihe yashobora kumvikana na Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul akavurwa bakiyongera kuri Mutsinzi Ange na Mugabo Gabriel. Nagende rwiza kandi ntibazamukinishe umukino wo kwishyura na Police FC mu gikombe cy’amahoro atazakora amahano!!!

  • ubu ntimurimo kubeshya ku mugaragaro?

Comments are closed.

en_USEnglish